Digiqole ad

Haracyabura abashoramari mu muziki – Gaby U

 Haracyabura abashoramari mu muziki – Gaby U

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bazamuka vuba mu muziki

Gaby Umutare ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda. Ngo kuba nta mubare munini ugaragara w’abashoramari, ni kimwe mu bintu bidindiza muzika n’abahanzi nyarwanda kwagura imbago zawo.

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bazamuka vuba mu muziki
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bazamuka vuba mu muziki

Mu Rwanda uretse kuba hari amwe mu mazu atunganya muzika ‘Labels’ afata abahanzi, nta mushoramari ukomeye wari winjira mu muziki nk’igice gishobora kwinjiza amafaranga igihe wayashoyemo.

Ibi rero ngo ni bimwe mu bituma abahanzi bato badafite andi maboko abafasha mu iterambere ryabo badashobora kugira aho bagera ahubwo n’indirimbo yakundwa n’itangazamakuru akaba ariryo rikora ako kazi.

Umutare Gaby yabwiye Umuseke ko igihe cyose hagize abashoramari binjira mu muziki hari impinduka nyinshi zizagaragara.

Ati “ Umuhanzi udafite umufasha ngo amenyakanishe ibihangano bye ‘Manager’, abikorerwa n’itangazamakuru. Ariko umunsi hari abashoramari binjiye muri muzika nibaza ko hari impinduka nini cyane izagaragara”.

Nubwo nta na rimwe aritabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Gaby avuga ko ari irushanwa buri muhanzi wese yifuza kuba yakandagiramo.

Mu gihe yaba agiriwe amahirwe n’abaritegura cyangwa n’abanyamakuru muri rusange, ko hari benshi mu batamuzi neza bashobora kurushaho kumumenya.

https://www.youtube.com/watch?v=ffgjXSg2K64&list=PL-4nFQ1NdFxBLT2dzAzO3nVJQkh2EGdRC

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • komerezaho musore ?

  • ni byiza Musore komeza ukore aliko ujye unavuga wibuke ko abashoramari ari aba economiste akenshi! wibuke ko baba bashaka gushora cash yabo ngo bayungukemo. ngiyo Bralirwa yamamaza primus ikazengurukana abahanzi abitwa ko babakunda bakaza kubarebera ubusa ngo bralirwa iba yarahaye akazi abahanzi. umuziki wumwimerere nawo ubwawo abahanga bawo ntibahabwe agaciro kanini ndetse tutanibagiwe umuziki ugaragaraza ibyiwacu cyane cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish