Digiqole ad

Gutsinda ‘etape’ niyo ntego ya Team Rwanda igiye mu masiganwa 2 muri Amerika

 Gutsinda ‘etape’ niyo ntego ya Team Rwanda igiye mu masiganwa 2 muri Amerika

Team Rwanda iyobowe na Gasore Hategeka uheruka gutwara shampiyona y’u Rwanda barifuza gutwara etape mu masiganwa bitegura muri USA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’Amagare iri muri USA, yiteguye amasiganwa abiri; ‘Cascade Cycling Classic’ y’iminsi ine na Colorado Classic Race y’iminsi ine. Intego abakinnyi bafite ni ukwegukana ‘etape’.

Team Rwanda iyobowe na Gasore Hategeka uheruka gutwara shampiyona y'u Rwanda barifuza gutwara etape mu masiganwa bitegura muri USA
Team Rwanda iyobowe na Gasore Hategeka uheruka gutwara shampiyona y’u Rwanda barifuza gutwara etape mu masiganwa bitegura muri USA

Team Rwanda yahagurutse mu Rwanda kuwa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yanatangiye imyitozo yitegura amasiganwa abiri mpuzamahanga.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abasore batandatu (6) barimo; Gasore Hategeka wegukanye shampiyona y’u Rwanda 2017, Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015, Uwizeyimana Bonaventure watwaye shampiyona y’u Rwanda 2016, Jean Claude Uwizeye wa kabiri muri Afurika muri U23, bazayobora abakiri bato nka; Ukiniwabo Rene Jean Paul na  Didier Munyaneza basohokeye igihugu ku nshuro ya mbere mu ikipe nkuru.

Bakomeje imyitozo bimenyereza ikirere bafashwa n’umutoza wabo Sterling Magnell. Baritegura amasiganwa abiri arimo; Cascade Cycling Classic izatagira kuwa gatatu tariki 19 Nyakanga isozwe tariki 23 Nyakanga 2017,  na Colorado Classic Race izatangira tariki 10 Kanama isozwe tariki 13 Kanama 2017.

Jean Bosco Nsengimana yabwiye Umuseke ko bajyanye intego yo gutwara ‘etape’.

“Amasiganwa mpuzamahanga tumaze kuyamenyera. Abakinnyi babigize umwuga ntibakidutera ubwoba cyane kuko natwe turakomeye. Turifuza kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri aya masiganwa. Tuzakora ibishoboka kuko tujyanye ikipe nziza ishobora gutsinda ahatandukanye. Nka; Rene (Ukiniwabo) na Bona (Uwizeyimana) batsinda muri sprint, kandi abasigaye natwe bishobotse twatsinda muri etape z’imisozi. Intego ni ugushaka etape twigaragazamo neza kuko muri iyi mikino niho tugaragarira tukabona amakipe yabigize umwuga.”

Aya masiganwa azitabirwa n’amakipe akomeye yo mu byiciro bitandukanye by’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ‘UCI’. Team  Rwanda niyo kipe y’igihugu rukumbi izitabira.

Amwe mu makipe azwi azahangana na Team Rwanda ni nka; BMC Racing Team, Cannondale-Drapac Professional Cycling Team, Trek-Segafredo na UAE Team Emirates zo mu kiciro cya mbere (World Tour Teams).

Caja Rural-Seguros RGA, Israel Cycling Academy, Nippo-Vini Fantini, Team Novo Nordisk na United Healthcare Professional Cycling Team zo mu kiciro cya kabiri (UCI Pro Continental Teams).

Na Axeon Hagens Berman, Elevate – KHS, Holowesko/Citadel Racing p/b Hincapie Sportswear, Jelly Belly p/b Maxxis na Rally Cycling zo mu kiciro cya gatatu (UCI Continental Teams).

Ikirere batamenyereye ngo si imbogamizi kuri bo
Ikirere batamenyereye ngo si imbogamizi kuri bo
Bakurikirana amabwiriza y'umutoza wabo Sterling Magnell
Bakurikirana amabwiriza y’umutoza wabo Sterling Magnell
Abasore batangiye imyitozo muri Amerika
Abasore batangiye imyitozo muri Amerika

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish