Digiqole ad

Huye: Abahoze mu buraya ntiborohewe.

Nyuma y’aho imiryango nterankunga  yahagaritse gufasha abavuye mu mwuga w’uburaya bo mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, abahoze ari indaya bo muri uyu murenge bibumbiye muri koperative ABIYEMEJE GUHINDUKA barasaba leta kubafasha mu mibereho yabo bavuga ko ubu itaboroheye.

Abana b'abakobwa mu mwuga w'uburaya, photo internet
Abana b'abakobwa mu mwuga w'uburaya, photo internet

Abagore n’abakobwa basaga 60 bakoraga umwuga wo kwicuruza umenyerewe nk’uburaya nibo mu 2008 bashinze koperative babifashijwemo  n’ishyiramwe ry’abanyeshuri  biga ubuganga mu Rwanda bakorera muri kaminuza nkuru y’urwanda, MEDSAR mu magambo ahinnye. Gushinga iri shyirahamwe bikaba biri muri gahunda yabo yo guhagarika SIDA mu nkengero za kaminuza.

Abagera kuri  20 gusa nibo kuri ubu basigaye muri iyi koperative, kuba bagabanuka bikaba nk’uko bamwe muri bo babitangaza ngo biterwa n’uko abaterankunga babafashaga batakibafite bityo bakaba bagenda bacika intege aho bamwe banahitamo kwisubirira mu mwuga w’uburaya.

Aganira n’umuseke.com, umwe muri aba banyamuryango ba koperative ABIYEMEJE GUHINDUKA utarashatse ko amazina ye agaragara mu bitangazamakuru ku mpamvu atashatse kudusobanurira avuga  ko kubera koperative yabo ikora ibijyanye n’ubuhinzi bakomeje guhura n’ingorane bakaba banugarijwe n’ibindi bibazo byinshi kuburyo bakeneye ubufasha bwa leta.

Ati “Nk’ubu baduhaye amatungo nk’inka twabona ifumbire bityo umusaruro ukiyongera, tuba tugomba kwishyura inzu kandi nta kazi, leta idufashije ikatuzirikana nk’abandi banyarwanda babayeho nabi, nyine bamwe bahitamo kongera kwisubirira ku muhanda gutega (kwicuruza)”

Barasaba kunganirwa nyuma y’uko  kuri ubu batagifite abaterankunga. Ubusanzwe abanyeshuri bibumbiye mu ihuriro MEDSAR ari nayo yarishinze yagiraga uruhare mu kubashakira abaterankunga.  Victoire Tuyishime ashinzwe gukurikirana iyi koperative muri MEDSAR, avuga ko kuba iri shyirahamwe ryari rigikora babikesha amafaranga y’ababateraga inkunga aho nyuma y’uko izi nkunga zitakiboneka basaba ubufasha bwa leta.

Tuyishime ati “Ibyo twakoze byose ni uko hari amafaranga y’abaterankunga banyuranye twari dufite, kuri ubu twasabaga leta ko yadufasha haba inkunga y’ibitekerezo cyanngwa n’amafaranga.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye kavugwamo iki kibazo, Niwemugeni Christine, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yadutangarije ko ikibazo cy’aba bahoze ari indaya akarere kakizi. Mu kugikemura ngo bagiye kujya bavugana n’abatsindira amasoko mu kubashakira akazi gusa ngo hari n’indi mishinga babateganyiriza hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Kimwe no mu mijyi imwe n’imwe yo mu Rwanda, mu mujyi wa Butare kuri ubu hagaragara ikibazo cy’uburaya kiri gufata intera. Ababukora biganjemo abakobwa n’abagore. Nko mu duce twa Ngoma, Mukoni na Tumba tubarizwa mu nkengero z’umujyi , ahagana mu saa tatu z’ijoro ukunze gusanga bahagaze ku nkengero z’imihanda bategereje ibi bita «Gutega».

Imikwabu y’abashinzwe umutekano ntisiba kubatwara ariko bagakomeza kwiyongera. Ibi bikorwa mu gihe iyo uganiriye na bamwe muri bo usanga bafite ibazo by’imibereho mibi  bakubwira ko ntakundi babona amaramuko uretse gukora uburaya. Gusa bamwe bemeza ko bafite ikindi bakora cyababeshaho basezerera uyu mwuga.

Mu Rwanda umwuga w’ uburaya usanga uteye ipfunwe ku bawukora, kuri ubu bufatwa nk’isoko y’ibibazo by’umutekano muke, ikwirakwira ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abana batagira ba se bazwi mu buryo bw’amategeko n’ibindi.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

 

1 Comment

  • Leta ishatse yareka umwuga w’uburaya ugakorwa byemewe n’amategeko; mbona ari bwo buryo bwatuma bakumira biriya byose bavuga uwo mwug ukurura

Comments are closed.

en_USEnglish