Digiqole ad

Haiti: Umuhanzi yatorewe kuba Perezida

Umuhanzi Michel Martely yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’igihugu muri Hayiti.

Umuririmbyi ukunzwe cyane muri Hayiti Michel Martelly yatsinze amatora kumwanya wa perezida namajwi 67,57% nkuko byatangajwe kuruyu wambere na komisiyo y’amatora yagateganyo muri hayiti.

 

Umuhanzi Michel Martely watsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’igihugu muri Hayiti(Photo internet)

Ayo matora yabaye tariki 20/03/2011 ubwo yarahanganye nuwa hoze ari Ministre w’intebe Madame Mirlande Manigat ufite imyaka 70 nawe wahataniye cyane uwo mwanya ubwo yiyamamazaga.

“Ubushobozi n’ubuyobozi turabushira mumaboko y’abaturage kandi twese dufatanyije twabigeraho”. Ibyo nibyo perezida watowe yatangaje kuri account ye kurubuga rwa Twitter.

 

Kumyaka 50, Martelly uzwi kukazina kubuhanzi Sweet Micky numuririmbyi ukunzwe cyane muri Hayiti, injyana aririmba yitwa Kompa.

Abantu benshi bakaba bemeza ko gutsinda kwe abikesha indirimbo ze zikunzwe cyane ibyo bikaba byaratumye abakunzi bamutora. Cyane urubyiruko rwiyemeje kwitabira amatora kugira atorwe. Yakomeje kandi yizeza abaturage ko bazafatanya mubibazo biri mugihugu cyane icyumutingito cy’abibasiye tariki 12/1/2010.

Jimmy Shyaka
Umuseke.com

1 Comment

  • Ese bidi ko ntagafoto mwo kabyaramwe tuzamubwirwa niki naza mu RWANDAko atazatinda

Comments are closed.

en_USEnglish