Digiqole ad

Hope, Peace na Phiona berekeje muri Alpha Entertainment label

 Hope, Peace na Phiona berekeje muri Alpha Entertainment label

Peace, Phionah na Hope berekeje muri Alpha Entertainement Label

Bamwe mu bahanzi nyarwanda baheruka kwitabira irushanwa Tusker Project Fame 6 babarizwaga mu nzu itunganya muzika nyarwanda izwi nka ‘Future Records’, ubu barekeje muri Alpha Entertainment Label ari naho bagiye gukomereza ibikorwa byabo.

Peace, Phionah na Hope berekeje muri Alpha Entertainement Label
Peace, Phionah na Hope berekeje muri Alpha Entertainement Label

Ni nyuma y’ubwumvikane hagati y’ubuyobozi bwa Alpha Entertainement na Future Records ku bikorwa byabo bitagendaga neza bityo bagahitamo kubihuriza hamwe mu buryo bwo kongera imbaraga.

Mu kiganiro na Umuseke, Producer David wari uhagarariye Future Records avuga ko ari ikintu gishimishije ku mpande zombi. Kuko abahanzi bari bari muri ayo mazu bose nibwo bagiye kwiyereka abanyarwanda mu buryo buteguye neza.

Yagize ati “Si uko Alpha Entertainement Label itakoraga neza, ahubwo ni uburyo twahisemo guhuriza hamwe abahanzi bari muri labels ebyiri zitandukanye kuko hari ubumenyi tugomba kwiyungura ku mpande zombi.

Alpha Entertainement yari isanzwe imenyerewe cyane kukugira ibikoresho by’ibitaramo. Birimo amatara, stage, na buri kintu cyose umuhanzi yifuza mu gihe agiye gukora igitaramo.

Kuba tugiye kugirana imikoranire, nibaza ko abahanzi dukorana nabo aricyo gihe cyo kwigaragaza mu bitaramo kuko nta yindi mbogamizi bazongera kugira”.

Producer David abajijwe ibye n’umubano we na Alpha Rwirangira batangiye gukorana mu mwaka wa 2009 ubwo yegukanaga Tusker Project Fame3 ariko bikaza kuvugwa ko batakiri kumwe, yavuze ko umubano wabo barimo gushaka kuwugarura.

Yagize ati “Alpha twaje kugira ibyo tutumvinaho biba ngombwa ko turekera gukorana. Ariko kugeza ubu turimo kuganira ku mikoranire hagati yacu, igihe tuzumvikanira neza ku bintu buri wese agombwa tuzongera dukorane”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • hope aririmba neza pe ndamukunda courage .ese ni umunyarwanda ko nabonaga ahagarariye abarundi muri tusker

Comments are closed.

en_USEnglish