Digiqole ad

Hibutswe abasportif bazize jenoside

Abanyamakuru b’imikino bibutse abasportif bishwe

Umuryango w’abanyamakuru b’imikino bigenga bibumbiye mu kitwa RISPIN bakoze umuhango wo kwibuka no kunamira umuryango mugari wa Sport watikiriye muri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango ukaba watangijwe na Misa yabereye kuri Saint Famille, yakurikiwe n’urugendo rugana ku rwibutso rw’abazize Jenocide rwo ku Gisozi.

Photo: Abagize umuryango wa RISPIN berekeza ku Gisozi nyuma ya Misa

Bavuye ku Gisozi, abo banyamakuru ndetse nabo bari batumiye bagannye i Remera kuri Petit stade ahakoreje indi mihango, yitabiriwe na ministre w’urubyiruko Mitali Protais, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’umuco na Sporo, ndetse n’uwahoze ari ministre wayo Joseph Habineza.

Fatikaramu umwe mu ba Rayon batangiranye nayo i Nyanza yibutswe
Fatikaramu umwe mu ba Rayon batangiranye nayo i Nyanza yibutswe
Sebalinda yambaye ubururu yibutswe. Ni mukuru wa Fidel Kajugiro Sebalinda
Sebalinda yambaye ubururu yibutswe. Ni mukuru wa Fidel Kajugiro Sebalinda

Hano kuri Stade kandi herekanywe Film documentaire ku ba sportif, abakinnyi, abayobozi b’amakipe, abasifuzi ndetse n’abanyamakuru b’imikino bazize Jenocide.

Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abo mu miryango yabishwe bo bakarokoka, nka Madamu wa Nyakwigendera Viateur Kalinda, Janvier Mutijimana wari umukinnyi wa Mukura n’abandi.

 

Samba cyuzuzo

Umuseke.com

 

en_USEnglish