Digiqole ad

Hon Makuza n’uyobora Inteko y’Ubushinwa baganiriye ku gukorana bishingiye ku kubahana

 Hon Makuza n’uyobora Inteko y’Ubushinwa baganiriye ku gukorana bishingiye ku kubahana

Aha yari amuherekeje akomereje ku Kacyiru kubonana na Perezida wa Republika

Ku gasusuruko kuri uyu wa gatatu Hon Bernard Makuza umuyobozi wa Sena y’u Rwanda yakiriye Zhang Dejiang umuyobozi w’Inteko y’Ubushinwa uri mu ruzinduko mu Rwanda. Mu biganiro byabo ngo bibanze ku mikoranire y’u Rwanda n’Ubushinwa ishingiye ku bwubahane bw’ibihugu byombi.

Imodoka itwaye uyu muyobozi igeze ahakorera Sena y'u Rwanda
Imodoka itwaye uyu muyobozi igeze ahakorera Sena y’u Rwanda

Zhang Dejiang ni umuntu wa gatatu mu bakomeye cyane mu ishyaka rya “Communist Party of China” riyobora Ubushinwa ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa kabiri.

Aba bagabo ngo baganiriye ku bufatanye bw’inzego bayoboye n’umubano w’ibihugu by’u Rwanda n’Ubushinwa.

Hon Makuza yavuze ko baganiriye ku buryo Ubushinwa bwafasha u Rwanda kugabanya intera iri hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu byo baganiriye kandi ngo bishingiye ku bufatanye n’ubutwererane ariko bushingiye ku bwubahane bw’ibihugu byombi nk’uko Hon Makuza abivuga.

Hon Makuza ati “Twaganiriye kandi ku mubano hagati y’Ubushinwa na Africa, umubano ushingiye ku gukorana atari ibintu biva hariya ngo bize byikubita aha ngaha. U Rwanda rukareba iby’ingenzi rukeneye ku Bushinwa bikaba ari byo dukorana.”

Hon Makuza avuga ko umubano ushingiye ku bwubahane baganiriye utandukanye cyane n’uw’ibindi bihugu biteye imbere bimwe na bimwe bibana n’ibya Africa. Aho ngo igihugu gikize usanga gitegeka ikiri mu nzira y’amajyambere uko bikwiye kubana kititaye kubyo icyo gihugu gikeneye.

Ati “Ibyo dushyize imbere twebwe babona (Abashinwa) ko ari byo twifuza, nta kuza kudushyiraho imbaraga ngo dukore ibi, ahubwo bashingira (mu gukorana) kubyo twe twifuza.”

Uyu ni umuyobozi wa gatatu ukomeye mu gihugu cy'Ubushinwa
Uyu ni umuyobozi wa gatatu ukomeye mu gihugu cy’Ubushinwa

Hon Makuza yakomeje agira ati “ muzi ko muri politike y’U Rwanda ibyo kuza kudutsindagira ibintu bitari mu nyungu z’igihugu, z’abanyarwanda,  ko hari abo twagiye tubigiranamo impaka ndetse rimwe na rimwe tukananga kwakira ibyo baduha.

Navuga ko ari ibintu bitandukanye n’agasuzuguro tujya tubona ku bihugu bimwe na bimwe namwe muzi.”

Muri ibi biganiro ngo bashingiye ku mugambi mushya Ubushinwa bufitiye Afurika umugambi ushingiye ku bintu 10 Ubushinwa buzashoramo imari mu myaka iri imbere.

Muri ibi harimo iterambere ry’inganda zishingiye ku guhindura no kongerera agaciro ibisarurwa muri Afurika.

Ngo n’U Rwanda rwiteguye guhita rufata aya mahirwe ngo kuko n’ubundi byari muri gahunda y’igihugu yo kugabanya ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo.

Mu yindi mishinga baganiriyeho ngo harimo igendanye no kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibitaro.

Perezida wa Sena yavuze ko ibi byose haziyongereho icyo kubaka ubushobozi kugirango ibikorwa bizabashe kuramba.

Yavuze ko kubaka ubushobozi bishyirwamo imbaraga kuko ngo niyo U Rwanda rwabona byinshi hatarubatswe ubushobozi ntibyaramba.

Ngo muri ubwo bufatanye U Rwanda ruzashyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bushingiye ku ikoranabuhanga no kwigira byinshi k’Ubushinwa nk’igihugu gifite aho kigeze kandi cyaravuye kure.

Yakiriwe n'umuyobozi wa Sena Hon Bernard Makuza
Yakiriwe n’umuyobozi wa Sena Hon Bernard Makuza
Nyuma y'ibiganiro bahanye impano
Nyuma y’ibiganiro bahanye impano
Aha yari amuherekeje akomereje ku Kacyiru kubonana na Perezida wa Republika
Aha yari amuherekeje akomereje ku Kacyiru kubonana na Perezida wa Republika

Photos/Venuste Mfitimana & Callixte Nduwayo

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • twishimiye kwakira uyu munyacyubahiro

  • Nyakubahwa bwana Makuza watubwira ibihugu mwagiye mwangirako bibafasha kuberako babatsindagiragamo ibyo mudashaka?

  • Iki ni igikorwa cyiza Sena y’u Rwanda yakoze kabisa dukeneye kuzamura agaciro kibikorerwa mu Rwanda.

    Congratulanz kuri Honorable Makuza Bernard na Sena yacu.

Comments are closed.

en_USEnglish