Digiqole ad

Gutsinda Police FC bizafasha Kiyovu mu mikino iri imbere- Kanamugire

 Gutsinda Police FC bizafasha Kiyovu mu mikino iri imbere- Kanamugire

Kanamugire Aloys yizeye kwitwara neza mu mikino iri imbere

Ku munsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda Kiyovu sports yatunguye Police FC iyitsinda 2-1. Kanamugire Aloys abona byarazamuye ikizere cy’abakinnyi ba Kiyovu kandi bizafasha no mu mikino itaha.

Kanamugire Aloys yizeye kwitwara neza mu mikino iri imbere
Kanamugire Aloys yizeye kwitwara neza mu mikino iri imbere

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Mutarama 2016 hazakomeza umunsi wa 12 wa shampiyona. Umukino uzabimburira indi uzahuza Kiyovu sports na Espoir FC yamaze kugera mu mujyi wa Kigali.

Kiyovu sports irajya muri uyu mukino yishimira kugaruka mu kibuga ku bakinnyi; Mutuyimana Djuma na Nizeyimana Djuma basanzwe babanza mu kibuga ariko basibye imikino ishize kubera imvune.

Umutoza w’iyi kipe yitoreza ku Mumena, Kanamugire Aloys yabwiye Umuseke ko ikipe ye ifite ‘moral’ kandi biteguye gukomeza umurongo w’intsinzi.

Kanamugire yagize ati: “Abayobozi, abatoza abakinnyi n’abafana bishimiye cyane kuba twaratsinze tukabona amanota atatu imbere y’ikipe ikomeye nka Police FC mu cyumweru gishize. Ariko imikino irasa kandi amanota arangana niyo mpamvu twamaze kubyibagirwa ubu turi gutekereza kuri Espoir FC tuzahura.

Gusa iyo utsinze ikipe ikomeye bizamura ikizere cy’abakinnyi bigatuma imikino itaha bitwara neza kurushaho. Navuga ko Espoir FC izahura na Kiyovu yiganjemo abakinnyi bato ariko bifitiye ikizere kandi bafite aho bashaka kugera.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ye nubwo idafite inararibonye, ariko bafite ikizere cyo kuza mu makipe ane ya mbere mu Rwanda, kandi bagahatanira ibikombe mu myaka iri imbere.

Umukino wa Espoir FC na Kiyovu sports uzabera kuri stade Umumena saa 15:30.

Indi mikino y’umunsi wa 12 wa AZAM Rwanda Premier League

Kuwa gatandatu
APR Fc vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h30)
Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Nyamata, 15h30)
Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe, 15h30)
Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro, 15h30)

Ku cyumweru
Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
Rayon Sports vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30)
Gicumbi Fc vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)

Abatemerewe gukina kubera amakarita y’umuhondo
1. Mwiseneza Daniel (Mukura VS)
2. Munezero Fiston (Rayon Sports)
3. Irambona Eric (Rayon Sports)
4. Mbonyingabo Regis (Etincelles Fc)
5. Nyandwi Sadam (Espoir Fc)

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • GOOOD NEWS ALHADJ

Comments are closed.

en_USEnglish