Digiqole ad

Harakusanywa ibitekerezo bizashyirwa muri Politiki nshya y’ubuhinzi

 Harakusanywa ibitekerezo bizashyirwa muri Politiki nshya y’ubuhinzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence

Abahinzi bahagarariye abandi muri Koperative za twigire muhinzi, mu mirenge itandukanye mu gihugu hose, bahuriye i Kigali aho basobanuriwe Politiki nshya y’Ubuhinzi, na bo bagasabwa gutanga ibitekerezo byatuma izanozwa kurushaho, iyi politiki ishingiye ku nkingi enye izatangira gukoreshwa mu 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence

Iyi politi nshya mu muhinzi ishingiye ku gutanga umusaruro mwinshi, kwita ku bidukikije kandi ubuhinzi bugasarurira amasoko “A Productive, Green, Market-Led Agriculture Sector”, izasimbura iyariho kuva mu 2004 yari ishingiye ku kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu “Insure Food Security and Boost Economy”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence yavuze ko iyi politiki igiye kuvugururwa bijyanye n’uko u Rwanda rwinjiye mu miryango iruhuza n’ibindi bihugu nk’uhuza Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), kugira ngo amasezerano yasinywe ajyane na politiki igezweho.

Yagize ati “Politiki nshya si ukureka isanzwe ahubwo ni ukujyana n’ibihe, kuva politiki yari iriho yajyaho hari byinshi byagiye bihinduka nk’izi politiki cyangwa ingamba na gahunda za Leta zindi, kandi tudashobora kwirengagiza mu kuyishyira mu bikorwa. Twavuga politiki y’ibidukikije, imiturire, imikoreshereze y’amazi byose bijyana na politiki y’ubuhinzi, kuba rero ari uko yari iteye n’ibyo bindi bihari byatezaga imbogamizi mu kuyishyira mu bikorwa.”

Yavuze ko uko u Rwanda rugenda rwagura amarembo rujya mu miryango itandukanye, iyo politiki nayo igomba kujyana n’uko ibyo bindi bigenda bihinduka.

Nsengiyumva Fulgence avuga ko muri iyi politiki hazaba harimo gukoresha neza amazi ku buryo umusaruro utazagabanuka kubera ko imvura yabuze. Ngo bazashyira imbaraga cyane mu mikoreshereze y’inyongeramusaruro, imbuto nziza n’amafumbire, kandi ngo bazakomeza guhugurwa abakora ubuhinzi kugira ngo ababukora babikore kinyamwuga bibatunge binagire ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Octave Semwaga Umuyobozi Mukuru w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubunzi n’Ubworozi, asobanurira abahinzi iyi politiki, yavuze ko ifite inkingi enye.

Izo nkingi, ni ubuhinzi bwongera umusaruro kandi bugamije isoko. Ubuhinzi bujyana n’imihindagurikire y’Ibihe. Ubuhinzi bushingiye ku mwuga no kugeza amakuru akenewe ku muhinzi. Kandi bukaba ubuhinzi bwubahiriza ibidukikije no kwita ku musaruro.

Umwe mu bahinzi uhinga ibirayi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko mu byo bumva byazitabwaho muri iyi Politiki ari ugukora ubushakashatsi ku mbuto y’ibirayi, nibura bakabona imbuto yabikwa mu gihe kigera ku mezi atandatu kuko ngo ibirayi bafite bimara ibyumweru bibiri bigatangira kubora.

Undi waturutse mu karere ka Kamonyi witwa Eugenie Kamagaju wo mu murenge wa Gacurabwenge yadutangarije ko hakwiye kujya hagenzurwa ibiribwa bihabwa abaturage kubera ko ngo imyumbati  iwabo yararwaye mu gihe bagize ngo babatumirijeho ifu yo kubagoboka bazana ituma abaturage barwara ndetse bamwe bajyanwa mu bitaro (ifu yiswe Shirumuteto ituruka muri Tanzania).

Uyu muturage yavuze ko hakwiye kongerwa umubare w’abafashamyumvire mu buhinzi kubera ko ngo abahari ari bake. Ikindi ngo abaturage bafashijwe kubona ibigega binini byatuma babika amazi, no mu gihe cy’impeshyi ngo bajya babasha guhinga.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence yavuze ko ibitekerezo by’aba bahinzi ari ingenzi kubera ko ngo ni bo bafatanyabikorwa ba mbere Minisiteri ifite kubera ko ari bo bashyira mu bikorwa imirongo migigari iba yatanzwe muri politiki z’ubuhinzi.

Igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo kuri iri tegeko rishya ry’ubuhinzi, cyanakozwe ku b’ikorera bakora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, inzego bwite za Leta, abashakashatsi n’Imiryango itari iya Leta, abasigaye kugira icyo bazarivugaho ni abo mu nzego z’ibanze, nibura ngo muri Gashyanyare 2017, umushinga uzaba wagezwa ku Nama y’Abaminisitiri niwemeza, politiki nshya mu buhinzi izatangira gushyirwa mu bikorwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • IBITEKEREZO: 1 GUKORA UBUSHAKASHATSI KU NDWARA ZIMWE NA ZIMWE Z’IBIHINGWA ZITARABONERWA IMITI; NKA KIRABIRANYA KU RUTOKI,INDWARA Z’IMYUMBATI….
    2.GUKORA UBUSHAKASHATSI KU MBUTO Z’INDOBANURE ZIMWE ZITUMIZWA MU MAHANGA BIGATUMA IGIHUGU KIHATAKARIZA AMADOVISE MENSHI ,KANDI UGASANGA ZIJE ZIKEREWE IGIHE CY’IHINGA KIRANGIRA, ABAHINZI BAGAHOMBA NDETSE HARI N’IZIZA ZIFITE UBURWAYI.
    3.KONGERA IMBARAGA MU GUHINGA HAKORESHESHWE KUHIRA ,KU BURYO TUDATEGA AMASO IKIRERE,NGO IMVURA NIGWA ARI NKE ABANTU BICWE N’INZARA.

  • @Mahwi: Icya kane: Kutubuza abaturage guhinga ibyo barya (ingandurarugo) ngo ubahingishe ibyo batarya (ibyo kohereza mu mahanga) cyangwa ubahatire guhinga ibigori gusa;
    Icya gatanu: Kuvanga ibinyampeke n’ibinyabijumba mu rwego rwo kurwanya ingaruka z’amapfa;
    Icya gatandatu: Gucika ku ngeso yo kurandura imyaka abaturage bihingiye biyushye akuya;
    Icya karindwi: Gucika ku bintu byo gukoresha imvaruganda zitagira imborera kuko zangiza ubutaka cyane, cyane ariko.

    • Icya 8: Guhagarika ikwirakwizwa ry’imbuto n’ibiribwa bya GMO (Genetically Modified Organisms), abanyarwanda bakabanza bakabiganiraho, bakabibonaho amakuru n’ubumenyi bihagije, hanyuma icyemezo kikabona gufatwa.

      Icya-9: Guhagarikwa kwangiza ubutaka buhingwa ntibwubakweho amazu yo guturamo, icyi cyirajyana no guhagarika ikwirakwizwa ry’inganda muri buri karere k’igihugu kuko ntibikenewe. Iriya Free economic Zone yagombye guhagarara, ikimurirwa mu karere kamwe gusa, ari nako kagenerwa inganda zose, kandi ako karere kakaba mu burengerazuba bw’igihugu. Ni ngombwa kandi gusukura imigezi y’igihungu nka Nyabarongo n’akanyaru igasubira kuba urubogobogo nk’uko yaho imeze mbere.

      icya-10: Kwimura abaturage bose batuye mu ntara y’uburasirazuba, hamwe n’iy’amajyaruguru bose bakerekezwa mu ntara y’uburengerazuba niy’amajyepfo, bagatuzwa neza kandi bagahabwa ibyangombwa by’ibanze. (ibi byakorwa mu gihe cy’imyaka 25). Bikajyana no guhatira abanyarwanda kubyara umwana umwe gusa.

      • Sinumva impamvu umwe mu basomyi b’uru rubuga atanga ihitekerezo nka kiriya:kwimura abaturage bakava mu ntara 2 bagashyirwa ahandi!

  • Icya 11: Guhagarika gukwirakwiza inka mu ngo z’abakennye cyane kuko inka atari itungo ry’umukene, ahubwo hagakwirakwizwa amatungo magufi ya kijyambere;
    Icya 12: Kudakomeza gupfusha ubusa amikoro Leta ikoresha amatarasi y’indinganire ahantu hadahingwa, ugasanga abaturage bahateye amashyamba, kandi nubundi byashobokaga gutera ayo mashyamba udakoze amatarasi;
    Icya 13: Kwiga neza iby’inganda zo gutunganya umusaruro ziriho zishyirwa ahantu zdashobora kubona umusaruro uhagije, nka ruriya rwa soya i Rwamagana, urw’imyumbati i Kinazi, n’izindi;
    Icya 14: Kuzamura ibiciro bihabwa abahinzi b’icyayi kuko kugeza ubu bakorera mu gihombo mu gihe abacyohereza mu mahanga bo bavanamo akayabo;
    Icya 15: Guteza imbere ubuhanga bwo gufata amazi y’imvura no kuyakoresha mu kwuhira uturima tw’igikoni n’indi mirima yegereye ingo;
    Icya 16: Kwiga neza iby’igihingwa cy’umuceri gihozwa mu bishanga byatunganyijwe nta rotation, kuko amaherezo indwara no kugunduka k’ubutaka bizatuma uriya muceri ucika;
    Icya 17: Kongera gusubiza abahinzi ubutaka bw’ibishanga bwafashwe n’aborozi b’abanyabubasha mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ariko ubona nta musaruro izo nka zitanga, hakongera hagahingwamo imboga zigemurwa i Kigali no mu mahanga;
    Icya 18: Kwita ku kibazo cy’abenshi mu baturage bajyanwa mu midugudu, ubutaka bahingaga mu kabanda bagahindukira bakabuteramo ibiti kubera ko bacibwa intege no kugezayo amafumbire, ndetse n’ikibazo cy’abajura biba imyaka bahinzeyo iyo imaze kwera, cyane cyane mu Ntara y’Amajyefo.

  • Icya 19: Gushyiraho gahunda yo guca inturusu mu gihugu zigasimbuzwa ibindi, kuko zangiza ubutaka cyane kandi hafi ya hose mu gihugu zarwaye indwara ituma zidakura neza;
    Icya 20: Kubungabunga Patrimoine genetique yacu iriho icika (imbuto gakondo n’amatungo gakondo nk’inka za Ankole), kandi imbuto zacu n’amatungo yacu birwanya indwara kurusha ibyo tuvana hanze, ahubwo tugakora gahunda yo gukora amelioration genetique y’iyo patrimoine yacu;
    Icya 21: Kwiga neza imirumbukire y’ibihingwa byacu (rentabilite), kuko hari henshi abaturage bagihingira mu gihombo iyo urebye umusaruro bafite, bityo bakamenya ikigero cy’umusaruro bakwiye kugezaho kugira ngo babyaze inyungu ibyo bashora mu buhinzi;
    Icya 22: Kuvana mu nzira koperative za baringa zimaze gusabagira mu cyaro, kuko zica intege abaturage, bityo izikora neza zikabona uko zirushaho gutera imbere.

  • Inkuru nziza, ubuhinzi buri inyuma muri byinshi… Hazakurikireho itegeko rigenga ubuhinzi mu rwanda, bizatuma impinduka za hato na hato zidasubira.

  • ICYA 23 kugira imibare ifatika y’ubutaka buhigwaho buri gihigwa
    Icyqa 24: Gushyiraho ikigega gishyigikira ubuhinzi buto n’ubunini
    Icya 25: Guhueza ubutaka
    Icya 26: Guhinga mu mazu yubatse ajya mu kirere kuko byongera ubutaka
    Icya 27: Kwigisha abaturage indi mirimo ishingiye ku buhinzi ariko atari ukubukora nyirizina

  • @ future: (icya 9): guhindura politiki mbi yo kuzuza ubutaka buke bwahingagwa ibizu bidafite icyo byinjiza muri PNB(GDP), urugero : RUBAVU,MUSANZE,RWAMAGANA,RUSIZI. hagashyirwaho uduce\imijyi abantu bazajya bahurizwamo ,byanashoboka hakagenwa agaciro ntarengwa k’inzu kuko birimo akajagari kenshi iyo usanga abantu bubaka inzu yza 10.000.000 muri rusororo(kicukiro) , mugihe muri mayange( bugesera) ho harimo hubakwa iza 30.000.000FR.

    icya 29: kurwanya isuri,bigahinduka itegeko aho kuba gushishikariza: ubutaka bwose bugashyirwaho imirwanya-suri izajya ifata amazi y’imvura kandi kunkengero zose hagaterwaho ibyatsi bitanga ifumbire.

    icya 30: guhagarika amafaranga ya leta RAB ipfusha ubusa itumiza imbuto hanze . ni uruhe ruhare yazanye kuruta ibigo by’ubushakashatsi byari byarakataje mu guteza imbere ubuhinzi nka RUBONA n’ahandi. nta nsina izaza iruta INJAGI, nta bishyimbo bizaza biruta MUKWE ARARAYE,ibigori bya PROJET byereraga amezi 2 cyangwa imbuto yimyumbati iruta KIRYA ABAKWE.

Comments are closed.

en_USEnglish