Digiqole ad

Gutukana kweruye hagati ya Bulldogg na P-Fla

 Gutukana kweruye hagati ya Bulldogg na P-Fla

P-Fla na Bulldogg ni bamwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga mu njyana ya HipHop

Ntabwo byari bimenyerewe cyane mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ko umwe yibasira undi batukana ibitutsi bivuga no ku babyeyi. Kenshi izo mvugo zumvikana mu ndirimbo z’inyamahanga. Kuri ubu Bulldogg na P-Fla beruye umwe abwira undi icyo amutekerezaho.

P-Fla na Bulldogg ni bamwe mu bahanzi bafatwa nk'abahanga mu njyana ya HipHop
P-Fla na Bulldogg ni bamwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga mu njyana ya HipHop

Aba bahanzi bombi ni bamwe mu batangiranye itsinda rya Tuff Gangz rikora injyana ya HipHop. Iryo tsinda rikaba ririmo abandi nka Green P na Fireman bivugwa ko Jay Polly yaba atakirimo.

Uretse kuba rero bajyaga batajya imbizi n’ubundi, byageze aho buri wese ashyira hanze indirimbo irimo ibitutsi biteye isoni buri umwe abwira undi icyo amutekerezaho.

Izo ndirimbo zikijya hanze, benshi batunguwe cyane n’imyitwarire y’aba bahanzi bafatwaga nka bamwe mu bakunzwe mu njyana ya HipHop mu Rwanda. Bityo bakibaza niba ari urugero rwiza batanze ku bandi bahanzi bato bakizamuka.

Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro ndetse unamaze igihe muri uwo mwuga. Ku rukuta rwe rwa facebook yanenze byimazeyo abo bahanzi.

Yagize ati “Nsanzwe nkunda indirimbo za Bulldogg ariko kuri iyi nshuro ndamunenze ku mugaragaro. Kujya muri Studio ugakora indirimbo “Mana y’inzara” yuzuyemo ibitutsi nta gaciro bitanga.

Mwibaze abana bato basanzwe bakunda Bulldogg bazumva indirimbo nk’iriya. Abakina indirimbo mu maradiyo birinde gukina bene izi ndirimbo batagwa mu mutego wo kwamamaza ibitutsi”.

Benshi mu bakunzi b’ibihangano by’aba bahanzi, bagiye bagaragaza ukutishimira na gato kw’izi ndirimbo zashyizwe hanze n’aba bahanzi.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=GmLeS2mZjPE&feature=youtu.be” width=”560″ height=”315″]

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=ofCKuIP9vZc” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Biteye isoni n’agahinda. Abahanzi nk’aba ntibakwiye gukomeza akazi kabo mu Rwanda. Sinzi niba ishyirahamwe ryabo ridakwiye kubafatira ibihano ndetse bakanakurwa mu mubare w’abahanzi b’abanyarwanda.

    • ishyirahamwe rya music murwanda????

  • ABANYAMAKURU NTIKWIYE GUTERA INKUNGA ABA BAHANZI BATUKANA MUNDIRIMBO. NTIMUKWIYE GUCURANGA INDIRIMBO ZABO NAGATO KUKO ARI UKUZAMAMAZA. NIMUBIREKA, NTAWE UZAMENYA IBYABO. NTIMUBATIZE URINDI RERO.

    DORE WOWE J Rutaganda tayari wazamamaje

  • Sha iyi ya bulldt Iraryoshye ndayi Downloadinga njye Nyunva Kabisa.. umuseke Murakoze ..Gutambutsa Ubu Butumbwa Bwumusaza

  • Ahubwo iyo ndirimbo muyikoreye promotion, ahubwo nanjye reka nyishake. Bulldog numusaza ndamuzi ntajya atubihiriza.

  • doggy witeje p kabisa kuko ntaho wamugera kandi yakwandagaje…pfla ntisukirwa kuri beef wangu…gusa plz guys ntimukageze kuba byeyi banyu bakwiye icyubahiro kabisa.mujye mwiganiraho but kuba byeyi oya mubahe amahoro yabo kabisa ni cyubahiro bakwiye…numwuzukuru yateyemo birakze!!!!!IMANA IBABE HAFI

  • aba bakwiye kujya 1930 bakabanza bagahurwa gato

  • ESE i ndera ntabitanda bikihaba ko aliho bakwiye aba bahanzi kuruhukira,? DSL aya magambo bavuga ni urukoza soni

Comments are closed.

en_USEnglish