Haruna yatowe nk’umunyamahanga w’umwaka muri shampiyona ya Tanzania
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yagize uruhare rukomeye mu kuba Yanga Africans akinira yaratwaye igikombe cya shampiyona. Byatumye atorwa nk’umukinnyi w’umunyamahanga wahize abandi muri ‘Mainland Premier League 2016-17’.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane mu mujyi wa Dar es Salaam habereye ibirori byo guhemba abitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Tanzania ‘Mainland Premier League’.
Muri iri joro Yanga Africans Haruna Niyonzima abereye kapiteni wungirije yatowe nk’ikipe y’umwaka kuko yanatwaye igikombe cya shampiyona.
Uruhare rukomeye Haruna Niyonzima yagize mu mikino y’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino dusoje rwatumye atorwa nk’umukinnyi w’umunyamahanga wahize abandi muri iyi shampiyona ‘best player for foreign player’.
Mu ijambo yabwiye abitabiriye ibyo birori ko atatangiye neza ariko kuba umufasha we yarakomeje kumuba hafi byamwongereye ingufu.
Yagize ati: “Uyu mufasha wanjye (Uwineza Consolée ) yaramfashije cyane. Sinari natangiye neza ariko umusaruro wanjye wagiye wiyongera. Bisaba kugira abatoza beza, ikipe igufitiye ikizere ariko bisaba cyane kugira umuntu ukuba hafi ugufasha guhora utuje kandi ushyize umutima ku kazi. Ni iby’agaciro guhabwa igihembo nk’iki kuko uyu mwaka abakinnyi benshi bari ku rwego rwo hejuru.”
Ikipe gihembo yagihawe ahigitse Amiss Jocelyn Tambwe na Thabani Michael Kamusoko ba Yanga, na Laudit Mavugo wa Simba SC.
Ibindi bihembo byatanzwe muri ibi birori:
Umukinnyi w’umwaka: Mohammed Hussein Zimbwe wa Simba SC (Yatsinze; Aishi Kinula wa Azam na Simon Msuva wa Yanga)
Umukinnyi ukiri muto mwiza: Mbaraka Yusuf wa Kagera Sugar
Igitego cy’umwaka: Kichuya Shiza wa Simba SC
Umunyezamu w’umwaka: Aishi Kinula wa AZAM FC
Umutoza w’umwaka: Mecky Maxime wa Kagera Sugar
11 b’umwaka kuri buri mwanya:
- Aishi kinula
- Peel Salum
- Mohamed Hussein
- Mohamed Yakubu-Azam
- Method Mwanjale
- Kenny Ally-Mbeya City
- Simon Msuva-Yanga
- Haruna Niyonzima
- Abdulrahman Musa
- Mbaraka Yusuf
- Shiza Kichuya
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
haruna arashoboye pe kd ndizera azakomeza kuba capiten wa mavubi kuko arashoboye kd aranitanga pe gusa imana ige imufasha kuko ararhoboye
Comments are closed.