Digiqole ad

H.Bonheur urindira Kiyovu sports abona 2017 ari umwaka wo kubaka izina

 H.Bonheur urindira Kiyovu sports abona 2017 ari umwaka wo kubaka izina

Asanzwe ari umunyezamu ubanza w’Amavubi U20, Arifuza kuzamurwa

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 usanzwe urindira Kiyovu sports Hategekimana Bonheur afite intego yo kwigaragaza byatuma azamurwa mu Mavubi makuru muri uyu mwaka.

Hategekimana abona hageze ngo azamurwe mu Mavubi makuru
Hategekimana abona hageze ngo azamurwe mu Mavubi makuru

Nyuma yo kuva mu Isonga FC akajya muri Kiyovu sports Hategekimana Bonheur w’imyaka 19 gusa ni umwe mu banyezamu bitwaye neza mu mpera za 2016.

Yarindiye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatozwaga na Kayiranga Baptiste yashoboye gusezerera Uganda Craines igakurwamo na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi.

Uyu musore yabwiye Umuseke ko umwaka wa 2017 afitemo intego zo kuzamura urwego rwe, kubaka izina mu Rwanda no guhamagarwa mu Mavubi makuru.

Hategekimana yagize ati: “2016 wari umwaka mwiza muri rusange. Kiyovu sports ntitwaye neza uko nabyifuzaga, ariko numva narakoze ibyo nashoboraga byose. Ntacyo nishinja.  Mu ikipe y’igihugu numva naritwaye neza uko bishoboka bikanatanga umusaruro nubwo kubw’amahirwe make tutageze muri CAN. Twasezerewe na Misiri kandi twayitsinze iwayo tuvamo kuri penaliti.

2017 mfite intego zitandukanye n’izo nari nsanganywe. Abatoza bamwira ko buri munsi nzamura urwego rwanjye. kandi bishobora kuzamfasha kuzamurwa mu ikipe y’igihugu nkuru kandi nta mukinnyi utabyifuza.”

Hategekimana yakomeje ashimira Kanamugire Aloys utoza Kiyovu kuko akunda kumuba hafi no kumugira inama zimufasha mu iterambere ry’umupira we n’ubuzima bwe muri rusange.

Uyu musore na bagenzi be barakira Espoir FC mu mikino w’umunsi wa 12 wa AZAM Rwanda Premier League, ubera kuri stade Umumena saa 15:30

Asanzwe ari umunyezamu ubanza w'Amavubi U20
Asanzwe ari umunyezamu ubanza w’Amavubi U20, Arifuza kuzamurwa

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • COURAGE BONHEUR, IKINGENZI NI UGUSHYIRA IMBERE IMYITOZO, UKUMVAKO HARIBYINSHI UTARI WAGERAHO UGOMBA KUGERAHO. I AM PROUD OF YOU. BE STRONG

  • Esprit Bonheur,tukurinyuma Bro.

Comments are closed.

en_USEnglish