Digiqole ad

Govt yatekereje kure ibuza abakozi ba Leta gusengera mu kazi – Prof Shyaka

 Govt yatekereje kure ibuza abakozi ba Leta gusengera mu kazi – Prof Shyaka

Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Prof. Shyaka Anastase asanga Guverinoma yaratekereje kure ijya gufata umwanzuro wo kubuza abakozi ba Leta gusengera mu kazi kuko ngo byashoboraga kwica akazi cyangwa mu gihe kiri imbere bigateza amakimbirane mu kazi.

Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.
Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu. Photo/V.Kamanzi/UM– USEKE

Mu ntangiro z’ukwe kwezi kwa Mata, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasohoye itangazo ribuza abakozi ba Leta gusengera mu kazi kuko ngo hari n’aho byatumaga bototera n’amasaha y’akazi, bigatuma gapfa.

Avuga kuri uyu mwanzuro mu kiganiro n’abanyamakuru kui uyu wa gatanu, Prof Shyaka uyobora RGB, Urwego runashinzwe kugenzura imikorere y’amadini n’amatorero yavuze ko umwanzuro wa Guverinoma nk’uburyo bwo kunoza imikorere kuko amadini n’imyemerere bitandukanye na Leta.

Ati “Ariko Imana yo ntigibwaho impaka, no kuba Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuyisenga no kuyipfukamira, no kuyisaba no gusabira igihugu cyayo ntibigibwaho impaka turanabikora muzi ko tugira Rwanda shima Imana, ariko umurimo wa Repubulika, w’inzego dukorera n’aho dukorera iyo mirimo, aho ni akazi. Hanyuma mu kiruhuko nidushaka kuba abakristu beza tukinyabya tukajya mu insengero ibyo nabyo bizaba ari byiza ariko tukubahiriza akazi.”

Prof Shyaka yavuze ko amadini n’amatorero ari menshi ku buryo mu gihe cy’ikiruhuko umukozi wa Leta waba ushaka gusenga atabura urusengero ruri hafi ye ajyamo agasenga, aho kugira ngo bafate Ibiro bakoreramo babihindure insengero, kuko bishobora no gukurura amacakubiri hagati y’abakozi.

Ati “Burya iyo ushaka kuyobora neza ugomba no guteganya, ukavuga uti arikose abantu baramutse basengeye aha, mu rwego runaka, muri Minisiteri runaka, Minisitiri akaba asengera mu itorero cyangwa mu idini runaka, yatangira gusengera mu Biro abakozi be bazaza cyangwa abatazaza naba yagiye gusenga azabareba kimwe n’abaje?

Uwo muntu ari umuyobozi akagira atya ati ngiye gusenga afite abakozi 100 hakaza 15, abo 15 harya ubwo ntihari uko binashoboka ko na nyuma barangije gusenga yajya abareba akababona nka babandi basengana hanyuma agashaka kubafata uko adafata abandi? Cyangwa n’uwonguwo usengana n’umuyobozi we akavuga ati ubwo dusengana hari n’ibyo nageraho, hari ibyo nabona abandi batabona, niba adakora neza n’akazi akavuga ati ubwo dusengana buriya ntabwo aribumpane, niba muhurira ahandi mu kiriziya cyangwa mu rusengero byo ntakibazo.”

Prof Shyaka kandi yavuze ko uyu mwanzuro wa Guverinoma nta mpaka nyinshi ukwiye kugibwaho kuko u Rwanda ari igihugu giha ubwisanzure abagituye guhitamo mu bwisanzure kwihitiramo idini n’uburenganzira bwo gusenga, ariko nanone ikaba Leta idashingiye ku idini nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya mu ngingo yaryo ya 37 n’iya kane (4).

Ati “Iyo rero bavuze ngo Leta y’u Rwanda ntishingiye ku idini hari icyo bivuze, bivuze ko nujya no gushaka abakozi ntuzavuga ngo ndashaka abakozi cyangwa ndazana imbere ab’idini runaka.

Bivuze ko inzego za Leta n’aho zikorera ntabwo wahagira insengero, ngo uvuge ngo ahangaha Abanyagaturika muzajya musengera aha kubera ko ni Leta idashingiye ku idini, muri Leta zishingiye kumadini n’aho bakorera (barasenga)iryo dini bashingiyeho, ariko niba ishingiye ku idini runaka ntabwo uwo mu idini rindi runaka we azahakoza ikirenge.”

Mu myaka itanu ishize RGB ivuga ko yanditse imiryango ishingiye ku idini n’amatorero isaga igihumbi, ibi ngo bigaragaza ubwisanzure no kwishyira ukizana kw’amadini n’amatorero.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ntitugomba kuvanga amasaka n’amasakaramentu. L’Etat est laique.

  • Ntampaka ni Umwana w’umunyarwanda.Akazi kagira aho gakorerwa,ushaka kuvanga urusengero n’akazi azasabe duhindure itegekonshinga hagemo gahunda y’amasengesho mû kazi kandi kubakozi Bose.Kubera KO amadini ari menshi wabagabanya ute ibyumba?

  • ikibazo dufite ntabwo ari icyo mushakira ibibazo aho bitari

  • Ndizera ko ba sheh – babayobozi batazongera kwa mbara amakanzu aranga amadini ya islam ku kazi kuko ntagiye gusenga.
    Nubwo byaba vendredi
    ok

  • Gusenga ni ukuganira n’Imana. Umuntu ashobora kubikorera aho ashatse hose n’igihe cyose ashakiye. Ni ikibazo cy’umutima w’umuntu ushyikirana n’Iyamuremye. Bisaba kubaza ugasubizwa kandi ukumva icyo ushubijwe, nawe ukabazwa ugasubiza iyo Imana ije ikubaza ngo: Mwana w’umuntu wakoze iki? Wubahirije ute amategeko yanjye? Abajya gusakuza ngo bumvwe na bose banacuranga n’imizindaro, bakaba ari byo bita gusenga, bo birabareba. Wa mugani wa Yezu, baba bashyikiriye ingororano yabo. Icy’ingenzi, nuko abo bose baba bashaka kwerekana ko ari abakristu cyangwa Abayislamu beza babanza bakabigaragariza mu bwiza bwa servisi baha abaturage babagana. Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.

    • Uvuze neza. Kora aha!!

  • rata nanjye mbona bashakira ibibazo aho bitari, Imana ibatwaye iki? ????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish