HUYE: Chorale Elayo yashimangiye ububyutse muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda
Chorale Elayo ikorera umurimo w’ Imana muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda inyuze muri CEP – UNR yesheje agahigo ko kubyutsa imbaga y’ abantu benshi baje kwitabira igitaramo cyo gushyira ku mugaragaro Album yabo ya gatatu yiswe « Akira Amashimwe », ikaba igizwe n’ indirimbo icumi z’amajwi (Audio) nkuko ababyitabiriye babyemeza ngo nta kindi gitaramo cyigeze cyitabirwa kugeza kuri ruriya rwego muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda haba icy’indirimbo zisanzwe cyangwa izahimbiwe Imana.
Iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda kandi cyagaragayemo ibintu byinshi bitandukanye aho guhera saa munani n’iminota 35, Mc Neema afatanije na Christian aba bombi babarizwa muri Chorale Iriba batangiranye umwuka w’Imana maze Chorale Iriba nayo yari yitabiriye icyo gitaramo ikahaseruka.
Chorale igizwe n’abaririmbyi 174 ariyo Elayo yahagaragaye ku mucyo udasanzwe maze ibirori bitangira ubwo dore ko bahawe indirimbo zose kandi ziririmbwa by’ umwimerere (Live), nyuma ntibyarangiriye aho kuko hiyongereyeho ubuhamya bw’umunyeshuri akaba n’umuririmbyi wa Chorale Elayo washoboye gukira Sida abikesha gusenga, byongereweho kuba hari umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri kaminuza (Dean of Students) abagira inama yo guhindura isi yose bahereye muri kaminuza, yakomeje afungura Album ku mugaragaro maze ibirori bikomereza mu marushanwa yo kwishyura aho uwesheje agahigo yayishyuye akayabo k’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 Rfw) ; undi yishyura ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu (260.000Rfw) aho uwanyuma yishyuye ibihumbi 4025 akaba ari Bienfait Kamanzi wo muri Chorale Iriba, bagenerwaga impano za CD n’imbuto; ndetse n’inka bahawe n’umuvugabutumwa Claude.
Nkuko tubikesha umuyobozi wa Chorale Elayo, Emmanuel Ndasumbwa aremeza ko iyi chorale yatangiye mu mwaka wa 2002 iririmba mu gitondo (Chorale matinale), none ikaba ifite abaririmbyi 174 kandi ikaba imaze kugera ku bintu byinshi bitandukanye harimo no gusohora Albums eshatu harimo n’iterambere rirambye kuri bose, dushatse kumenya icyo avuga kuri iyi Launch yagize ati « Ndashima Imana kuko niyo yigaragaje kuva cyera, by’umwihariko uyu munsi itweretse ko ishoboye byose kudukorera ibirori nkibi turanyuzwekandi Chorale Elayo irakomeje », twashatse kumenya umusaruro wavuye muri icyo gikorwa maze hemezwa ko havuyemo amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ ibihumbi magana atatu na mirongo icyenda (3.490.000Rfw ).
Ikigaragara n’uko muri aya mezi atatu ashize Gospel muri kaminuza ikomeje kugaragara cyane haba mu bitaramo byo muri week end ndetse n’ibikorwa bya buri munsi.ibi bikaba bizagaragazwa n’ icyegeranyo kirimo gukorwa cy’ibitaramo byabereye muri kaminuza muri uyu mwaka.
Jean d’Amour NTIRENGANYA
Umuseke.com
10 Comments
Ndashimira Imana yacu kuko ikomeje kuduhesha
agaciro chorale elayo Imana ibahe umugisha
Hallelua ndashima Imana ko yabanye na ELAYO
ni ukuri ndabemera rwose courade kdi Imana izabashyigikira!!!
IMANA NI SHIMWE NA KORARI GILGAL KIST°KHI YARATURINZE IGITAARAMA
mukomereze aho imana izabashyigikira rwose pe!
Kabisa natwe i Gihogwe muri Gatsata Parish, turabakunda kdi turabiteguye le 25-27/09/2011 nizeree ko mamwe muri ready.
From Jean Bosco RANGURURA Choir Gihogwe
Halelua bene data ,
Twishimiye kubaha ikaze mu izina rya Yesu waduhaye ijambo.
le 23-25/09/2011 turabiteguye i GIHOGWE Muzasanga korale ziryoshye nka ;
CHORALE RANGURURA IZWI KU NDIRIMBO SENGA
HAMWE NA KORALE MORIA IZWI KU NDIRIMBO;MIMI NI MUSAAFIRI;
Nanjye nzabakira nkumukozi w,IMANA.
AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE
INTASHYO 1ABAKORINTO 15:58
Moriya Imana ibahe umugisha kubw’umurimo w’Imana mwakoze Irwamagana mu Itorero rya Rwikubo umudugudu wa Kigabiro intashyo 1abakorinto15:58
nibabafate natwe twiga bitugoye
Comments are closed.