Digiqole ad

Henry Gaperi yatorewe kuyobora ikigo cy'imisoro cya Togo

Umunyarwanda Henry Gaperi wari usanzwe ari umujyanama mu Kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, yatowe n’Inama y’Abaminisitiri ya Togo  kuba Komiseri mukuru w’Ikigo cy’imisoro n’amahooro muri kiriya gihugu.

Uyu mugabo mbere yo kuba umuyobozi muri OTR(Office Togolais des Recettes) yahoze ari umujyanama muri IMF ushinzwe ubujyanama mu bya Politike no gucunga neza imisoro n’amahooro ku bihugu byinshi by’Afurika y’Uburasirazuba.

Yigeze kuba Komiseri mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahooro ndetse aba Perezida wa Banki ya Kigali.

Henry Gaperi yayoboye ikigo cy’igihugu kita ku bwiteganyirize cyitwaga Caisse Sociale du Rwanda ( ubu ni RSSB).

Igihugu cya Togo cyahisemo guhuriza hamwe ibigo bishinzwe kwinjiza imisoro no kuyicunga mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga no kugabanya amafaranga yagendaga ku bikorwa bifitanye isano ariko byakorerwaga ahantu hatandukanye.

Togo yabikoze mu rwego rwo kwigira ku Rwanda ku bijyanye no gucunga imisoro n’amahooro .

Inama y’Abaminisitiri ba Togo iri guhitamo itsinda ry’inzobere rizafatanya na Henry Gaperi mu gusohoza inshingano nshyashya yashinzwe.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi ihanitse mu byo gucunga umutungo na ma Banki ( MBA ) yakuye muri Kaminuza yitiriwe Simon Fraser yo muri Kanada (Université Simon Fraser) hakiyongeraho n’ubunararibonye mu mirimo ijyanye no gucunga umutungo w’igihugu ku rwego rwo hejuru.

Source:Focus Info

ububiko.umusekehost.com

14 Comments

  • komeza uduhagararire neza kandi uzabereke ko mu Rwanda hava abanyabwenge bahagije twishimiye intambwe wateye.

  • Maza gusoma impamyabushobozi y’uyu mu munyarwanda, nsanze hari amagambo ikinyarwanda kidafite, kandi akwiye gushakwa.
    Urugero: Bachelors degree= abanyarwanda bayizi NK’ impamyabushobozi ihanitse, abafaransa bayita LICENCE.
    PHD: Abenshi bayigereranya na Doctorat, mu kinyarwanda bayivuga ngo ni impamyabushobozi y’Ikirenga.
    MBA mu gifaransa ni MAITRISE: Mu kinyarwanda izaba iki?muri iyi nkuru bayise IHANITSE, aliko siko bimeze, kuko iryo zina rizwi kuri LICENCE, bikaba byahinduka ari uko abahanga mu kinyarwanda babyemeranijweho. YA NTEKO Y’UMUCO N’URURIMI MUFASHE ABANYARWANDA kandi niba nibeshye bankosore.

  • Ahubwo se ubwo ntiyasubiye inyuma muri grade?
    Munsobanurire .

  • CONGRATULATIONS. DORE IBYO DUKENEY

  • bachelor njye nziko ari ikiciro cya 3 cya kaminuza kigizwe n’imyaka 3 gusa ibanza muri caminuza
    ikindi ibyo mwita licence iyo mu rwanda niyo bachelor yo muri USA,Canada, kuko iyo urangije inyaka ine baguha bachelor degree
    bijya bintangaza iyo umuntu aranvije muri kaminuza i ruhande imyaka ine ya medecine mukamwita docteur bariya ni abafasha ba muganga.ntitukavange ibintu
    nyuma rero ya ya ya bachelor ukora indi myaka 3 bikaba metrise biterwa nibihugu hamwe nimyaka ine, ahandi 2 byiyongera kuri bachelor
    nyuma ya maitrise rero ugashyiraho indi 2 cyangwa 3 nanone bitewa ni amashuri wigamouko afata ibyo bucaro,iyo urangije witwa docteur nka titre, nyuma haza specialisation ya 2ans bikitwa PHD
    mbaye haraho nkosheje mwankosora

    • @Kay, Ibyo wanditse aha uratubeshya: Bachelor’s degree ngo ni icyiciro cya gatatu? Icya 1 n’icya 2 ni ibihe ubwo? Uti birantangaza iyo umuntu arangije imyaka 4 ya medecine i Ruhande bakamwita Docteur! Nagira ngo nkumenyeshe ko biga 6, 5 y’amasomo n’umwe wa stage. Niba ubizi ndeza ahandi ku isi kugira ngo ube medecin généraliste (general practitioner) biga ingahe? Utatubeshye ni he bakora imyaka 4 nyuma ya Bachelor degree ngo babone maitrise? cyangwa ntuzi gutandukanya bachelor na baccalaureat? Mu magambo make nta kintu kizima mbonye mu bitekerezo watanze hano!!

      • @ Kay & Rwema: Docteur en Médecine ni titre professionnel naho PhD ikaba diplome itangwa na kaminuza. Umuganga wese yitwa Docteur ariko ntaba nécessairement afite PhD. Iyo abaganga barangije imyaka 6 baba bafite Bachelor’s degree kimwe na bagenzi babo bize imyaka 4 cyangwa 5 muri kaminuza. Abaganga bafite Bachelor’s degree, Master’s cyangwa PhD n’ubundi mu rwego rw’akazi kabo bose bitwa ba Docteurs. Ariko nk’umuganga ufite PhD ashobora kwiyita Dr X Y, PhD. Ni kimwe n’uko uwiyita Dr wese bitavuga ko ari muganga! Ubwo aba afite PhD mu yindi domaine.

      • Rwema biragaragara ko uri primaire mu mutwe wawe mbere yo gusoza uvuga ntacyo mvuze ,wari kubanza ukareba interuro y’umu soszo wa comment yanjye aho navuze ntii haraho nkosheje wmankosora, wowe rero uje kuninurana ubwo se undushije iki
        kungurana ibitekerezo ndetse no gukosorana nibyo dukeneye guhangana no gutukana ntaho byatugeza

    • No no Bachelor n’ikiciro cya 2, icyagatatu ni masters ariyo ubu yitwa impamyabumenyi ihanitse,
      PHD niyo bita impamyabumenyi y’ikirenga. Kugeza ubu niko bimeze, uwumva ataribyo yatanga igitekerezo uko bya kwitwa.

  • @serebateri,
    Diploma (baccalaureat):impamyabumenyi yicyiciro cya 1
    Bachelor (Licence):impamyabumenyi yicyiciro cya 2
    Masters (Maitrise):Impamyabumenyi ihanitse
    PHD (Doctorat):impamyabumenyi yikirenga

    • Ngukosoye gato, Licence niyo bita impamyabushobozi ihanitse, wadufasha gushaka izina rya maitrise.

  • Congs Mr Henry Gaperi

  • Nimukomerezaho bana b’Urwanda, narinsomye ibya Dr KABERUKA mukanya none ntunguwe kandi nibya GAPERE, nabandi mufatireho….

  • Bachelor’s degree/Licence, Ingeniorat,….. Bayita impamyabushobozi iciriritse. N’aho yaba imyaka itatu, ine cyangwa itanu. Iyo ni icyiciro cya mbere cya kaminuza. Nabo bita ba Docteur kuko barangije imyaka 5 muri medecine humaine cg veterinaire, bose iyo niveau ni Iciriritse mu kinyarwanda

    Master’s degree: yitwa impamyabushobozi ihanitse

    Doctorate/Doctorat/PhD: Yitwa Impamyabushobozi y’ikirenga. Irasirenze zose.

    Professorat si impamyabushobozi ahubwo ni grade academique umuntu ahabwa na Institution academique nyine (University) nyuma yo kubona Doctorat/PhD kubera uburambe mu kazi ko kwigisha no gukora ubushakashatsi. Ni iyo mpamvu nta muntu ugira grade ya Professor atigisha muri kaminuza ngo akore n’ubushakashatsi.

Comments are closed.

en_USEnglish