Digiqole ad

Guverinoma igiye gushyira ku Isoko ‘Treasury Bond’ za miliyari 10 Frw

 Guverinoma igiye gushyira ku Isoko ‘Treasury Bond’ za miliyari 10 Frw

Kuva ku itariki 24 Gicurasi isoko rizaba rifunguye ku bantu bose babifitiye ubushobozi.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko ku itariki 24 Gicurasi 2017, izafungurira abifuza kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta “Treasury Bond” zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda bazaba bashyize ku isoko.

Kuva ku itariki 24 Gicurasi isoko rizaba rifunguye ku bantu bose babifitiye ubushobozi.
Kuva ku itariki 24 Gicurasi isoko rizaba rifunguye ku bantu bose babifitiye ubushobozi.

Isoko rizafungura iminsi ibiri kuko ku itariki 26 Gicurasi 2017 aribwo rizafungwa hanyuma BNR itangaze abegukanye izi mpapuro ndetse n’inyungu Leta izajya ibaha buri mwaka.

Izi mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta Guverinoma igiye gushyira ku isoko ni iz’imyaka irindwi, bivuze ko abazazigura bazahabwa inyungu mu myaka irindwi hanyuma nishira basubizwe amafaranga baziguze.

Tugendeye ku izindi mpapuro Guverinoma yacuruje mu myaka ishize, usanga inyungu y’izi mpapuro iri hejuru ya 11% buri mwaka, inyungu utabona mu bundi buryo ubwo aribwo bwose bwo kwizigama mu Rwanda.

Nk’uko bisanzwe, Guverinoma ivuga ko impamvu yo gushyira ku Isoko izi mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta bigamije guteza imbere ibikorwaremezo kuko amafaranga azivuyemo ashorwa mu bikorwaremezo; Ndetse no guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rigifite ibicuruzwa bicyeya.

Mu izi mpapuro BNR igena ko uje kugura izi mpapuro byibura amafaranga macye yashoramo ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw), mu gihe amenshi ari miliyoni 50. Akenshi BNR ishyiraho ishoramari fatizo (ntarengwa) ryo hejuru ritagomba kurenzwa kugira ngo abashoramari babashe gusaranganya izi mpapuro hatagira nk’ikigo cyangwa umushoramari umwe uza akaziharira.

BNR mu izina rya Guverinoma ishyira ku isoko izi mpapuro buri gihembwe kugira ngo ikusanye amafaranga yo gufasha Leta muri gahunda zayo z’iterambere ry’igihugu.

Mu gihembwe gishize (muri Gashyantare), Guverinoma yacuruje impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta z’imyaka itanu zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 10, abazishoyemo bakaba bazajya bahabwa inyungu ya 12.375%.

Ku mpapuro Guverinoma iheruka Ibigo n'Amabanki byihariye 80.49%, abantu ku giti cyabo bahabwa 19.51% gusa.
Ku mpapuro Guverinoma iheruka Ibigo n’Amabanki byihariye 80.49%, abantu ku giti cyabo bahabwa 19.51% gusa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish