Digiqole ad

Huye: Nyuma yo kubyara uwa gatatu nawe udasanzwe, barasaba Leta kubavuza

 Huye: Nyuma yo kubyara uwa gatatu nawe udasanzwe, barasaba Leta kubavuza

Musabyimana Claudine n’abana be Jean Paul Rukundo w’imyaka 8, Theopiste Mushimiyimana w’imyaka 3 na Theodeta Niyigena w’amezi 3.

Umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka wo mu Kagari ka Muyogoro, Umurenge wa Rukira, mu Karere ka Huye wabanye ufitanye isano y’ububyara none ukaba umaze kubyara abana batatu basa kandi bari gukurana imyitwarire nk’iy’inkende, barasaba Leta kubavuza kugira ngo bamenye ikibazo bafite gituma babyara abana bameze gutya.

Musabyimana Claudine n'abana be Jean Paul Rukundo w’imyaka 8, Theopiste Mushimiyimana w’imyaka 3 na Theodeta Niyigena w’amezi 3.
Musabyimana Claudine n’abana be Jean Paul Rukundo w’imyaka 8, Theopiste Mushimiyimana w’imyaka 3 na Theodeta Niyigena w’amezi 3.

Umuryango wa JMV Twagirimana (se w’abana) uvuga ko nyuma y’inkuru ya mbere banditsweho n’UM– USEKE mu mwaka ushize, bamaze gusurwa n’abantu benshi barimo n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Huye wanabemereye inka yabagezeho kwezi kw’Ukwakira 2015, n’amabati atandatu (6) yo gusakara igikoni ariko yo akaba atarabageraho.

Nyuma yo kubyara umwana wa gatatu twongeye kubasura, ni umuryango uracyagaragaza ibibazo byinshi bifitanye isano n’imibereho ya buri munsi, n’ibifitanye isano n’abana badasanzwe babyara.

Ikiraro cy'inka bahawe, inka yo ngo yari yagiye kubangurirwa.
Ikiraro cy’inka bahawe, inka yo ngo yari yagiye kubangurirwa.

JMV Twagirimana, Se wa bariya bana asaba Leta kubafasha kwivuza kugira ngo hamenyekane ikibazo bafite gituma babyara abana bameze kuriya.

Yagize ati “Turashima Leta ko aho imenyeye ikibazo cyacu ubu bamaze kuduha inka, ariko kubwacu turumva bibaye byiza badusuzumisha njyewe n’umufasha wanjye tukabasha kumenya ikibazo dufite, bityo tukaba twanavurwa kuko twifuza kumenya impamvu tubyara abana bameze gutya.”

Mubyo uyu muryango usaba Leta kandi harimo kubagoboka mu bukene barimo ikabafasha kubona isambu yo guhingamo no kororeramo inka bahawe kuko ngo ubu bafite ubutaka bwa metero 20/10 gusa. Mbere, ngo aho bari batuye byabaye ngombwa ko bahaguranisha kugira ngo babone aho batura muri gahunda ya Leta yo guca nyakatsi.

Uyu muryango wifuza kandi gufashwa bakubakirwa inzu nziza dore ko n'iyi barimo bananiwe kuyuzuza neza.
Uyu muryango wifuza kandi gufashwa bakubakirwa inzu nziza dore ko n’iyi barimo bananiwe kuyuzuza neza.

Twagirimana n’umugore we bahakana amakuru ngo avugwa mu bantu ko Se w’abana yaba yarapimwe n’abaganga bakamusangamo intangangabo z’inkende, ari nayo mpamvu ngo abyara abana bafite imico nk’iy’inkende.

Andi makuru avugwa mu giturage iwabo ni uko ngo uyu muryango waba ugiye kugurisha abana babo ku bantu bakora ubushakashatsi, amakuru nayo bahakana bivuye inyuma kuko ngo usibye no kuba ntawigeze ababwira ko ashaka kubagurira abana, nabo ubwabo ngo ntibashobora kwigurishiriza urubyaro.

Twagirimana yagize ati “Hari benshi babuze urubyaro, kuba bameze gutya niko Imana yahisemo kubaduha, rero ibivugwa byose ni amagambo y’abantu kuko ntidushobora kwigurishiriza urubyaro”

Nubwo aba bana bavukanye ikibazo, ababyeyi babo barabakunda.
Nubwo aba bana bavukanye ikibazo, ababyeyi babo barabakunda.

Uyu muryango wa Jean Marie Vianney Twagirimana w’imyaka 30 na Musabyimana Claudine w’imyaka 26 umaze imyaka umunani ubanye, ukaba umaze kubyara abana batatu bise Jean Paul Rukundo w’imyaka 8, Theopiste Mushimiyimana w’imyaka 3 na Theodeta Niyigena w’amezi atatu, bose bakaba baravukanye ikiro kimwe gusa (1Kg), imitwe mito, ndetse bakaba ntanumwe urabasha kugira ijambo asohora mu kanwa ke.

Soma HANO (Huye: Umuryango wabyaye abana basa n’inkende kandi bakurana imico yazo) usome inkuru ya mbere twabanditseho yatumye bamenyekana cyane.

Aba bana nabo bakunda kwisanzura kubabyeyi babo cyane.
Aba bana nabo bakunda kwisanzura kubabyeyi babo cyane.
Aha nyina aravuga uko abana n'aba bana mu buzima bwa buri munsi.
Aha nyina aravuga uko abana n’aba bana mu buzima bwa buri munsi.
Abakuru nubwo batumva ndetse ntibavuge, hagati yabo barasabana bigashimisha ababyeyi babo.
Abakuru nubwo batumva ndetse ntibavuge, hagati yabo barasabana bigashimisha ababyeyi babo.

UWASE Joseline
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Iyi Ni Virus ya Zika mwitonde.

    • Byaba bishatse kuvugako Virus ya Zika ituruka mu Rwanda.Kuko yaba ihamaze imyaka 8 irenga.

  • Ibi ariko nta sano bifitanye na ya virus bita Zinka ra ko mbona aba bana bafite udutwe duto nk’utwo nabonye bariya bana bavukana?

  • Ikigaragara nuko ari abantu baba batuzuye kubera imikurire yabo. Hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse hakamenyekana impamvu umwana yagira imyaka 8 atavuga igihe aba ahantu bavuga? Kugira umutwe uteye kuriya nabyo bifite impamvu iri mu turemangingo tw’abababyara nabyo bizashakirwe impamvu. Abashakashatsi bo muri iki gihe babonye ikiraka. Nibagikore bazamenyekanishe ubuhanga bwabo.

  • Simply ZIKA ! Next Minisante has to do something QUICKLY !

  • Mu nkuru ya mbere mwanditse ko yahagaritse imbyaro none bongeyeho uwagatatu kweri. Barakenye pe ariko nimyumvire yabo iri hasi cyane kandI ngo akeneye ko Leta imufasha. Abantu ntibakiteteshe ngo bakabye.

  • Zika mu rwanda il y a plus de 8 ans

  • None se ko wumva bashakanye bafitanye amasano ikibazo muragishakirahe? Ni amacugane ntakindi…

  • Bigaragara ko bituruka ku kuba barabanye bafitanye isano y’amaraso ya hafi; ibi bishobora gutuma inenge buri umwe mu babyeyi yifitemo (Hereditary) zikusanyiriza mu bana babo nk’uko bigaragarira kuri abo bana bose.

    • MINISANTE nibakurikirane vuba nabwangu yitaye kuribibikurikira 1. irebeko atari Virus ya ZIKA kugirango bamenye uko bavuzwa .2. barebe niba atari ingaruka zokuba ababyeyi baba bana barashakanye bafitanye isano. bapime DNA zabo muburyo bwimbitse bahuza nibyo babona barebe ko atari amacugane babyara nkuko tubizi ko abafitanye isano yahafi badashakana.

  • Minisante na RBS bakagombye kuba baratangiye gukora ubushakashatsi ku gitera uriya muryango ibi. Kuko usibye na malformation, bavugaga ko bafite imico cg comportement ziri etranges(coe ceux des singes). Harimo ikibazo, niba ari Zika iba yaramaze gufata n’abandi benshi kuko ni maladie transmissible par des moustique.
    Bafite ikibazo kindi mu miremere, wabona wa mugani ababyeyi bafitanye isano ya bugufi. Twari duturanye na famille bagize icyo kibazo, bari bafitanye isano ya bugufi( frère et soeur). Babyaye uwa mbere aba débile abandi baza kuba bazima. Malheureusement uwo yaje gupfa suit à cet anomalie.

  • ni zika ntagushidikanya

Comments are closed.

en_USEnglish