Gusomana n’imbwa ngo n’ingirakamaro ku buzima bw’abantu
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Arizona muri USA, bemeza ko gudmana n’mbwa ikayireka ikakurigata mu kanwa bituma ibikoko biba ku rurimi rwayo byica ibikoko biba mu kanwa ku muntu.
Bemera ko ibikoko bita bacteria biba mu kanwa k’imbwa bishobora kongerera umubiri w’umutu ubudahangarwa bityo ukabasha guhangana n’indwara nyinshi.
Kugeza ubu aba bahanga bari gukora igerageza rya nyuma ku bakorera bushake kugira ngo babone kwemeza bidakuka ko akanwa k’imbwa kifitemo umuti wafasha abantu guhangana na za bacteria mbi.
Umunyeshuri uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga(PhD) mu binyabuzima, witwa Kim Kelly avuga ko kubera ko abantu babanye n’imbwa kuva babaho, ngo birashishikaje cyane kwiga impamvu abantu bakundana n’imbwa cyane.
Akibaza niba urukundo ruba hagati y’abantu n’imbwa rushingiye gusa k’ukuba bazitetesha cyangwa wenda wasanga hari isano y’amaraso bafitanye!
Mu gifu cy’umuntu harimo amako ya bacteria nziza n’imbi arenga magana atanu.
Bacteria nziza abahanga bazita probiotics kuko zifasha mu kugogora ibyo turya n’ibyo tunywa kandi zinafasha mu kongera ubudahangarwa mu mubiri wacu.
Ibiribwa nka za yogurt nabyo byongera izi bacteria nziza mu mubiri.
Dr Kelly afatanyije n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya San Diego bari kwiga ingaruka ziba ku bantu begeze mu zabukuru babana n’imbwa kugira ngo barebe niba bakunda gusomana nazo bityo aba bashakashatsi babe bazagera ku mwanzuro w’uko gusomana n’imbwa bigirira akamaro abazoroye.
Kelly ati: “Ese aho akanwa k’imbwa ntikaba gafite akamaro nk’aka yogurt mu kongera za probiotics?”
N’ubwo mu Rwanda kizira gusoma imbwa, ariko imico iratandukana kandi mu bushakashatsi nta mipaka ibamo, icy’ingenzi ni uko intego zabwo zigerwaho.
Mailonline
UM– USEKE.RW
13 Comments
Ok. ni uburenganzira bwanyu. gusa mugomba kumenya ko, hano ari mu Rwanda. Hari ibitajyanye namba n’agaciro kacu hamwe n’umuco wacu. umushakashatsi navumbura ko gutingana ari byiza k’umubiri w’umuntu muzabyandika? Ubuse kweli Samba yemeye ate ko iyi nkuru ijya kuri uru rubuga twemera!
NONEHO MWABUZE INKURU KABISA,IBYO MUBONYE BYOSE NUKUZANIRA ABASOMYI,KO NKUNZE KO WAVUZE KO IMICO ITANDUKANYE KDI NAWE UKABA UZI UMUCO NYARWANDA NK’IYI NKURU UZANYE YUNGUYE IKI SOCIETE NYARWANDA ? KUBIMNYA KUBWAWE NI SAWA KDI NI NUBURENGANZIRA BWAWE BUT KUBISHYIRA KU KA RUBANDA NDAKEKA BYAKWANGIZA BAMWE !
Icyo nkundira abanyarwanda n’iki :kwihagararaho nkaho mwishoboye kandi ibyo mukora byose ;ibyo mubamo byose ;ubuzima bwa buri munsi usanga ibyishi aribyo mwigana ibya handi.
Twitondere imitego ya satani acisha mu bitwa abanya bwenge. satan a gerageza kwambika amahano ibyiza kugira ngo twisange twaguye mumutego ntawa sobanukiwe. mwibaze abana bari kuvuka ubu amajyambere bazahura nayo. Imana iduhe ubwenge bwo gusesengura.
Imico mibi gusa, buriya se urabona uriya mugore uri gusomana n’imbwa biri bugarukire mu gusomana gusa, we na nyarubwana babirangije ahubwo kare
@J. D’Amour: Ibi ntaho bihuriye no “kwihagararaho” nk’uko ubivuga ahubwo ni ukugira umuco utandukanye n’uw’abasomana n’ imbwa nk’uko nabo bafite umuco utandukanye n’uwacu. @Izina na Simba: Umuseke watangaje iyi nkuru ntiwigeze uvuga kuri ushyigikiye ibi bintu ahubwo ni mu rwego rwo gutanga amakuru kuri topics zitandukanye. Mufunguke mu mutwe mwumve ko mudakwiye gusoma ibyo mwemera! Naho Solasi, rwose kugira ukwemera si bibi ariko ntitukazane imyemerere yacu mu bintu byose: ibi ntaho bihuriye na shitani, Imana, etc. Imyemerere nk’iyi niyo ituma duhunga ibikorwa byacu ugasanga umuntu yishe undi ntatinye kuvuga ngo ni shitani yamushutse ! Jye ntekereza ko tudakwiye gusamira hejuru ibyo batubwiye byose. Niba ibi ari nabyo , nta kundi warwanya bacteria udasomye imbwa igihe bitajyante n’umuco wawe ? Ikindi, ubu nta bushakashatsi bufite akamaro kurusha ubu bwashoboraga gukorwa ? Murakoze.
Ok, numvise ko nabazirya baramba, mugerageze ahari mwakuramo urukingo ruzatuma ubuzima bwa muntu buzahuka kuko ibirwara byo mu nda byabaye byinshi, naho si ngombwa gusomana nazo igikenewe ni results zatuma hatezwa imbere ubuzima bwa muntu, cyane cyane ko bizwi ko twikunda. Nawe se turya inyamaswa ariko zo ntizemerewe kuturya, tugomba rero kuzishakamo umuti bubi na bwiza, ariko twe ntibizadukorerweho kubera zo.
Hari abazungukazi bakunda kuryamana n’abirabura kuko ngo mu gihe cy’imibonano iyo tubize ibyuba tugira impumuro imeze nk’imbwa! Nakataraza abazungu bazakazana.
Hari abazungukazi bakunda kuryamana n’abirabura kuko ngo mu gihe cy’imibonano iyo tubize ibyuya tugira impumuro imeze nk’iy’imbwa. Abazungu n’akataraza bazakazana.
Yeweee !!! Uri umupfubuzi koko !Burya se koko iyo iyo murimo kubapfubura ibyo byuya muzana bigira impumuro imeze nk’iy’imbwa ? Niba ari uko bimeze igitsinagore kiramabaje pee ? Jye ndi nka Paul wo muri Bible ntago ntarimbizi kuko sindabigerageza.
Ibibintu mubyirinde banyarwanda
Naho se gusambana nimbwa haaaaa !!!!!! Nakumiro
Erega tugomba gukomera ku byiza byacu tugatira ibifite akamaro.Ibi nibishishikariza abantu imico mibi yo kugirana relations zirenze n’inyamaswa.kandi Imana ibyanga urunuka.
Mwitonde cyane mwite ku mategeko y’Imana kandi muyubahe
Comments are closed.