Impanuka zihitana abantu zose ziterwa n’umuvuduko mwinshi – Min Harerimana
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Kanama Polisi y’u Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda mu mujyi wa Kigali, ku nsanganya matsiko igira iti “ Impanuka zaakumirwa, itwararike”. Ministre w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko impanuka zose zihitana ubuzima bw’abantu ziterwa n’umuvuduko ukabije.
CP Rumanzi George, wo mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yatangarije Umuseke ko abantu 103 babuze ubuzima naho 600 bagakomereka bazize impanuka zo mu muhanda kuva mukwezi kwa kane uyu mwaka gusa. Bityo ubukangurambaga nk’ubu bukwiye guhoraho mu gukumira izi mpanuka.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakora umurimo wo gutwara abagenzi i Kigali, barimo abatwara moto n’amamodoka.
Iki gikorwa cyatangijwe no gusibura inzira yagenewe kwambukiramo abanyamaguru (Zebra Crossing), kongera ibyapa mu muhanda no gusobanura neza uko abanyamaguru bakwiriye kwitwara mu muhanda.
Abatwara ibinyabiziga bibukijwe KIRAZIRA mukazi kabo zirimo; gutwara ikinyabiziga ku muvuduko mwinshi, gutwara ikinyabiziga uvugira kuri Telefone, gutwara wanyweye inzoga , gutwara unaniwe, n’izindi basanzwe bazi.
Willy Ndizeye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yasabye abatwara ibinyabiziga kurinda ubuzima bwabo n’ ubwabo batwaye Ati “ kwihuta ugatinda mubitaro byaba bimaze iki?”
Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasobanuye ko umujyi urangwa n’imihanda myinshi ndetse n’urujya n’uruza rw’abuntu benshi, asaba abatwara ibinyabiziga cyane cyane Abatwara Moto ko bakubaha Abanyamaguru.
Ndayisaba, Ati “ Birakwiriye ko twubaha abanyamaguru igihe barindiriye kwambuka umuhanda bari ahabugenewe kuko abagenda n’amaguru ni benshi kandi uburyo bwabo burimo umutekano. Birakwiye rero ko abakoresha ibinyabiziga babubaha.”
Minisitiri w’umutekano mu gihugu ,Mussa Fazil Harerimana we avuga ko byanze bikunze impanuka yose ibaye mu muhanda igahitana ubuzima bw’abantu iba yatewe n’umuvuduko mwinshi.
Ati “ nta kuntu ikinyabiziga kiri ku muvuduko utari mwinshi cyakoranaho n’ikindi ngo hapfemo abantu, bivuze ko uko byagenda kose nyirabayazana w’impanuka zikomeye zose ni umuvuduko”
Harererimana yakomeje asobanura ko iyo umushofeli atwaye ku muvuduko mwinshi amapine y’imodoka akora hasi 25% naho 75% aba ari mukirere bigatuma igihe habayeho impanuka hatakarira ubuzima bwa benshi.
Mu gihe hari abinubira ko amade acibwa umuntu ufatiwe mu ikosa ryo mu muhanda yaba yakubwe inshuro icyenda ndetse bakanavuga ko agera ku bihumbi 450, Minisitiri Harelimana yanasobanuye neza ko uzafatirwa mu ikosa azajya acibwa amande kuva kubihumbi icumi kugera ku bihumbi 150, kandi anasobanura ko aya amande naho yakubwa izo nshuro nk’uko itegeko ribyemera, bitemewe ko yajya hejuru y’ibihumbi 150 ku ikosa rimwe.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW