Digiqole ad

Huye: Umugabo yivuganye muramu we

Umugabo witwa Macumu Anastase ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2011 yivuganye muramu we witwa Ntirushwa Zayasi, nyuma yo gucyocyorana maze ntibumvikana ku byerekeranye n’akazi kabo k’ububaji bose bahuriye. Ni mu mudugudu wa Gasunzwe akagali ka Bukomeye umurenge wa Mukura akarere ka Huye intara y’amajyepfo.

Aba bagabo bombi ngo kuri iki cyumweru kuva mu masaha ya mugitondo bari biriwe basangira inzoga kugera nimugoroba mu masaha ya saa moya, ubwo aya mahano yabaga.

Ubwo Umuseke.com, wasangaga Macumu Anastase mu bitaro bikuru bya kaminuza CHUB, aho arwariye kuko nawe yabanje gutemwa mu mutwe na nyakwigendera, yavuze ko nyuma yo kujya impaka maze ntibumvikana ku byerekeranye n’amafaranga aturuka mu mashusho babaza mu biti, bahise bafatana mu mashati ariko abaraho barabakiza.

Macumu akomeza avuga ko bakimara ku bakiza we yahise asubira mu kabari, Ntirushwa we ntiyagaruka. Hagati aho ariko uyu ntirushwa ngo yari yagiye mu rugo kuzana umuhoro.

Macumu aragira ati : ‘Nagize ngo yagiye ku kunywera mu kandi kabari, agarutse numva umugore wari mu muryango aratatse, nanjye nkireba, negutse ahita antema mu mutwe maze nakoramo nkumva ni ubwonko. Nahise njya mu rugo nzana icyuma ndakimutera ariko sinamenye aho nakimuteye.’

Akihagera ngo nta kindi yakoze uretse guhita agitera Ntirushwa Anastase maze ahita agwa aho.

Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Gasunzwe baravuga ko ubu bwicanyi ahanini buturuka ku bwumvikane bucye burangwa hagati y’imiryango migari ibiri, ABACUZI n’ABATANDA aba bombi bakomokamo.

Umwizerwa, umwe mu baturage bari aho amahano yabereye, aganiraga n’Umuseke.com yatangaje ko uyu Macumu ari umuntu igihe cyose wiremerezaga ashaka kurwana. Umwizerwa ati : ‘Igihe cyose basangiraga inzoga bacyocyoraniraga ibyo mu kazi kabo.

Akomeza avuga ko ubu bwicanyi atari inzoga zabiteye ahubwo ari ubwumvikane bucye muri iyi miryango yabo, bityo leta ngo ikaba ikwiye kuza kumvikanisha iyi miryango yombi.

Umwizerwa ati :Dukeneye umuntu uzaza akigisha, akumvisha abaturage bagifite ingengabitekerezo ko yakuweho.

Macumu Anastase akomoka mu muryango w’Abacuzi mu gihe nyakwigendera Ntirushwa Zayasi yakomokaga mu muryango w’Abatanda.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

en_USEnglish