Digiqole ad

Hakozwe akuma gatuma abarwaye ‘Amyotrophic Laterla Sclerosis’ baramba

 Hakozwe akuma gatuma abarwaye ‘Amyotrophic Laterla Sclerosis’ baramba

Aka kuma gashyirwa mu bwonko gakorana na mudasobwa

Iyi ndwara ifata igice cy’ubwonko bwo hagati bita Cortex Celebral, uyirwaye akarangwa no kunegekara kw’ingingo zanegekaye, ikaba yanamuhitana mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu. Abahanga mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwonko bo mu Buholandi bakoze akuma gato cyane binjiza mu bwonko bakagahuza na mudasobwa kakaba kafasha umurwayi w’iyi ndwara kubasha kwibuka ibintu bimwe na bimwe kandi akabasha no gutumanaho akoresheje inyandiko zo kuri mudasobwa.

Aka kuma gashyirwa mu bwonko gakorana na mudasobwa
Aka kuma gashyirwa mu bwonko gakorana na mudasobwa

Aka kuma kakoreshejwe bwa mbere  mu mateka ku mugore w’imyaka 50 witwa Hanneke de Bruijne. Uyu mubyeyi w’abana batatu ngo iyi ndwara yari yaramuzahaje ariko ubu ngo abasha kwandikirana n’abana be n’inshuti ze kuri mudasobwa n’ubwo abikora gahoro cyane kuko abasha kwandika amagambo abiri mu munota.

Ikinyamakuru kitwa New England Journal of Medicine kivuga ko ubushakashatsi bw’abahanga bo muri Kaminuza ya Utrecht ari ubw’agaciro kanini ku bahanga mu mikorere y’ubwonko n’ikoranabuhanga ribushingiyeho.

Umwaka ushize Hanneke ntiyabashaga kuvuga, kugenda no guhumeka ngo byari bigoye cyane kuko byasabaga ko abifashwamo n’icyuma cyabugenewe.

Abahanga baramubaze bashyira akuma bita ‘electrode’ mu bwonko bwe kugira ngo kajye gaha amabwiriza ingingo zibashe gukora ibyo umurwayi ashaka hifashishijwe mudasobwa.

Uretse gufasha umurwayi w’iyi ndwara kugira ngo zimwe mu ngingo ze zibashe gukora, aka kuma kazajya kanafasha abarwaye iyi ndwara kuramba kuko gafasha zimwe mu ngingo ziba zaranegekaye kongera gukora.

Mu byumweru 28 byakurikiyeho, uyu mubyeyi ugeze mu za bukuru yatangiye kujya akoresha mudasobwa ibintu runaka ashaka urugero nko kuganira n’abe n’inshuti ze.

Professor Nick Ramsey wigisha uko ubwonko bukora (Cognitive Neuroscience) mu kigo cy’ubuzima cya Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi yemeza ko buriya bushakashatsi buzafasha abahanga kuvura cyangwa kugabanya ubukana bw’indwara zifata ubwonka Alzeheimer  Pakinson n’izindi.

Hanneke ngo bakimara kumshyiramo aka kuma yatangiye gutumanaho n'abandi kandi bitari bisanzwe
Hanneke ngo bakimara kumshyiramo aka kuma yatangiye gutumanaho n’abandi kandi bitari bisanzwe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish