Gutabariza uwahohotewe ni inshingano za buri Munyarwanda– Mme Jeanette Kagame
Madame Jeanette Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2014 abinyujije mu muryango imbuto Foundation k’ubufatanye na polisi y’igihugu yatangije ikigo cyita kubakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kikanabagira inama ‘Isange One Stop Center’ mu bitaro by’Akarere ka Nyagatere mu Ntara y’Iburasirazuba.
Madame Jeanette kagame ufite gahunda yo gukwirakwiza ibigo nk’ibi mu bitaro byose by’Uturere tugize igihugu mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abarikorewe yavuze ko gutabariza uwahohotewe ari inshingano za buri Munyarwanda, bityo abaturarwanda bose bakaba basabwa kwirinda guhishira abakora icyaha cy’ihohoterwa.
Muri uwo muhango, Madame Jannette Kagame yashimiye abantu bose bagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya no guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho Yanashimye abakomeje kugira uruhare mu kugaragaza icyo kibazo, batanga amakuru, bitandukanye n’umuco wahozeho wo guhishira iki cyaha.
Avuga ko gutanga amakuru bituma abahohotewe bamenyekana bagafashwa, abahohoteye na bo bagakurikiranwa bagahanwa.
yagize ati : “N’ubwo dushima abatanga amakuru, hari abandi bantu barimo ababyeyi, abayobozi, n’abaturanyi bashobora kuba abafatanyacyaha iyo bahishiriye cyangwa basibanganya ibimenyetso ku byaha by’ihohoterwa. Ibyo ni ukwirengagiza uburenganzira bwa muntu. Ababishinzwe bakurikirane abo bantu,bashyikirizwe ubutabera.”
Madamu Jeanette Kagame yafashe umwanya wo gushimira Polisi y’u Rwanda kubw’imbaraga ikomeje gushyira mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, wari witabiriye uyu muhango yashimiye Madamu Jannette Kagame, kubera inkunga ikomeye atera Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Musa Fazil Harelimana yanamushimiye ku kuba yarashinze Isange One Stop Center ku bitaro bya Polisi, ubu amahanga akaba aza kwigira kuri iki kigo.
RNP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
intego yacu ni ukugeza abanyarwanda ku mibereho myiza izira akarengane , izira ihoterwa
akarengane gaci mu rwanda, kandi ndizera ko niba hari impanuro zumvikana kurusha izundi wese, kandi ndatekereza ko ihohetera rimaze kumanuka kurugero rugaragara ugererenanije ni imyaka ishize. turashima cyane mama rwanda madame wa prezida wa republika mukwita kubrenganzira bwa muntu cyane cyane uburenganzira bw’abana
ntabwo dukwiye guhishira umuntu wese uhohotera mu genzi wecyangwa abana dukwiye kumurwanya kandi tukabimenyesha ubuyobozi kugirango bubakurikiranire hafi.
Comments are closed.