Digiqole ad

Guverinoma igiye gushyira ku isoko Treasury Bond z’amafrw miliyari 15

 Guverinoma igiye gushyira ku isoko Treasury Bond z’amafrw miliyari 15

Banki Nkuru y’Igihugu mu izina rya Guverinoma igiye kongera gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta “Treasury Bond” zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 15.

Izi mpapuro nshya z’amafaranga miliyari 15, ajya kungana na miliyoni 18.47 z’amadolari ya Amerika ($) Leta izaba yamaze kuzishyura mu myaka itatu iri imbere.

Itanngazo dukesha Banki Nkuru y’Igihugu ryo kuri uyu wa 08 Ugushyingi, riravuga ko isoko ryo kugura izi mpapuro rizafungurwa ku itari 21 Ugushyingo, rifungwe ku itariki 23 Ugushyingo 2016, hanyuma ku itariki 25 Ugushyingo hatangazwe abegukanye izi mpapuro ndetse n’inyungu Leta izajya izitangaho.

Biteganyijwe kandi ko izi mpapuro nizimara gukuruzwa, ku itariki 28 Ugushyingo 2016, zizandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo abaziguze nibaramuka bakeneye amafaranga bazishoyemo babe bazicuruza kuri iri soko.

Kubifuza gushora muri izi mpapuro, amafaranga macye ushobora gushoramo ni amafaranga y’u Rwanda 100 000, mu gihe ayo hejuru ari 50,000,000.

Abagurije Leta binyuze muri ubu buryo buri mezi atandatu babona inyungu yabo, hanyuma imyaka Leta yatanze yarangira (kuri iyi nshuro ni imyaka itatu) igasubiza amafaranga yagurijwe.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, buri gihembwe Guverinoma y’u Rwanda icuruza izi mpapuro kugira ngo ibone amafaranga yo gushora mu mishinga inyuranye kandi irusheho gukomeza Isoko ry’Imari n’Imigabane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish