Digiqole ad

Huye: Abaganga b’intore z’Impeshakurama basuzumye abaturage indwara zitandura

 Huye: Abaganga b’intore z’Impeshakurama basuzumye abaturage indwara zitandura

Aba baganga basuzuma umuturage.

Abaganga bo mu itorero ry’Impeshakurama batangiye igikorwa cyo gusanga abaturage ku kigo nderabuzima kibegereye bakabasuzuma indwara zitandukanye by’umwihariko izitandura. Abaturage bo mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye aba baganga bagezeho babashimye cyane.

Aba baganga basuzuma umuturage.
Aba baganga basuzuma umuturage.

Ni abaganga 12 bo mu ntore z’impeshakurama nibo batanze Service zo gupima umuvuduko w’amaraso, Diyabeti, indwara zo mu kanwa ndetse no kureba niba uburebure bw’umuntu buhwanye n’ibiro bye, bari bafite intego yo gusuzuma abantu 100.

Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Mukura ndetse n’indi Mirenge y’Akarere ka Nyaruguru ituranye n’ikigo nderabuzima cya Mukura bavuga ko bishimiye uburyo bw’ubufasha mu buvuzi begerejwe, dore ko bamwe ngo batabonaga uko bajya kwivuza bitewe n’uko byabasabaga gukora ingendo.

Mukandanga Bureriya, umukecuru utuye mu Kagari ka Buvumo yabwiye Umuseke ko atajyaga yisuzumisha indwara zitandura kuko byamusabaga gukora urugendo rurerure ajya ku kigo nderabuzima cya Kansi kuko ariho hari hafi ye hakorerwa igikorwa nk’iki, ariko ubu ngo kuba bariya baganga babasanze hafi yabo byamufashije cyane.

Uyu mukecuru agira ati “Nk’ubu bansanzemo impyiko, ariko ubu menye uko mpagaze kandi ngiye gutangira kwivuza kandi bampaye imiti.”

Abaturage bashimiye bikomeye aba baganga baje kubaha Serivise ubundi bibagora kubona.
Abaturage bashimiye bikomeye aba baganga baje kubaha Serivise ubundi bibagora kubona.

Aba baganga batanze ubufasha mu byubuvuzi, ndetse bagaha n’inama abaturage z’uko bakwitwara bari mu kiciro cy’intore z’Impeshakurama, baturutse mu bigo nka CHUB, HopitaL Kabutare n’ibindi bigo nderabuzima byo mu Karere ka Huye.

Aba baganga bavuga ko intego yabo ari ukwigisha no gukumira indwara, mu rwego rwo gukangurira abantu kwivuza kare, ariko nanone ngo byari mu mihigo bahize kandi bazanabikomeza.

Maniraho Vedaste, umwe muri aba baganga bo mu ntore z’Impeshakurama avuga ko intego yabo ari ugusuzuma abantu benshi, abo basanzemo indwara bakavurwa hakiri kare indwara zitaraba umurengera.

Yagize ati “Intego yacu ni ugukumira indwara,…bityo abo dusanga bafite indwara turabatangiza imiti kare.”

Ruzirampuhwe Theogene, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukura aba baganga bakoreyeho yavuze ko iki gikorwa cy’intore z’Impeshakurama kije ari ingirakamaro kuko bizeye ko abo basangamo uburwayi bahita batangizwa imiti hakiri kare ndetse bigishe na bagenzi babo.

Ruzirampuhwe Theogene, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukura.
Ruzirampuhwe Theogene, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukura.
Ibitaro bya Mukura mu bisanzwe ntabwo zitanga Serivise aba baganga batanze.
Ibitaro bya Mukura mu bisanzwe ntabwo zitanga Serivise aba baganga batanze.
Abaturage bari bitabiriye ari benshi.
Abaturage bari bitabiriye ari benshi.
N'abakuze bari baje kwisuzumisha.
N’abakuze bari baje kwisuzumisha.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

2 Comments

  • Ibi bikorwa ni ingirakamaro ariko byakabaye byiza izi ntore z’abaganga zibanje gukemura ibibazo byo ku mavuriro zaturutsemo kuko naho birahari. Nko kuri CHUB abarwayi bahagana tubabazwa n’ukuntu twakirwa ukabona ntawe utwitayeho. Uzi kugera ahantu uri indembe bakakubwirango nta muganga uhari, ngo araje mu kanya, ngo agiye kurya nibindi ubona bakubeshya ugategereza amasahaaaa bikageraho ukiheba. Ibi bitaro nibigerageze gukemura customer care yaho kuko iri ku rwego rwo hasi cyane cyangwa se bajyanwe mu itorero kuko indangagaciro zakagombye kubaranga ntazo tuhabona nubwo nabonye mubita intore.

    Aba baganga nibareke gukina n’ubuzima bwacu, erega ugasanga basaba imishahara ihanitse kandi ntacyo bakora.

    Njye navurije umurwayi aho bita kuri urgence ariko nahavuye nihebye njyana umurwayi wanjye muri prive yabuze umwakira kandi bari bamuhaye transfer imuzana aho.

    Minisiteri y’ubuzima yarikwiye kongera gusura ibi bigo bitubeshyako bituvura igakangara ababikoramo.

  • Izo ndwara zitandura zabonewe imiti waba urwaye diabete, hypertension,impyiko umutima,umwijima, asthma, hepatite, sinusite, umugongo,imitsi cyangwa iby’iwawe mu buriri bitagenda neza? Niba ukeneye umuti hamagara 0788449901 or 0728449902

Comments are closed.

en_USEnglish