Hatewe intambwe muri Chimie yo kumenya imiterere mishya ya Helium
Abantu bize ubutabire bazi ‘element’ yitwa Helium (He) ni iya kabiri muzigize table periodique des elements. Helium ni iya kabiri nyuma ya Hydrogene, ikaba irangwa n’umubare wa 2, ikaba isanzwe ibarirwa mu myuka (gas).
Abahanga mu butabire bavuga ko ari gas ituje, itajya inyeganyega iyo ihujwe n’ibindi binyabutabire. Nubwo ari uko byari bisanzwe bimeze uko, abashakashatsi bo muri Utah State University basanze Helium ishobora kugira uko ihuzwa n’ibindi binyabutabire nka Sodium.
Ubusanzwe Hellium bayita gas noble (umwuka utuje) ariko ngo ubushakashatsi bushya bwerekanye ibihabanye n’ibyo. Itsinda mpuzamahanga ry’abanyabutabire riherutse gufata Helium riyihuza na Sodium baza gusanga na yo ishobora guhindura imimerere n’imikoranire yayo n’izindi elements zizwi kugeza ubu.
Kumenya ko Helium yifitemo buriya bushobozi ngo ni ikintu cy’ingenzi kitari gisanzwe kizwi kandi ngo gishobora gutuma abanyabutabire basubira mu bitabo bya Chimie/Chemistry bakabihuza n’ubu bumenyi bushya.
Bizatuma bunguka ubundi bumenyi buzabafasha gusobanukirwa n’imiterere y’imibumbe minini nka Jupiter na Saturn ifite ikirere kiganjemo Helium.
Umunyeshuri muri Chimie ku rwego rwa PhD witwa Ivan Popov yabwiye ikinyamakuru Gizmodo ko ibyo bavumbuye bizatuma banonosora ubumenyi bari basanganywe mu miterere yo mu nda y’Isi n’uko za Saturn na Jupiter zateye.
Popov yavuze ko ibyo bavumbuye bizatuma ibitabo bya Chimie bihindurwa. Ubusanzwe imyuka bita ‘nobles’ nka Helium, Neon, Argon, Krypton, Xenon na Radon isanzwe izwiho gutuza, ntihindure imiterere yayo iyo yabaga ihujwe n’ibindi binyabutabire.
Nubwo bwose byajyaga bigaragara ko Xenon na Argon byageragezaga guhinduka bihujwe na Magnesium, ngo ni ubwa mbere abahanga babashije guhuza Helium na Sodium.
Iyo uhuje Helium na Sodium bitanga ibinyabubiri bita Helium-sodium ibasha gutuza ari uko iri ku ngufu, abahanga bita Gigapascal 113 ( 113GPa).
Gusa ngo iriya element y’inyabubiri ntishobora kuba ku Isi ahubwo ngo iba mu mibumbe nka Saturn na Jupiter ari na yo minini igize Inzira Nyamata (Milky Way) aho umubumbe w’Isi uherereye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW