Digiqole ad

Huye: Urwibutso rushya umwaka utaha

Huye, umwaka utaha bazaba bafite urwibutso rujyanye n’igihe

Kuri uyu wa  Gatandatu umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu  imari n’amajyambere yavuze ko  umwaka utaha akarere ka Huye kazaba gafite Urwibutso rw’inzirakarengane za jenoside.

Ibi Mutwarasibo yabitangaje ku wa 30 Mata 2011 ubwo bari mu muhango wo kunamira inzirakarengane zaguye  mutugari twa Matyazo na Ngoma two mu murenge wa Ngoma akarere ka Huye, inzirakarengane zaguye kuri paroisse yitiriwe mutagatifu Goretti  ya Ngoma.

Photo: Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu  imari n’amajyambere Mutwarasibo ashyira indabo ku mva

Mutwarasibo Cyprien ati: “umwaka utaha igihe nk’iki  kizagera dufite urwibutso  mu karere kacu kandi rujyanye n’igihe tugezemo cy’iterambere”,

Mutwarasibo yakomeje avuga ko ibyinshi mu bisabwa byabonetse aho yavuze ko ikibanza n’itsinda ribishinzwe ubu biriho akaba avuga ko n’inkunga yatangiye gukusanywa ndetse ngo n’akarere kabishize mu mihigo yako.

Yagize ati: “Hagiyeho itsinda ribishinzwe, amanama yarakozwe n’ikibanza cyarabonetse urebye bimwe mu byangombwa byarabonetse”, uyu muyobozi akaba yasabye abaturage n’inshuti z’akarere kubafasha kwesa umuhigo biyemeje.

Ibyo kubaka uru rwibutso byagarutsweho n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuco na siporo Karabaranga Jean Pierre wari n’umushitsi mukuru muri uyu muhango akaba  yavuze ko ubu leta ifite gahunda yo gufasha akarere kubaka urwibutso rw’amateka

Karabaranga ati: “Leta yiteguye gufasha aka karere ngo kubake urwibutso rujyanye n’igihe, ababishinzwe mutegure umushinga neza muzaterwa inkunga”; yanabasabye kuzabitegura neza kandi bakanabikorana ubushishozi kuburyo bazkora ibintu bijyanye n’igihe cy’iterambere tugezemo,

Yagize ati:” musabwe kubikorana  ubwitonzi ntabwo ari ibintu byo gukora huti huti ngo ejo nihagera usange twongeye kurusenya ngo ntirujyanye n’igihe, ni ukubaka ibijyanye n’igihe turimo mu byige neza  bizabe bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi”, yanasabye buri muntu wese kumva ko ikibazo ari icye ntibabiharire abayobozi gusa .

Mu ijamsbo rye Karabaranga akaba yagarutse ku nsanganyamatsiko aho yasabye abantu kuvugisha ukuri ku byo bazi n’ibyo babonye kugira ngo babashe kwiyubakira umuryango n’igihugu banihesha agaciro.

Uyu muhango ukaba wabanjirijwe n’igikorwa cyo  gushyira indabo  ku mva ziri ku rwibutso rw’umurenge wa Ngoma  aharuhukiye imibiri iri hagati y’ibihumbi 20 000 na 25 000, ukaba wakurikiwe n’igitambo cya misa yarigamije gusabira abaguye kuri iyi Paroisse n’abandi bose bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, mbere yo kwerekeza aho bashyinguwe  aho bagera kuri 6000.

Pascal Gashema
Umuseke.com

en_USEnglish