Hon. Eduard Bamporiki yanenze ubuyobozi bw’itorero ADEPR
Hon Eduard Bamporiki depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yikomye cyane ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR mu Rwanda ku kubuza ubwisanzure abahanzi baryo n’ama choral mu bitaramo bakorera ahantu hatari mu nsengero zabo.
Ibi asanga ari ukubuza amahwemo abahanzi kandi ibyo bahanzi baba barahanze bafite uburenganzira bwo kubigaragariza abantu ingeri zose aho kuba bajya bahora mu nsengero gusa kandi hari n’abandi bantu babakunda ariko batari mu idini.
Mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, Hon Eduard Bamporiki yatangaje ko ari amakosa guhagarika umuhanzi mu itorero uretse kwihagararaho ku bafashe ibyemezo.
Yagize ati “Abahanzi barisanzura mu byo bahanze. Ubundi ntabwo ushobora kubuza umuhanzi kwerekana ibyo yahanze keretse ari umuhanzi w’itorero ufite amasezerano (contract) n’iryo torero.
Ibyemezo bikakaye nta musaruro bitanga. Umuhanzi afite uburenganzira bwe bwose bwo kwerekana ibyo yahanze ahantu hose ashaka.
Uwafashe icyo cyemezo yarahubutse.Ntabwo Hotel bubatse ari iyo kuryamamo cyangwa kuriramo gusa ahubwo n’iyo kwidagaduriramo”.
Umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda Rev pst Jean Sibomana asanga ari ugutandukira no kwitiranya kw’abahanzi cyangwa ama choral ku mpano zabo.
Yagize ati “Icyo n’ikibazo kimaze iminsi kivugwa ko hari ama Choral yahagaritswe. Ntabwo twashyizeho itegeko ribibuza ariko burya tugira discipline abakirisito bacu bagenderaho.
Ntabwo rero twakwemera ko choral yacu yajya mu kabari. Choral zacu ntabwo zikorera amafaranga nta n’ubwo byemerewe kujya muri ibyo kuko impano bahawe si impano icuruzwa”.
Ntakirutimana Zakaliya umuyobozi wa Choral AMAHORO ivugwa ho kuba imwe mu zagiye zikorera ibitaramo byazo muri za Hotel, asobanura ko batunguwe n’ifatwa ry’ibyo byemezo byo guhagarika ibitaramo mu ma Hotel.
Ati “Icyo cyemezo kuva cyafatwa ntabwo twigeze tuvugana n’ubuyobozi wenda ngo butubwire impamvu bwahagaritse ibyo bitaramo. Kuko sibwo bwa mbere twari dukoreye igitaramo muri hotel yewe si n’ubwa kabiri.
Twari dusanzwe dukorera ibitaramo mu ma hotel rero kuba icyo cyemezo cyarafashwe,twabifashe nkaho icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’itorero muri rusange kuko ntabwo twigeze tubiganira ngo tumenye impamvu”.
Theo Bosebabireba nawe yagiye agirana ibibazo n’iri torero rya ADEPR ku ndirimbo yagiye akorana n’abahanzi bo hanze batari mu itorero.
Muri abo bahanzi yagiye akorana nabo bigateza umwiryane mu itorero, harimo umuraperi Amag The Black na Senderi International Hit.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
19 Comments
Ubundi se ADPER uretse kwiyemera ko aribo bazi Imana gusa nkaho bayiprivatije, ikindi kyiza bagira ni ikihe. Mwakagombye gusanga abanyabyaha aho bari mukababwiriza bagakizwa, nko mu tubari,n’ahandi. Mwakitaye kugushashaka intama yazimiye aho kureba 99 mufite mu itorero. Niga muri kaminuza iyo wavugishaga umukobwa wabo abahungu bahitaga baza ari nka batanu kumutuka bamubaza impamvu aganira n’abadakijijwe none benshi ubu baguye ku mashyiga, imyaka irindwi irihiritse. Muvugurure imyemerere yanyu si non, muzumirwa.
2 Samuel16: 5-12
Nabaho Nunvise Aho Mporwaki Avuga Ibuntu Bizima….
Abo Bagabo Bajye Bamenya Ko Ntamipaka iba Mugusengag…
Abantu Bajya Mububari Nibo Baba Bakeneye kubwirizwa Kurusha Abandi
Mugomba kumenya ngo ese muri iyo hotel bahajyaywe koko no gushaka intama zazimiye cyangwa ni inyungu zabo zabajyanyeyo. mwoye rero guhita mwumva ko abayobozi bakoze biriya barengereya kandi mutazi umuzi w’ikibazo.
mwiriwe neza. Nkeka ko na Hon adashyigikiye biriya theo yakoze. hari ukuntu twitiranya ibintu tukabyambura agaciro tubyitiranya n’iterambere kandi ari modalite satani ari gukoresha!
gusa iby’amakorali uyahaye uburenganzira yifuza…sinzi twazageraho tugahinduka orchestre tugasimbura impala…bityo agaciro zari zifite nako kakayoyoka.
Mureke ADEPR kuko abakristo bikigihe barashaka kwigenga knd satani muntwaro ari gukoresha nibyo birimo ADEPR muyireke ni myemerere yabo knd abo bahanzi nibumva babangamiwe bazajye ahandi habyemera
BAMPORIKI Edouard none ho aravuze kabisa!! yewe n’ubwo uri kirihahira ariko uraricokoye ga nwa!
Nibyiza kureka abantu bakisanzura kuko gukomeza kubazirika kandi kubwiriza ijambo ry’Imana bisaba kujya ahariho hose yewe no mubo bakeka ko ari abanyabyaha,naho redo ibyo ADPER ikora ubona igenda isigara inyuma cyane
Umva nyine ko mu mahoteli ari ukwidagadura: none se ubutumwa bwiza amakorali aba ajyanye ni ubwo gufasha abantu kwidagadura, cyangwa n’ubwo kubavana mu kwidagadura bakanyura mu “irembo rifunganye”?
Kandi ikibazo cya ADEPR usanga imbaraga nyishi izishyira mugushinja abandi ibyaha no guhana gusa kandi muziko Yesu ntawe yigeze ashinja ko ari umunyabyaha yewe ntanuwo yigeze ahana ahubwo Bose yarabegeraga akabahumuriza akanabigisha bakihana aho kubatera ubwoba,kubahana,kubashinja ibyaha no kubaha akato nkuko ADEPR ibikora.nibisubireho sinzi niba abakristo babo aho gutinya Imana ahubwo batinya amategeko ya ADEPR,kuko usanga yuzuyemo gukabya cyane kuburyo a benshi kandi banayarengaho bihishe kubera ukuntu yuzuyemo gukandamiza uburenganzira bwa kiremwa umuntu.
Ndi Umuvugabutumwa udafite aho abogamiye uretse gusa ku kuri kwa Kristo. Ubundi mw´itorero ry´Imana nta “Muhanzi un´bamwo”! Ngo ahange iki se? Ko byose byahanzwe nuwabihanze ariwe Mana Data n´umwami Yesu Kristo. Icyo Umukristo akora ni ukuvuga ubutumwa twahawe (bwahanzwe) na Kristo.
Nta kindi cyo guhanga ni ukuvuga gusa: amagambo wakoresha uko yaba avuzwe kose waba uririmba cyangwa uvuga cyangwa utavuga ntacyo uhanga ni ukuvuga ibyo Kristo yazanye. Ikindi mwivugabutumwa mu ndirimbo cyangwa mu kuvuga amagambo bigira uko bikorwa ku murongo itorero rihitamwo ku nyungu ry´ababwirwa ubutumwa n´ababuvuga.
Paulo yaranditse ati nawe wirinde uku uvuga ubutumwa. Niba kuririmbira mu kabari no mu mahoteri birimwo ibibazo itorero rigasaba kubireka, ikibazo kiri he? Ese abo bantu bo mu kabri na hoteri ntibarumva ko Yesu abaho?Ese wabwira uwasinze mu kan´bari ibya Yesu akabyumva kandi yuzuye byeri kugeza mwijosi cyangwa atangira kujora ibyo uvuga? Ako kujyayo kuharirimbira mujye mujyanayo za invitations zanditseho amagmbo y´Imana mubatumire mu biterane mukora cyangwa mu sengero cyangwa mu bake adresses zabo muzabasure mu ngo zabo nkuko n´abahamya ba Jehovah babikora! Hari inzira nyinshi za kubwiriza abajya mu tubari utarinze kujya kuririmbirayo.
Ntabwo navuga byishi kuriyi nkuru gusa ndemeranya nuwavuze ngo mushake intama 1 mureke kwita kuri 99 mufite zonyine. mwibukeko isi yakera siyo yubu ubwenge bwaragwiriye kuko byahanuwe . Mwibukeko na Yesu uwo mubwiriza, ubwe uretse no kujya mubanyabyaha kubabwiriza yararanye nabo asangira nabo kandi umusaruro uraboneka. Nabonye harimo abavugabutumwa muzasome inkuru ya Zakayo wari umukoresha wikoro hanyuma mureke abantu bajye kwamamaza inkuru nziza cyane cyane iyo batumiwe kuko tawatumira uvuga inkurunziza atabitewe na mwuka wera..
nibajya kuririmba muri hotel uwagiye gusambana ari umwe mubatoranijwe akumva iryojwi azhita yihana kandi umurimo uzaba watanze umusaruro. Ntakibi mbona mukwamamaza inkuru nziza niyo wabikorera aho bitagenewe. upfa kubikorana ubwenge bwimana ( Mwuka Wera).
Ndibazako uwagarura Paul cyangwa nizindi Ntumwa za kera uyumusi nabo ntibakora nkuko byari biri icyo gihe hari bimwe bahindura, nibindi bakabyongera batabangamiye amahame yibyanditswe byera.
Itorero rigira discipline yaryo. Ndibwira ko bureau nyobozi itafata umwanzuro ihubutse. Yabyizeho ireba Ibyiza n’ibibi birimo irabisuzuma ifata kiriya cyemezo. Wenda ahari nka cuisine interne, ubuyobozi bwa ADEPR buzaganirize abakristo babwo ingero z’ibibi bifatika zatewe cg zaterwa no gukorera ibitaramo aho.
Umuntu ajya mu idini arihisemo kandi agomba kubahiriza amahame ,amabwiriza na discipline rigenderaho!deviation non.ubwo rero abo birukanwe bashinge iryabo Leta ibahe ibyangombwa.naho Hon.Bamporiki Edourd ndabona yagombye gusanga ADEPR akaganira nabo bakamubwira impamvu. MOBUTU a dit:Mgr Laurent Mosengo laisser la politique aux hommes politiques et les choses de DIEU aux hommes de Dieu.None se BAMPORIKI kuki utajya i BUTARO kurengera abo Nyabingi igirira nabi bayitwayeho nabi? none se abo padiri yanze guha amasakaramentu kuko batubahirije gahunda ya catholic church nabo muzabavugira mute ahhaa!
Gukorera Abantu Umutwaro Utakozaho Imitwe Y Intoke
Kubera amatiku numvishe kuva mu bwana kuri adepr na benshi mu bayibamo, byatumye numva ko aba adepr hafi ya bose (si bose ariko abenshi) bangira amatiku. Ubu rero mbabwije ukuri sinashaka umukobwa usengera muri adepr. Ndabizi n’abahandi bashobora kuyagira, ariko adepr numva ntayikunze nta gato kuburyo gushakamo ntabishobora.
Ndi umukristo wo muri ADEPER ,ukunda discipline, nkanga ibyaha cyane.Ariko mbabazwa cyane, nuko ibyaha bikomeye, bimwe byicisha, ubona ubuyobozi butabitindaho, ariko bagatinda cyane ku mihango y’idini.njya nibaza nimba mu gihe cy’urubanza n’Imana ari byo izatindaho. Mureke twigishe abantu kwanga ibyaha, kwiyubaha, kuba inyangamugayo.Nabonye ibindi Umwuka wera abyikorera. Mureke gukabya kuba abanyedini cyane.Kandi mujye mwibuka ko ari bibi cyane. Abafarisayo bari abanyedini, ariko gukiranuka byarabinaniriye.Ese ntimwemera umumaro wa Mwuka wera?
Rwose ntitukitiranye ibintu. Uretse kwivanga no gutandukira ntabwo korali cyangwa umuhanzi akwiye kujya kuririmbira mu kabari. Ivugabutumwa si business. Keretse ajyanywe no gushaka intama zazimiye. Rwose Nyakubahwa honorable,ndumva nta kosa namba abayobozi bakoze guhagarika abo bantu.
Bibaye guhanira Disipurini Sibomana yakagombye kuba yarahaniwe ku Nteko umunsi ajya gusobanura ibya Polotiki y’Itegeko Nshinga atariko kazi ke.
Comments are closed.