Hugo Chavez yasubiye mu gihugu cye adakize neza
Perezida wa Venezuela Hugo Chavez yasubiye mu gihugu cye avuye muri Cuba aho hari yaragiye kwibagisha indwara ya kanseri.
Televiziyo ya leta yamwerekanye arimo asuhuzwa na murumuna we Adan na visi perezida we ku kibuga cy’indege cya Maiquetia kiri hanze y’umurwa mukuru Caracas.
Hugo Chavez wari umaze hafi ukwezi muri Cuba aho bamubaze ububyimbe bwa kanseri.yavuze ko yumva ameze neza kandi ko yishimiye gutaha.
Perezida Hugo Chavez yagarutse mu gihugu cye kuri uyu wa mbere hasigaye umunsi umwe gusa ngo igihugu cye cyahoze gikolonijwe na Espagne kizihize imyaka 200 kimaze kibonye ubwigenge nk’uko BBC yabitangaje.
Ukugaruka kw’uyu mugabo w’imyaka 58 kwatangajwe no ku rubuga rwe rwa twitter aho yagize ati “We’ve arrived once again in our Venezuelan homeland. Thank you, my God!” Ushyize mu Kinyarwanda yagize ati “Twongeye kugera mu gihugu cyacu cya Venezuela. Urakoze Mana yanjye”
Nubwo yagarutse mu gihugu cya ariko yaje adakize neza nk’uko ubutumwa bundi yatambukije kuri twitter bubisobanura neza. Yagize ati “Tuzakomereza kwivuriza hano kandi nizeye Kristo, n’abaganga banjye, tugomba gutsinda iteka ryose kandi tuzabaho, tuzanayobora.”
Visi Perezida Nicolas Maduro wagaragaye avugira kuri televiziyo yavuze ko Chavez yageze muri Venzuela 2:30 (zo mu ijoro ryo ku wambere) agahita ajyanwa ku bitaro bya Carlos Arvelo Military Hospital muri Caracas, aho agiye gukomeza kuvurirwa.
Ukugaruka kwa Chavez kuje nyuma y’iminsi igera kuri ine leta ya Venezuela ishyize ahagaragara ifoto ye ya mbere nyuma y’amezi agera kuri abiri atabarizwa mu gihugu, iyi foto ikaba yarerekanaga Chavez ari guseka hagati y’abakobwa be.
Uyu mugabo w’imyaka 58 niwe aherutse gutorerwa indi manda y’imyaka 6 yo kuyobora iki gihugu ariko ntiyarahiriye kuyobora igihugu nk’uko byari biteganyijwe muri Mutarama kuko yari azahajwe n’uburwayi.
Mbere y’uko ava muri Cuba, Chavez akaba yavuze ko uburwayi nibukomeza kumukomerera ku buryo atabasha kuguma ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida Nicolas Maduro ashobora gutegura andi matora kugira haboneke uwamusimbura.
Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Imana imugirire neza nkuko yizera kristo, abamwizera ntibakorwa n’isoni.
Imana imugirire neza, nkuko ahamya ko yizera christo, ntazakorwa n’isoni.
Mwamwunvishe ra!Ngo tuzaba
ho tuzanayobola.vice-president arahari waruhutse?
stress+cancel biraguhitana
nutaruhuka.
AFITE IBIKOBWA BIRYOSHYE GUSA! UWAMPAMO KIMWE KUMVA UKO KIMEZE!
Comments are closed.