Digiqole ad

Haracyaboneka abana bavuye mu ishuri

Mu gihe mu mpera z’umwaka w’amashuri 2010 habarurwaga abanyeshuri benshi biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bavuye mu ishuri, na n’ubu mu mwaka w’amashuri 2011, haracyaboneka abana baretse kwiga. Ababyeyi b’abo bana bavugako abana babo bavuye mu ishuri bitewe ahanini n’ubukene buri mu miryango yabo.

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kibilizi, akarere ka Gisagara batangarije Umuseke.com ko abana babo baretse ishuri bitewe n’amafaranga babazwa n’ibigo bigaho. Munyangeyo Onesphore umubyeyi wa Niyomugabo avugako umwana we yatumwe amafaranga n’ubuyobozi bw’ikigo maze ayabuze ahitamo kumurekera imuhira. Uyu mubyeyi akomeza agira ati: “Jye ndi umukene, mbeshwaho no guca inshuro kugirango mbone umuryango wanjye uramutse, ubwo rero amafaranga yo kwishyura amashuri ntayo nshobora kubona, bityo ntiyasubiye ku ishuri kuko ntaho nateganyaga kuyakura dore ko ibihumbi bitatu kuri jye mbona ari na menshi.”

Uretse uyu mubyeyi uvugako nta bushobozi afite bwo kwishyura amafaranag y’ishuri, Nyiransabimana Monique na we avugako umwana we yaretse kwiga bitewe nuko nta bushobozi afite bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, bityo ngo umwana we nta buryo abona yamusubiza ku ishuri. Aba babyeyi babajijwe niba barigeze bagana ubuyobozi bw’ishuri ngo babumenyeshe ibibazo by’ubukene bafite, bavugako ntabyo bigeze bakora. Nyiransabimana agira ati: “Ntabwo nigeze njyayo, ndetse numvagako ari uguta umwanya kuko natekerezagako batanyumva.” Akomeza agira ati: “Jye numvaga icyambere bashaka ari amafaranga , ibisobanuro natanga numvaga ntacyo babyumvaho, bityo nahisemo kumurekera imuhira kuko mbona ntazigera mbona n’ayo mafaranga asabwa.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi buhagarariwe na Executif Kimonyo Innocent, buvugako icyo kibazo cy’abana baretse ishuri bakizi guhera umwaka ushize wa 2010, bukavugako kandi bwanakizeho bufatanyije n’abayobozi b’ibigo by’amashuri biherereye mu murenge wa Kibilizi. Uyu muyobozi kandi avugako bagiye kuzakora irindi barura ngo bamenye abana baretse ishuri muri uyu mwaka w’amashuri 2011. Kimonyo agira ati: “Dufatanyije n’ibigo by’amashuri abo bana bigagaho tugiye kubarura abana baretse ishuri, maze nitumara kumenya umubare nyakuri, duhamagare ababyeyi babo dukorane inama kugirango turebe icyakorwa dufatanyije na bo.” Uyu muyobozi kandi akomeza avugako ababyeyi badakwiye kwihererana ibibazo baba bafite birabena n’uburezi bw’abana ba bo, ahubwo ko bakwiye kujya bagana abayobozi b’ibigo abana bigaho maze bagashaka icyakorwa ariko abana bataretse kwiga.

Mu gihe gahunda ya leta y’uburezi bw’imyaka icyenda y’ibanze bukomeje gushyirwamo ingufu, gahunda y’uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri nayo irategurwa, nyamara abana biga muri bene aya mashuri bavugako badakurwamo n’ubukene bw’ababyeyi babo ahubwo bishobora kuba biterwa n’uburara bw’abana cyangwa uburangare bw’ababyeyi, kuko kwiga ari ubuntu kandi leta irimo kurushaho kwegereza amashuri abaturage mu rwego rwo kugabanya ingendo zinaniza aba biga kure y’aho batuye ndetse hanongera ibyumba by’amashuli.

Janvier Munyampundu
Umuseke.com

1 Comment

  • ARIKO ABAYOBOZI BAZAJYA BABESHYA N’ABANYAMAKURU AHO MWAVUGIYE ABATURAGE AHUBWO MWUNGE MUKINYOMA CY’ABAYOBOZI,UBU TUGIYE MUMASHURI YO MU RDA WANYEREKA AHO ISHYURI RY’UBUNTU RIRI!!!!!!

    WANGA KUVUGA UKURI URI UMUNYAMAKURU NGO IKINYAMAKURU CYAWE KIDAHAGARARA NYAMARA IBINYOMA NABYO NTIBIZAKIREBERA IZUBA KUKO IKINYOMA CYIRUKANA ABASOMYI BITYO UKABA URAKIHAGARIKIYE!!!!!

    AYO MASHYURI YISHYURA MAKE UGERERANIJE N’AMASHYURI ASANZWE ARUKI NDAKUMENYESHA KO NAYO MAKE NTAMUKENE WAYABONA NANUBUNDI UMUTI WIKIBAZO NI UMWE:NTAMUKENE UZIGA.

Comments are closed.

en_USEnglish