Digiqole ad

Nyuma y’imvura y’amahindu baratabaza

Huye/Mbazi – Nyuma yaho imvura y’amahindu igwiriye mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku ya 10 werurwe 2011, igasiga abaturage iheruheru, barasaba ubuyobozi ku bafasha kwivana mu bukene batewe nayo.

Ukigera muri aka gace ka Mbazi, usanga amazu amwe yarasenyutse n’ intoki zarahinduye ibara zisanganywe aho bigaragara ko zangiritse, kubera imvura y’amahindu. Kugeza ubu ubuyobozi bukaba ntacyo burabikoraho.

Abaturage bo mu murenge wa Mbazi, umwe mu mirenge yo mu karere ka Huye waguyemo iyi mvura, batangarije Umuseke.com ko imvura iherutse kugwa yabangirije imyaka ikanabasenyera amazu.

Mukarubuga Bernadette w’imyaka 72, yicaye mugikoni n’abuzukuru be 3 n’umukobwa we; igikoni bigaragara ko nacyo gishobora kugwa. Yatangarije umuseke.com ko imvura yangirije imyaka ye ikanamusenyeraho inzu bityo akaba asaba leta kumufasha.

Mukarubuga ati: “Mwana wa, urebye aho iyi mvura yadusize, yadusize hanze pe! Gusa turasaba umubyeyi wacu leta kudufasha ikareba uko yatugenza.”

Uyu mukecuru akomeza avuga ko ngo kuba acumbitse mugikoni ntabushobozi bwo kwiyubakira afite akaba asaba Leta kumugoboka. Mukarukundo Donathille, nawe ni umuturage muri uyu murenge. Avuga ko imvura yabasize mu bukene bukabije aho avuga ko imyaka yangiritse cyane ari imyumbati, ibishyimbo, amasaka n’ibirayi.

Mukarurindo ati: “Kuva imvura yagwa kugeza ubu nta kintu abayobozi baratumarira, gusa baturemesheje inama batubwira ko bazadufasha. Tubaheruka icyo gihe. Abayobozi bo ku karere bari batubwiye ko bazaduha imbuto z’ibirayi na soya ariko ntazo turabona.”

Ayirwanda Marc avugana na umuseke.com ubwo wabasangaga mu murima wabo w’ibitunguru barandura ibyangiritse we n’umugore, akaba yaratangaje ko imvura yaguye yabateje inzara aho avuga ko nk’imyaka yabaga mu kabande yarengewe n’umwuzure n’amazu agasenyuka.

Barandura imyaka yangiritse
Barandura imyaka yangiritse

Ayirwanda ati: “imvura y’amahindu iherutse kugwa yateje ibibazo byinshi, nibwo bwa mbere twari tuyibonye dore nawe uburyo iyi myaka yabaye, reba na ziriya nsina.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Niwemugeni Christine, yasobanuye ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwabo, akaba avuga ko bagikomeje kubakorera ubuvugizi.

Niwemugeni ati: “ikibazo kirenze ubushobozi bw’akarere, twakoze raporo igaragaza agaciro k’ibyangiritse ubu twayishikirije minisiteri ishinzwe gukumira no kurwanya Ibiza turacyategereje igisubizo.”

Abajijwe ubutabazi bw’ibanze baba barakoreye aba baturage Niwemugeni akaba yaragize ati: “ ubu nta mafaranga akarere gafite, ariko nti twicaye n’ubu tugiye guterefona muri minisiteri ishinzwe gukumira no kurwanya Ibiza tubabaze aho bigeze kandi twanaasbye abadepite kudufasha gukora ubuvugizi”.

Niwemugeni akaba yarasabye aba baturage gufashanya mu gihe ubufasha butaraboneka. Yagize ati: “icyo nsaba abaturage ni uko baba bafashanya mubyo bishoboreye, natwe nti twicaye”.

Nkuko bigaragazwa na kopi ya raporo yakozwe n’akarere ka Huye umuseke.com iyi mvura yaguye ku ya 9-10 werurwe 2011 yangirije ibintu bifite agaciro kangana na

12.425 .500 by’amafaranga y’u Rwanda, mu giye iyaguye ku ya 15 Gashyantare 2011 yarangirije ibifite agaciro ka 60.820.000 z’amafaranga y’u Rwanda . Iyi mvura ikaba yaribanze cyane mu murenge wa Mbazi, Simbi,Maraba, Rusatira,Ruhashya, Gishamvu na Mukura.

Pascal Gashema
Umuseke.com

 

3 Comments

  • Tubabajwe n’ibyabaye kuri aba baturage bakomeze bihangane kandi leta nayo nibagoboka.
    Dukunda uburyo mwigerera kuri field mu katuzanira amakuru nyayo
    courage

    • Murakoze gushima.

  • Mukomeze muvugire abadafite ijwi

Comments are closed.

en_USEnglish