Digiqole ad

Gutora hifashishijwe sms muri Salax Award 6 byatangiye

Ubuyobozi bw’Ikirezi Group Ltd bwatangije kumugaragaro uburyo bwo gutora abahanzi muri Salax Awards 6 hifashishijwe ubutumwa bugufi (SMS). Gutora byorohejwe ku buryo umuhanzi agiye afite inomero imuranga.

Emma-Claudine Ntirenganya umuyobozi wa Ikirezi Group Ltd
Emma-Claudine Ntirenganya umuyobozi wa Ikirezi Group Ltd

Umuyobozi w’Ikirezi Group Ltd, Mme Emma Claudine Ntirenganya yatangaje ko ku bufatanye na Call Rwanda, ubu Umunyarwanda ukoresha telefoni ye igendanwa aho ari hose, umurongo wa telephone yaba akoresha uwo ari wo wose, ashobora gutora, yohereza ku mubare 5000.

Yakomeje agira ati “Mbere yo gutora, ushobora kubaza nomero y’umuhanzi wifuza gutora mu cyiciro arimo, wandika izina ry’icyiciro abarizwamo nk’uko amazina ya buri cyiciro agaragara mu mpine hano, maze ukohereza ku 5000.

Uhita ubona amazina y’abahanzi bose bari muri icyo cyiciro, hamwe na nomero zabo, maze uwo wifuza gutora ukandika izina ry’icyiciro arimo, na numero ye bakweretse, ukohereza ku 5000.  

Urugero: Andika FEM wohereze ku 5000. Wandike MALE wohereze ku 5000, cyangwa wandike TRADI wohereza ku 5000.”

Abategura Salax Awards bavuga ko hanakozwe ku buryo niba umuhanzi ari mu cyiciro inshuro zirenze imwe, agira nomero isa muri buri cyiciro abarizwamo, ku buryo gufata nomero z’Umuhanzi wifuza gutora mu byiciro abarizwamo bitandukanye bitakugora.

Urugero: Muri FEMALE, Knowless Butera afite 1. Wandika FEM 1 ukohereza kuri 5000 ukaba utoye Knowless. Muri RnB and POP, wandika POP 1 ukohereza ku 5000 ukaba utoye Knowless; na ho muri Best Album, wandika ALBUM 1 ukohereza ku 5000 ukaba utoye Album ya Knowless.

Dore uko ibyiciro byashyizwe mu mpine:

Best Traditional Artist: TRADI

Diaspora Recognition Award: DIASPO

Best Video of the Year: VIDEO

Best New Artist: NEW

Best Afro-beat Artist: AFRO

Best R’nB/Pop: POP

Best Rap/Hip-Hop Artist: RAP

Best Gospel Artist: GOSPEL

Best Group of the Year: GROUP

Best Album of the Year: ALBUM

Best Song of the Year: SONG

Best Female Artist: FEM

Best Male Artist: MALE

 DORE IMIBARE IRANGA ABAHANZI:

1. Best Traditional Artist: TRADI

Eric Mucyo

Mani-Martin

Gakondo Group

Inganzo Ngali

Jules Sentore

 2. Diaspora Recognition Award: DIASPO

Ben Kayiranga [France]

K8 [United States of America]

Meddy [united States of America]

Stromae [Belgium]

The Ben [United States of America]

 3. Best Video of the Year: VIDEO

Ninkureka ukagenda ya Butera Knowless

Rubanda Remix ya Kina Music Artists

Kanda amazi ya Kina Music Artists

Abanyakigali ya Social Mula

Barahurura ya Urban Boys

4. Best New Artist: NEW

Active

Kid Gaju

Two4Real

Social

Teta

5. Best Afro-beat Artist: AFRO

King James

Kamichi

Mico

Uncle Austin

Senderi International Hit

6. Best R’nB/Pop: POP

Knowless

Bruce Melody

Christopher

Edouce

Gisa

7. Best Rap/Hip-Hop Artist: RAP

Bull Dog

FireMan

RiderMan

Ama-G The Black

Green P

8. Best Gospel Artist: GOSPEL

Beauty for Ashes

Bright Karyango

Gabby Irene Kamanzi

Patient Bizimana

Serge Iyamuremye

9. Best Group of the Year: GROUP

Active

TBB

TNP

Two 4 Real

Urban Boys

10. Best Album of the Year: ALBUM

Uwo ndiwe ya Knowless Butera

Mudakumirwa ya Kamichi

Igikona ya RiderMan

Uteye ubusambo ya Uncle Austin

Kelele ya Urban Boys

11. Best Song of the Year: SONG

Umuriro watse ya King James

Rubanda Remix ya Kina Music Artists

Kanda amazi ya Kina Music Artists

Care ya Ama-G The Black

Ibitenge ya Urban Boys

12. Best Female Artist: FEM

Knowless

Allioni

Ciney

Paccy

Queen Cha

13. Best Male Artist: MALE

King James

Mani-Martin

RiderMan

Uncle Austin

Urban Boys

Kuri ubu Ikirezi Group irashishikariza Abanyarwanda gukomeza gutora abahanzi bakunda binyuze mu butumwa bugufi kuri telefoni igendanwa ndetse no kuri Internet kuri website zemeye gukorana n’Ikirezi Group. Ikirezi Group yamenyesheje ko ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya Gatandatu bizatangwa tariki ya 28 Werurwe, 2014.

Ibirori bizabera muri Expo-Ground i Gikondo mu mujyi wa Kigali guhera i saa munani z’amanywa .

Salax Awards

Salax Awards yatangiye mu mwaka wa 2009 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu Ntara y’Amajyepfo ubwo hahembwaga abahanzi b’umwaka mu 2008.

Ijambo Salax rikomoka mu rurimi rw’iki Latini ‘saliō’, bisobanuye ‘gutera intambwe ujya imbere’. Ibi bikaba bisobanuye icyerekezo cya Salax Awards:  Gushimira abahanzi bahize abandi mu gutera intambwe ijya imbere mu buhanzi n’ibihangano byabo.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni byiza cyane ndabona noneho byoroshye kuko gukoresha umubare byoroshye kurusha kwandika izina. Ese ibirori bizabera hehe ryri?

  • Ni byiza Courage Ikirezi Group

  • TRADI:INGANZO NGALI
    DIASPO:MEDDY
    VIDEO:ABANYAKIGALI
    NEW:ACTIVE
    AFRO:KING JAMES
    RAP:JAY POLLY
    GROUP:UB3[URBAN BOYS}
    ALBUM:KELELE
    SONG:KANDA AMAZI
    FEM:KNOWLESS
    MALE:MANI MARTIN [UB– USE MWASHYIZEMO URBAN BOYS MURI MALE MUKONGERA MURI GROUP IBI NTIBISOBANUTSE,AHUBWO MWARI GUSHYIRAMO MEDDY}

Comments are closed.

en_USEnglish