Digiqole ad

Uwineza Clarisse akeneye ijwi ryawe agateza imbere u Rwanda, nawe ubwe

 Uwineza Clarisse akeneye ijwi ryawe agateza imbere u Rwanda, nawe ubwe

Uwera Clarisse.

Uwineza Clarisse ni umunyarwandakazi ufite umushinga urimo guhatanira ibihembo ku rwego mpuzamahanga n’indi mishinga 101, akaba akeneye gutorwa kugira ngo umushinga we ubashe gustinda yiteze imbere, ndetse ateze imbere u Rwanda.

buy cheap quinceanera dresses
Uwineza Clarisse.

Uwineza Clarisse afite umushinga wo kubyaza umwanda n’ibishingwe mo ifumbire yajya ikoreshwa mu buhinzi bunyuranye.

Uko wamutora ni ugukanda aha http://www.gistnetwork.org/content/how-vote ugasoma amabwiriza cyangwa ugahita ukandaho http://www.gistnetwork.org/content/tech-i-semi-finalists-voting ugahita ubona urutonde rw’abahatana, umanuke hasi urahita ubona Uwineza Clarisse. Gutora byatangiye tariki ya 01 Mata, bikazasoza tariki 01 Gicurasi, ushobora gutora kenshi gashoboka ku munsi.

Uyu mushinga we yawandikishije mu marushanwa mpuzamahanga ategurwa na Deparitoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa “GIST Tech-I Global Pitch Competition 2016”. Aya marushanwa yitabirwa nab a rwiyemezamirimo bakiri bato bo mu bihugu bifite ubukungu bugitera imbere 135.

Ikipe ya GIST-I (Global Innovation through Science and Technology Initiative) n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe guteza imbere Siyansi “American Association for the Advancement of Science (AAAS)” bitoranya imishinga bibona ari myiza kurusha indi, hanyuma igahatanira kwinjira mu kiciro cya nyuma.

Umushinga wa Clarisse Uwineza ukaba waratoranyijwe mu mishinga 102 ku Isi, igomba guhatanira kwinjira muri 30 ya nyuma, aho ba nyirayo bazatumirwa mu nama izabera muri Kaminuza yitwa Stanford University, iri mu gace kazwi nk’igicmbi cy’ikoranabuhanga “Silicon Valley”, i California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ku matariki 23-24 Kamena 2016.

Abari muri iri rushanwa bemererwa kwiyamamaza no gusaba Isi yose gushyigikira umushinga wabo cyane cyane ibihugu bakomokamo, dore ko utowe binagirira igihugu akamaro.

Uwineza avuga ko mu gihe umushinga yatanze watsinda, uretse ibihembo no kwitabira iriya nama ahagarariye u Rwanda, ngo abikorera bo mu gihugu uwatsinze akomokamo bagira n’amahirwe yo guhabwa amahugurwa n’ibindi byabafasha kwiteza imbere.

Muri uyu mwaka abantu bagera ku 1,075 bakomoka mu bihugu 104 nibo bari batanze imishinga muri iri rushanwa, ariko haza gutoranywa imishinga 102 irimo n’uw’uyu munyarwandakazi ukeneye gushyigikirwa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Komereza aho mwari w’i Rwanda ! Amahirwe masa, tukuri inyuma !
    Reka ngutore !

    • none se turamuha ijwi tutarebye umushinga we uko uteguye n’uko uzakorwa!? aho re!!!!

  • ndagushyigikiye mwali wacu

Comments are closed.

en_USEnglish