Gusubiramo indirimbo ya Appolinaire byangize uwo ndiwe- Danny Vumbi
Semivumbi Daniel umaze kwamamara cyane mu muziki ku izina rya Danny Vumbi, ngo gusubiramo indirimbo y’umuhanzi Appolinaire nibyo byamuharuriye inzira bimugeza aho ageze ubu.
Mu mwaka wa 2002 nibwo Danny Vumbi yatangiye gukurikirana neza indirimbo z’umuhanzi Appolinaire zihimbaza Imana. Byaje gutuma akora urugendo ruva ku Kimironko ajya mu Mujyi gushaka album iriho indirimbo ze zose.
Muri urwo rugendo ajya gushaka izo ndirimbo, yanyuze kuri KIE yumva harimo kuvugiramo urusaku rw’abantu benshi. Icyo gihe hari habaye irushanwa ryo gushaka abahanzi bafite impano ngo binjizwe muri Band y’iryo shuri.
Icyo gihe ngo yaje guhabwa amahirwe yo kuririmba imwe mu ndirimbo za Appolinaire yitwa ‘Imana niyo buhungiro’. Akimara kuyiririmba yahise yegukana amanota ya mbere bityo yinjizwa muri KIE Music Band.
Yabwiye Umuseke ati “Narabajije nti aha se habaye iki? baransubiza ngo hari amarushanwa yo gukora Band y’ikigo. Mba ninjiyemo mbona ushaka wese ari kuririmba bakumva ijwi rye bakamucurangira bakamufata cyangwa bakamureka! Nibwo nasabye ko nanjye naririmba baranyemerera”.
Akomeza avuga ko mu mibyirukire ye yakuze yumva indirimbo z’umuhanzi Pascal Lokua Kanza. Gusa uko gukunda indirimbo z’abahanzi batandukanye, nti byatumye anyura muri Choral n’imwe. Ahubwo yaje gukora umuziki kubera kumva awukunze gusa.
Kuri ubu Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6. Akaba ari nawe uri mu irushanwa umaze igihe mu muziki.
Zimwe mu ndirimbo ze ‘Ni Danger, Ni uwacu, Baragowe, Agatsimbo n’izindi, ziri mu ndirimbo zikunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda kugeza ubu.
https://www.youtube.com/watch?v=7DANgMi_880
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW