Digiqole ad

Hari amagambo yo mu ndirimbo za Danny Vumbi yashyizwe mu Nkoranyamagambo

 Hari amagambo yo mu ndirimbo za Danny Vumbi yashyizwe mu Nkoranyamagambo

Hari amagambo yo mu ndirimbo za Danny Vumbi yashyizwe mu Nkoranyamagambo

Semivumbi Daniel cyangwa se Danny Vumbi mu muziki, amwe mu magambo yagiye aririmba mu ndirimbo ze zitandukanye yamaze kujya mu nkoranyamagambo z’ikinyarwanda. Ibi rero ngo nibyo bimwereka ko hari icyo abanyarwanda bamaze kumenya ku muziki w’abahanzi nyarwanda.

Hari amagambo yo mu ndirimbo za Danny Vumbi yashyizwe mu Nkoranyamagambo
Hari amagambo yo mu ndirimbo za Danny Vumbi yashyizwe mu Nkoranyamagambo

Agatsimbo n’izina ryitiriwe indirimbo ye. Iri jambo rikaba riri mu nkoranyamagambo z’ikinyarwanda nshya aho riva ku nshinga ‘Gutsimba’ bivuga guhisha.

Irindi jambo rigaragara mu nkoranyamagambo nshya ryaririmbwe na Danny Vumbi, ni ‘Umukoboyi’. Abantu banshi bakaba bari basanzwe barikoresha cyane cyane urubyiruko. Iri jambo rero ngo rivuga umuntu w’incakura (Ugira amashyenga).

Mu kiganiro na Isango Star, Danny Vumbi yavuze ko amagambo menshi akunze gukoreshwa n’abahanzi b’abanyarwanda rimwe na rimwe baba bumva ko atabaho nyamara afite inkomoko.

Yagize ati “Mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda hari amagambo y’amatirano agenda akoreshwa. Ariko nyamara uretse kuba yaririmba mu rundi rurimi rutari ikinyarwanda, amagambo menshi ashaka gusa.

Ngarutse ku ndirimbo (Agatsimbo), ni ikinyarwanda cyuzuye biva ku nshinga ‘Gutsimba’. Iyo ufite amafaranga menshi ukagenda ugafataho makeya andi uba uyarekeye mu gatsimbo”.

Danny Vumbi akomeza avuga ko n’amwe mu magambo yakoresheje mu ndirimbo ‘Ni danger’ wajya kubona ukayabona mu nkoranyamagambo.

Ijambo avuga ko rishobora kuzabonerwa ubusobanuro bwiza mu Kinyarwanda, ni iryo yise ‘Kuyoka’. Ubusanzwe iri jambo urubyiruko rurikoresha ku muntu uba uzi utuntu.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Njye ntabwo nemeranywa nabo kuriryo Jambo umukoboyi.Njye uko ndizi rituruka kwijambo ryicyongereza cow boy.

    • none se ko uvuga kutyo ishati ijipo ipantalo nta yo uzi mu zindi ndimi

      • ijipo siyo ubusanzwe yitwa INGUTIYA mu kinyarwanda?!

  • Ndumiwe gusa!!!
    Niba koko aribyo ururimi rwacu rwaba rugeze mu gihe cyanyuma cyo kurangira. Ubwo na danger naryo barishyiremo rero? Ese amagambo y’ikinyarwanda ko ahari inteko y’ururimi yabaye aribyo ishyiramo imbaraga ikigisha ikinyarwanda cy’umwimerere! Nyine nibabananira nibwo buri wese azajya agerageza guhimba ibyo yumva hanyuma bishyirwe mu nkoranyamagambo byemezwe! Ni akumiro pe.Ubwo se kuyoka byo muzavuga ko biva kuyihe nshinga?
    Ni akumiro!!!!

    • nanjye ndatangaye cyane pe! ubwo c iyo nteko y’ umuco yo…… ahhhh,ubwo niba batinyuka gushyira amagambo nkayo mu gitabo kizasomwa n’ abantu bo mu bihe byose ibisekuruza n’ ibisekuruza biri imbere, ubwo abo bantu imvugo yabo bwite si izo gukemangwa? abakozi biyo nteko bagombye kuba ubwabo ari indakemwa mu mico, imyifatire no gusigasira imvugo nyarwanda kdi bakabikora mu nyungu zifatika z’ abanyarwanda mu bihe byose. gusa buriya nabo bashaka kuzasiga hari icyo bavumbuye mu rurimi nabo bazajya bibukwa nkabagize uruhare mu kibonezamvugo z’ ikinyarwanda, ni akumiro!!!!!

  • Ndumiwe koko!!! Ngo “Cow Boy” (umukoboyi)ni ikinyarwanda??? Yewe noneho nibamese kamwe na za “Homme sans salaire” (Umusongarere), “Homme Singe” (Umusenzi…wa musenzi we),kuri “Good Year”, (Godiyari), “Chic et bon” (Shikebo), n’ibindi…ibyo nabyo noneho tubyite ko byabaye “Ikinyarwanda”? Aha ndumiwe koko!!! Wa Kinyarwanda we urambabaje gusa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish