H.E Paul Kagame muri Studio za BBC-live
H.E Paul Kagame amaze kugirana ikiganiro “BBC Africa Have Your Say” aho yabazwaga ibibazo bitandukanye
Saa kumi ku isha ngengamasaha (16h00PM GMT), saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kigali (18h00PM),
Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame yari muri Studio za Radio BBC mu kiganiro cyakurikiwe n’abantu
benshi cyane ku isi.
Iki kiganiro cyiraba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “To his admirers he is an economic visionary but his critics say he has put development before democracy and political freedom. ” Ugenekereje mu Kinyarwanda “Kubamushyigikiye bashimako afite icyerekezo cyiza mu kuzamura ubukungu ariko abatavugarumwe nawe bakavugako ashishikajwe n’iterambere kurusha demokarasi n’ubwisanzure muri politiki”.
H.E Paul Kagame yabajijwe ibibazo byinshi mu gihe cyingana n’iminota 60 hifashijinjwe ikoranabuhanga ritandukanye harimo urubuga rwa Internet rwa BBC, Facebook, Twitter na Telefoni.
Ibyibanzweho ni icyibazo cya NKUNDA, aho bamubazaga uko NKUNDA afunzwe banasaba ko yarekurwa aha Nyakubahwa Paul Kagame, yasubije ko ibyo bitari mu bubashabwe ndetse anatangaza ko aho ari nta kibazo afite abafashwe neza.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cya Misiri aho yabanzwaga niba ibyabaye muri Misiri niba atari isomo ku Rwanda, H.E Paul Kagame yasubije avugako u Rwanda ari igihugu gitandukanye cyane na Misiri ari ku mateka ndetse n’imiyoborere.
Abazaga ibibazo bagarutse no ku kibazo cy’ikorwaho ry’amafaranga yahabwaga abanyeshuli bo muri kaminuza za Leta (25000Rwf), yasobanuye ko aya mafaranga atari itegeko ahubwo byari ubufasha anasobonurako nu ubundi ayo mafaranga akomeza agakoreshwa mu bikorwa by’uburezi.
Abandi bakomeje babaza bavugako ngo mu Rwanda abatutsi aribo bahabwa uburenganzira busesuye mu gihugu gusa hagakandamizwa abo mu bwoko bw’abahutu aba babazaga baganisha cyane k’uburezi. H.E Paul Kagame yasubije ko ubu mu Rwanda hari abantu ibihumbi biga muri za Kaminuza n’amashuli makuru kandi ikigenderwaho akaba ari ubumenyi bugaragarizwa mu bizamini bikorwa mu mucyo, akaba rero yanyomoje abavuga ibyo ko u Rwanda rutagendera ku moko.
H.E Paul Kagame, yabajijwe kandi ku kibazo cyana Ivory Cost aho yasobanuye ko iki ari ikibazo cya Afrika yose, ko bidakwiye guharirwa Ivory Cost gusa.
Kanda hano wumve H.E Paul Kagame muri kiganiro cya BBC “Africa Have Your Say” cyibaye mukanya 18h00PM Igice cya mbere
Kanda hano wumve H.E Paul Kagame muri kiganiro cya BBC “Africa Have Your Say” cyibaye mukanya 18h00PM Igice cya kabiri
Umuseke.com
18 Comments
Ndemeye kabisa muri update, ikiganiro kiba itarangira neza mugahira mukinyuzaho.
Big up guyz, we appreciate ur work
Muri abahatali mwabantu mwe kuko muhora muri update! uzko hari amakuru menshi mutangaza kuzindi mbuga za internet atarageraho! Mbifurije gutera imbere ubu sinamara na 10 mins ntarebyeho da! Peace
ko mushizeho se ikiganiro cyihuta cyane???
Biterwa na connection urimo gukoresha
u guys are better than many otherz. Munafite akaweb keza. Kip it up
Thank u a lot Sabrina
congs guys,mureke nabadasobanukiwe basobanukirwe kandi erega ni igihe cyari kigeze ngo abanyarwanda twigenge mubijyanye n’ibitekerezo bityo ntitwishinge abafite inyungu mu mwiryane w’abanyarwanda
Urakoze cyane birimo kuza
Yego
Sha mukomeze mujye imbere muri kuza neza
mwirinde akavuyo nkakari ku yandi ma web ya hano mu Rwanda.
Courage
I lov ur web
Thank u Nicole
hey, would you please give us a link twabonaho ikiganiro cyuzuye because utwo tu link mwaduhaye ntiturenza 2 minutes. thank you, and keep it up guys!
are you sure of the link that you gave to me? it’s taking me to some funny, irrelevant discussions. i need the one that will help me hear the interview of Mr president on BBC.
Sorry BBC shifted the interview by an other discussion on the same link, so they removed that interview. Sorry once again
muri iki kiganiro umusaza yaranyemeje kuko yamaze abari bafite urwikekwe n’amakuru make kubijyanye n’urwanda.
Mwa bahungu mwe ndabakunze kweri!Nubwa mbere mfunguye uru rubuga rwanyu ariko mpise ndukunda kabisa!Ariko cyane cyane nkunze iriya sujet ya Vigitoriya n’igikombe cye bise baringa!Nubwambere mbonye aya makuru kandi akaba agaragara yuko ari ukuri kuko mwayahawe numwe mubashinze ririya shyirahamwe.Nimukomereze aho mujye muyatara maze tujye tumenya aho ukuri guhererye.
Nimukomere rero!
Mbashimiye kutugezaho inkuru zigezweho kuko usanga ibindi bitangazamakuru biyatugezaho impitagihe! mukomeze ariko mwirinde amatiku namacakubiri nibwo Imana izabahera umugisha akazi mukora keza!! Mugire amahoro!
Avuga neza rega nuko imvugo atariyo ngiro.
Ashobora kurangira nka Kadafi
Comments are closed.