Digiqole ad

Huye: Abunzi bahawe amagare yo kuborohereza mu ngendo bakora bajya mu kazi

 Huye: Abunzi bahawe amagare yo kuborohereza mu ngendo bakora bajya mu kazi

Abunzi 175 bo ku rwego rw’Umurenge mu Karere ka Huye bahawe amagare yo kubafasha mukazi.

Abunzi  175 bo mu Karere ka Huye bahawe amagare mu rwego rwo kubafasha mu murimo bakora wo kunga Abanyarwanda binyuze mu gukemura amakimbirane y’aho batuye.

Abunzi 175 bo ku rwego rw'Umurenge mu Karere ka Huye bahawe amagare yo kubafasha mukazi.
Abunzi 175 bo ku rwego rw’Umurenge mu Karere ka Huye bahawe amagare yo kubafasha mukazi.

Abunzi bamaze guhabwa aya magare 175 bavuze ko aje kuborohereza ingendo bakoraga rimwe na rimwe bakazikora n’amaguru igihe babaga badafite ubushobozi bwo gutega ibinyabiziga.

Mukambabazi Josette, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, umwunzi wizewe n’abaturage bo mu Murenge wa Mbazi ngo nubwo ari umubyeyi azajya arinyonga ajye mukazi kuko asanzwe azi gutwara igare.

Nubwo akuze, ngo ntibizamubuza kujya arinyonga ajya mu kazi, ubusanzwe kamusabaga gukora urugendo rurerure n’amaguru ajya aho ikiburanishwa kiri, cyangwa ajya aho agomba gukemurira amakimbirane, ariko ngo ubu byose birakemutse.

Mukambabazi ati “Nzajya nkora akazi kanjye ntambogamizi mfite kuko kenshi nagendaga n’amaguru kuko kubona amafaranga yo gutega sinari kuyabona, ariko ubu na kure nzajya njyayo, mbese bije kumfasha kunoza akazi nakoraga.”

Mukambabazi Josette
Mukambabazi Josette

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Mutwarasibo Cyprien yabwiye Abunzi ko aya magare bayahawe mu rwego rwo kuborohereza kugera aho bakorera akazi kabo, abasaba kurushaho kugakorana inararibonye.

Yagize ati “Ubu aya magare aje koroshya ingendo abunzi mwakoraga, bityo n’ubundi ubwitange murabusanganwe ahubwo nimurusheho kunoza umurimo mukora, kuko akazi mukora ari ugutanga ibihembo byo ntibyaboneka kuko mwakoze akazi gakomeye mu kunga Abanyarwanda.”

Abunzi baje ari igisubizo cyo koroshya ingendo abaturage bakoraga bajya mu Nkiko, ndetse no kugabanya amafaranga yatangwaga mu gutanga ibirego, ndetse no gukemura amakimbirane ya hato na hato bakunga Abanyarwanda bitagombye kujyanwa mu nkiko.

Abunzi bagize Komite zose z’imirenge uko ari 14 igize Akarere ka Huye ndetse n’umwe uhagarariye Komite mu Kagari nibo bahawe aya magare, buri Komite y’Abunzi mu Murenge igiye igizwe n’abantu barindwi (7).

Amagare 175 bahawe.
Amagare 175 bahawe.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish