Digiqole ad

Hatangijwe uburyo buzafasha inzego z’Ubutabera gutahura abagamije kuzibeshya

 Hatangijwe uburyo buzafasha inzego z’Ubutabera gutahura abagamije kuzibeshya

*Uburyo IECMS buzafasha abanyarwanda guhabwa ubutabera bwihuse bifashishije Ikoranabuhanga;

*Ubu buryo buzatuma Inzego z’Ubutabera zihanahana amakuru mu buryo bworoshye kandi bwihuse;

*Inzego z’Ubutabera zizakoresha ubu buryo gutahura abazigana batanga amakuru anyuranye n’ukuri.

Atangiza ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga IECMS (Integrated Electronic Case Management) buzatuma imirimo yo mu butabera icungwa n’inzego zibishinzwe ikanakurikiranwa n’abaturage, ku gicamunzi cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye yavuze ko iyi gahunda izafasha inzego z’ubutabera gutahura abazashaka kuzibeshya.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye atangaza ubu buryo bushya bugamije kunoza ubutabera bw'u Rwanda na Serivise butanga.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta; Johnston Busingye atangaza ubu buryo bushya bugamije kunoza ubutabera bw’u Rwanda na Serivise butanga.

Minisitiri Busingye avuga ko ubu buryo butangijwe bwa mbere muri Afurika; buzatuma inzego zo mu butabera zoroherezwa imikoranire zari zisanzwe zigirana bityo Umuturage akabona ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Iyi gahunda izatuma buri Munyarwanda ufite umwirondoro (Email) kuri internet abasha gukurikirana amakuru akwiye kubonwa na buri wese ari kubera mu nzego z’ubutabera n’ibyakorewemo mu gihe cyatambutse nk’imanza zaciwe, izikunze kwakirwa mu nkiko n’ibyaha byugarije igihugu.

Ubu buryo bugiye gutangirizwa ku ikubitiro mu mugi wa Kigali buzafasha umuturage kwaka serivisi akeneye mu butabera nko gutanga ikirego akabikora yifashishije ikoranabuhanga atavuye aho ari (apfa kuba afite internet na Email) ndetse akurikirane inzira y’ibyo yatse nabwo yibere iwe.

Minisitiri Johnston Busingye avuga kandi ko iyi gahunda izafasha inzego z’ubutabera nka Police, Ubushinjacyaha, Ubucamanza, Minisiteri y’Ubutebera n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku buryo bizoroshya imikoranire bikureho ibibazo byagaragaraga mu butabera nk’abarangiza ibihano muri ntibarekurwe.

Agaragaza imbuto zisarurwa kuri iyi gahunda; Busingye yavuze ko ubu buryo buzatuma inzego z’Ubutabera zibasha kubona amakuru y’abantu asanganywe n’izindi nzego nk’ikigo gishinzwe gutanga irangamuntu, ikigo cy’ikigihugu gishinzwe imisoro n’amahoro n’ikigo cy’ubutaka.

Min Busingye avuga ko ibi bizatuma uzabeshya inzego z’ubutabera atahurwa bwangu. Ati “…niba mu rukiko bashaka kumenya ibyo umuntu atunze cyangwa bashaka gutahura ibyo yababwiye, ubu iyi system (gahunda) iraza kuba itubwira ngo afite inzu iri aha n’aha; afite umwenda aha n’aha, afite ibi n’ibi.”

Busingye akomeza avuga ko ibi bizanorohereza inzego z’Ubutabera gufata umwanzuro, ati “ niba dusha ibyo kujya gukorsha twishyura umwenda umucamanza yategetse, umuhesha w’Inkiko ashobora kjya hariya akabona ibyo utunze akakwandikira ko utunze inzu iri Kabeza cyangwa I Kanombe.”

Ubutabera butahuye ko umuntu yabeshye izindi nzego, ntacyatubuza kujya kuri terrain-Busingye

Mu nama yahuje abanyamategeko bari baturutse mu Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Congo Brazzaville n’u Rwanda, muri uku Ukuboza, umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yungire; Madamu Kalihangabo yavuze ko gukurikirana abanyereza umutungo wa Leta bikirimo imbogamizi kuko ababikora bakoresha amayeri menshi arimo kwandikisha imitungo yabo ku bandi.

Kuri uyu wa Kane, Ministiri Busingye yavuze ko n’ubwo abafite ubushobozi bwo gukora ibi ari bacye ariko ko mu gihe byaba bigaragaye ko uri gukurikiranwa mu nkiko yatanze amakuru atariyo inzego z’ubutabera zakwimanukira zikajya gucukumbura ndetse bikaba inkomeza cyaha mu gihe byagaragara ko ukurikiranywe na mbere yabeshye.

Ati “…nawe niba wagiye ku muvunyi ukabeshya, ukajya muri RRA, ukajya mu kigo cy’ubutaka ukabeshya, ukajya muri NIDA ukabeshya, ariko amategeko ateganya ibihano bikomeye ku bantu bashobora gukora ibintu nk’ibyo, niba tugiye kuri terrain tugasanga warabeshye inzego 6 ubwo dushobora kubisaba ubugenzacyaha tuti mbese ibi si ibyaha bitandatu?”

Ministeri y’Ubutabera ivuga ko kuri ubu buryo IECMS (Integrated Electronic Case Management), hatojwe abantu 40 bazatoza inzego zizifashisha iyi gahunda n’abaturage bazakenera kuyifashisha.

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • vive la justice

  • N’imanza se mwarimanganije muzazisubiramo ko muba mwarabikoze mubigambiriye? Imvugo ijye iba ingiro. Mubanze musubiremo imanza mwarimanganije mujijisha ngo mu nkiko ” Ntakuri gukora ngo ahubwo hakora ibimenyetso” Ibimenyetso se iyo byatekinitswe niko kuri ra? Mujye mureka kuturagira boshya abaragira inka beeeeeee.

Comments are closed.

en_USEnglish