Digiqole ad

Huye ubuyobozi bushya butezweho byinshi

Hari zimwe mu ngorane abakorera mu mujyi wa Butare basaba ubuyobozi bushya bw’akarere ka Huye kwihutira gukemura.

Abatuye n’abakorera imirimo inyuranye mu mujyi wa Butare ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko bahura n’ingorane zitandukanye zikomoka ku kuba batagira gare ku bakora imirimo yo gutwara abantu n’ibintu ndetse no kuba imihanda yo muri uyu mujyi bavuga ko ugendwa cyane yarangiritse bikabije. Abayobozi bashya nk’uko bitangazwa n’aba baturage bakaba bakwiye gushakira ibisubizo ibi bibazo banavuga ko abagiye bayobora aka karere mu bihe byashize batashoboye kubikemura kandi barabaga barabisezeranije abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza.

Kalisa Jean Marie Vianney w’imyaka 28 akora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Butare akaba atuye mu murenge wa Tumba uherereye muri aka karere ka Huye, avuga ko iyo yitegereje umujyi wa Butare akareba n’indi mijyi y’uturere asanga ariho hantu kugeza ubu hatagira gare ku binyabiziga bikora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu kandi n’imihanda ihari ikaba yarashaje cyane. Kalisa avuga kandi ko kuba ibi bibazo biharangwa atari uko akarere gakennye kuko ngo uburyo hateye n’ibikorwa bihakorerwa ariho hagakwiye kuba hameze neza kurusha n’utundi turere. Agira ati « Reba nk’uyu muhanda unyura ku isoko kugera mu Cyarabu, kandi niho hari ibikorwa by’ubucuruzi byinjiriza akarere ku buryo bufatika kugera ku bitaro bikuru bya kaminuza ni ibinogo gusa. Urebye nk’aka karere ka Huye kari mu turere twa mbere twinjiza imisoro myinshi igaragara, kuko imishinga ihakorerwa nta kandi karere wayibonamo, harimo abashoramari benshi.»

Nyamara ariko aba baturage bavuga ko abagiye basimburana ku buyobozi bw’akarere kabo biyamamazaga babasezeranya kuzabikemura akenshi ugasanga banabishyira mu mihigo y’ibyo bazakora bamaze gutorwa, gusa ngo bose bagiye barangiza manda zabo batagize icyo babikoraho. Kampire Josiane ni umunyeshuri muri imwe muri kaminuza z’aha i Huye akaba atuye ahitwa i Ngoma ari naho yavukiye. Agira ati « Iyo umuntu arimo yiyamamaza ashaka ubuyozi agerageza guhiga imihigo myinshi wumva ifatika, kandi wumva koko ari n’ingenzi ariko yamara gutorwa sinzi uko bihita bigenda. Iby’imihanda na gare byose wasangaga babivuga biyamamaza, njye mbona bajya bagerageza guhiga bike wenda bishoboka bazashobora gushyira mu bikorwa.»

N’abaturage bagomba kubigiramo uruhare.

Munyanziza Jean Marie ashinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Huye akaba yarakoranaga n’abayobozi bo muri manda ishize baherutse gusimburwa n’abandi bashya batowe mu matora yo kuwa 25 Gashyantare, avuga ko ibi bibazo aba baturage bagaragaza koko byari mu mihigo y’akarere ka Huye ubushize gusa nk’uko abisobanura ngo kuba hari ibitaragezweho byatewe n’ubushobozi buke bw’akarere aho ngo byasabaga izindi nkunga ndetse n’uruhare rw’abaturage ubwabo. Yagize ati «Umuti ndumva wari wabonetse igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa kuko ku birometero 20 by’umuhanda byagombaga gukorwa, 12 nibyo twashoboye kubonera ubushobozi byaratangiye. Mu mihigo tugaragaza imbere ya perezida wa repubulika hari ibikorwa tugaragaza tuzakora ariko hakaba n’ingorane tuzahura nazo ahanini nk’ibikorwa nk’ibyo bisaba amafaranga menshi cyane bikaba bisaba ko tubona inkunga n’abayobozi bakuri b’igihugu bakabidufashamo.»

Umuyobozi mushya w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, yadutangarije ko we n’abo bagiye gufatanya bazashyiramo ingufu mu kwihutisha ibikorwa byatangiye bakanashaka amafaranga yo gukora ibindi bikibura. Muzuka yagize ati « Umuyobozi aba akeneye gushyigikirwa n’abaturage, ibyo tugomba gukora byose bigomba kuba bishingiye ku byifuzo byabo ariko nabo bagasabwa kubigiramo uruhare, niyo mpamvu tuzaganira nabo byaba ibyo kutagira gare cyangwa parking ubutaka bwa Huye burazwi aho babona hajya parking itagize na kimwe ibangamiye tukabemerera icyo kibanza. Imihanda yo, iyo ku itaba yaratangiye hasigaye iy’i Ngoma no mu mujyi kandi n’ibindi tuzaganira n’abaturage kandi nzi neza ko iyo abantu bicaye byanze bikunze babibonera ibisubizo.»

Ibi bibazo bigaragara mu mujyi wa Butare ari nabyo abawutuye basaba ubuyobozi bwatowe kwihutira gukemura usanga bimaze igihe kinini gusa nk’uko bigaragara mu mihigo y’aka karere bimwe muri byo bikaba birenze ubushobozi bw’akarere aho n’abaturage ubwabo basabwa gutanga umusanzu wabo ariko n’abayobozi bagasabwa gushyiramo ingufu.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

 

en_USEnglish