“Hano niho mu rugo, ninaho herezo ryanjye” – Ikiganiro kihariye na The Ben
Nyuma y’imyaka itandatu ataba mu Rwanda, The Ben yaragarutse. Havuzwe byinshi we akavuga bicye. Mu kiganiro kihariye n’Umuseke yavuze ko kuri we asanga we na mugenzi we Meddy bataratorotse igihugu kuko ntacyo bari bahunze.
Aba bahanzi bari bavuye mu Rwanda mu 2010 igihe bari bakunzwe cyane mu gihugu, bagiye muri USA mu kiswe “Urugwiro Conference.” Bagiye mu butumwa bw’akazi ku mpapuro z’inzira z’akazi (Passport de Service).
Bimenyekanye ko batagarukanye n’abo bajyanye abakunzi ba muzika mu Rwanda byabaciyemo nk’igikuba, ibyavuzweho biba byinshi. Gusa The Ben yabwiye Umuseke ko atabaye umunyamerika.
UM– USEKE : The Ben ikaze mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu uhavuye.
The Ben : Hhahahhahaaa ahubwo murakoze kunyakira kuko si ikaze ngarutse mu gihugu cyanjye!!!
Hari ibyavuzwe mu kigenda wowe na Meddy ko mwaratorotse igihugu kubera inyungu zanyu bwite?
The Ben : Sinabivuga nko gutoroka kuko burya utoroka hari ibyo wishinja cyangwa se hari ibyo uhunga mu gihugu cyawe kandi muri ibyo byose nta na kimwe kirimo. Iyo biba bityo sinajyaga kuba ndi hano!
Ubifata ute kuba mwaragiye mu butumwa bwa leta nti mugarukane n’abo mwajyanye?
The Ben : Yeah!!!ni amakosa twakoze ndetse twanasabiye imbabazi turazihabwa. Passport de service twazisubije ambassade, ku bavugaga ko twazitorokanye sibyo. Nta yindi mpamvu n’imwe yari ibiri inyuma ahubwo twashakaga kureba ko hari ubundi bumenyi twakunguka mu buzima bwacu no mu muziki kuko ari akazi kadutunze.
Hari ibivugwa ko mutabayeho neza muri Amerika, mubayeho mute?
The Ben: Muri Amerika mbayeho neza!! Ndi umunyeshuri kandi nkora n’umuziki. Ikiruta byose ndi umunyarwanda. Ntabwo nagiye muri Amerika ngo mbe Umunyamerika.
Ese uzasubira muri Amerika? Cyangwa uzaguma mu Rwanda?
The Ben : Hhahahahaaa!!!!!!! Nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abivuga, hariya turagenda tugahaha tugataha. Hano niho mu rugo ni naho herezo ryanjye ariko hari akazi nkifite ngomba kubanza nkarangira karimo amasomo n’ibindi.
Mu bahanzi ujya ukurikirana uwo wumva mwakorana indirimbo mu Rwanda ninde?
The Ben : Mu by’ukuri mu Rwanda hari impano nyinshi cyane!! Ariko nkumbuye kuba nakorana igitaramo na Tom Close, Dream Boys na Urban Boys.
Waba uzasubira muri Amerika ryari niba atari ibanga?
The Ben : Bidahindutse nzasubira muri Amerika tariki 16 Mutarama 2017. Gusa hari imishinga mfite inaha nshaka kubanza gukora neza. Ariko mu masezerano mfitanye na EAP ni icyo gihe ngomba gusubirayo.
Urakoze cyane The Ben
The Ben : Murakoze cyane namwe!!Ariko nsabe buri munyarwanda wese aho ari ko hari ibyo muhishiye ku itariki ya 01 Mutarama 2017 muri parikingi ya stade Amahoro i Remera mu gitaramo cya East African Party.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
The Ben courage ukora umuziki mwiza kabsa !
naho ubundi isi ntamupaka nubwo abantu biha gushyiraho imbibi.
byiza cne kuza gusozanza umwaka wa2016. urikumwe na bavandimwe bawe
wow usubiza neza,courage musore uracyari uwambere,all the best
Turagenda Tugataha,
Aho Ni Murugo!
Kandi Imibereho Ndumunyarwanda Passport TWarazisubije! Utumaze Impungenge Too! Tukurinyuma. “Akanyoni Katagurutse Ntikamenya Iyo Bweze”courage!
courage muhungu mwiza uracyari uwambere ndakwemera
Mukorogo.com
Uwo muhanzi njye ndumva kuba yarigumiye muri USA hari icyo yabyungukiyemo kandi niba umunyagihugu yungutse burya n’igihugu kiba cyungutse. Abamushinja gutoroka abenshi ubahaye amahirwe yo gusohoka ntibazanigera bagaruka.
Gusa mfite kabazo kamwe nakwibariza uwo muhanzi. Narebye Vidéo ze n’abanyamakuru nabonye hari ukuntu yigaragaza nkutakizi neza ikinyarwanda!!! Imyaka itandatu ko numva ari mike ngo umuntu mukuru aba yibagiwe ururimi rw’ababyeyi be?
VERY GOOD THE BEN, DON’T DELAY FOR YOUR STUDIES IN THE US, I WISH YOU SUCCESS AND HAPPY NEW YEAR 2017, MAY GOD PROTECT YOU, THANK U VERY MUCH.
Comments are closed.