Digiqole ad

Haje ubundi buryo bushya bwo gucuruza ibihangano by’abahanzi b’Abanyarwanda

 Haje ubundi buryo bushya bwo gucuruza ibihangano by’abahanzi b’Abanyarwanda

Ayinkamiye Assumini ayobora Hafi Yawe Co Ltd

Ikigo cyitwa Hafi Yawe Co Ltd gisanzwe gifasha abahanzi gutunganya video, film, kwamamaza no gucuruza ibihangano ubu kigiye gutangira gucuruza ibihangano by’abahanzi no kubimenyekenisha binyuze mu mikoranire n’abacuruzi ba za ‘discs’ n’abazishyiraho indirimbo bo mu gihugu.

Ayinkamiye Assumini ayobora Hafi Yawe Co Ltd
Ayinkamiye Assumini ayobora Hafi Yawe Co Ltd

Ubusanzwe iki kigo ‘Hafi Yawe Co Ltd’ gikora ibijyanye n’ubuhanzi binyuze muriza film no kuzamura impano z’abana bakizamuka, ariko ubu kigiye kurushaho kuzamura abahanzi binyuze mu kugurisha ibihangano byabo mu baturage, bityo bunguke kandi bamenyekane kurusha uko byari biri mbere.

Ibi bizakorwa binyuze mu bacuruzi b’ibihangano (disc burners), aho buri muntu uzakenera kugura igihangano cy’umuhanzi runaka azajya yishyura nk’uko byari bisanzwe ariko ayo mafaranga akaba yateza imbere nyiri igihangano, uwagishyize kuri discs, n’igihugu binyuze mu kwishyura imisoro.

Ni ukuvuga ko abazwi nkaba-DJ n’undi muntu wese ushyira indirimbo kuri za CD azahabwa imashini yemewe na Rwanda Revenue Authority yitwa EMB (Electronic Billing Machine) izajya ifasha mu gutanga inyemezabuguzi, bityo indirimbo zikagurishwa nk’ibindi bicuruzwa byose.

Buri muhanzi mbere yo gutangaza ibihangano bye azajya abanza asinyane na kiriya kigo amasezerano y’imikoranire yerekena uburyo azajya yishyurwamo hanyuma bimenyeshwe Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council).

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish