Digiqole ad

Hari abahanzi bajya muri Guma Guma nta ngingo ibarengera bafite –Mico

 Hari abahanzi bajya muri Guma Guma nta ngingo ibarengera bafite –Mico

Mico avuga ko hari abahanzi bajya muri Guma Guma nta ngingo ibarengera bafite

Mico The Best ukora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, avuga ko mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hari abahanzi baryitabira nta ngingo n’imwe bafite ibarengera yatuma baryitabira.

Mico avuga ko hari abahanzi bajya muri Guma Guma nta ngingo ibarengera bafite
Mico avuga ko hari abahanzi bajya muri Guma Guma nta ngingo ibarengera bafite

Bityo bamwe bagahura n’ibibazo iyo bageze ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abantu baba baje kubareba ugasanga barapfundikanya indirimbo ngo barebe ko bahivana.

Iyo ngiro Mico avuga, ngo ni ukuba hari abatorwa nta bikorwa bigaragara baba barakoze mu mwaka uba urangiye. Ahubwo bagacungana n’irushanwa nuko ryegera bakaba bakora akaririmbo kamwe kabambutsa.

Mu kiganiro na Isango Star, Mico The Best yatangaje ko abahanzi bakunze guca iz’ubusamo bashakisha uko bakwitoresha byagakwiye gushira ahubwo bakinjizwa n’ibikorwa byabo.

Yagize ati “Umwaka ushize nari umwe mu bahanzi bari bafite ibikorwa byinshi birimo indirimbo z’amajwi ndetse n’izifite amashusho byagombaga kunshyira mu irushanwa.

Ntibyakunze ko ndyinjiramo. Ariko kuri iyi nshuro niba rizaba simbizi, gusa ibikorwa nakoze binyemerera kuba naryitabira nta zindi nzira nyuze bakunze kwita ‘panya’”.

Mico The Best cyangwa se Afrobeat Original nkuko akunze kwiyita, akomeza avuga ko urwego abona amaze kugeraho rutamwerera kuba yakora muzika kubera ko acunganywe n’irushanwa runaka.

Kugeza ubu biracyari urujijo ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star niba rizaba ku nshuro yaryo ya gatandatu. Dore ko mu cyumweru gishize aribwo byari byatangajwe ko hazabaho amatora akorwa n’abanyamakuru gusa birangira nta kibaye.

Abahanzi benshi ubwoba ni bwose. Abandi nabo bari aho bategereje kureba icyo uzinjiramo azaba asabwa. Kuko buri mwaka iryo rushanwa rikunze kuba rifite ikintu gishya rizagenderaho.

https://www.youtube.com/watch?v=Lv5wyy71jwk

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish