Digiqole ad

Gusomana ngo byaba bifasha umutima gutera neza

Nubwo abantu bafata ugusomana mu buryo butandukanye, bamwe bagasomana bitabari ku mutima, abandi bagasomana kubera kumva basomana gusa, ariko igikorwa cyo gusomana kigomba gukoranwa ubushake n’ubwumvumve buhagije kugira ngo kigirire akamaro umubiri wa muntu. Dore impamvu 4 zerekana ibyiza byo gusomana.

Nkuko byanditswe mu gitabo kitwa “1001 petites choses que vous ignoriez sur la sexualité” cyanditswe na kitwa Alain Gaudey ngo igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika Karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije. Ubushakashtasi bwerekana ko iyo abbantu bari mu gikorwa cyo gusomana buri munota batakaza byibuze Kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.

Indi mpamvu igaragaza ibyiza byo gusomana ngo ni uko iyo abantu bari gusomana, iki gikorwa gikoresha udutsi duto turenga 12 two ku minwa n’utundi turenga 19 two ku rurimi. Iyi mitsi rero ngo ikaba ibi ikeneye kunyeganyezwa ikaba kandi ifashwa n’iki gikorwa mu gukomeza akazi kayo ko gufasha umunwa n’ururimi ubwumve bw’ibiyigezeho hariko nko kuryoherwa mu gihe umuntu ari gufata amafunguro.

Biturutse mu mitekerereze n’imikorere y’ubwonko bw’abari gusomana. Ibi ngo bituma umuntu agabanya stress n’umunaniro ndetse ubwonko bugasubira gutekereza neza mu mutuzo.

Iyo abantu bari gusomana kandi ngo hari horumone (Hormones) za “Ocytocynes » zinjira mu wo muri gukorana icyo gikorwa bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo.  Mbese ngo igikorwa cyo gusomana cyongera ikizere hagati y’abashakanye cyangwa abakundana ndetse bikanatuma murushaho kwegerana. Umuganga.com

18 Comments

  • Umuseke mukomereze aho kutugezaho ubumenyi nkubu kuko hari benshi babikorera mukigare gusa, ariko munyemerere Rubyiruko aho Gukora imibonano wasomana kuko ndumva bingana no Gusomana kdi tuzirikaneko mu mibonano harimo ingaruka nyinshi.

  • ariko no mugusomana habamo ingaruka kuko sida naho ihandurira kimwe nizindi rwara ahubwo nabyo mubyitondere

  • MWITONDE MUDAHUBUKA IBI BIREBA ABASHAKANYE.

  • Oh! Mbashimiye iyi nkunga mudutera yo kuduha amakuru nk’aya! Najyaga mbikora bikampa umunezero ntangere, nkagirango n’ako niboneye naho burya n’ubushakashatsi burabyemeza.

    Sinirirwa nkora imibonano iyo mme tugakoze neza twinaniriwe.
    Merci

  • Gusomana biryoha kurusha ibintu byose, keretse iyo usomanye n’utabizi neza. Nabikundaga ntaramenya ko hari icyo bimaze, ubu beaugar wanjye ashyushye iminwa!

  • nibyo kabisa, abatabizi ni barebe amasomo kuri internet. biraryohaaaaaaaa

  • Nibyiza gusomana,ariko mwitonde kuko na none bigira ningaruka.birtyo mujye mumara igihe mukoreshe controle kwa muganga,kuko bimaze kugaragara ko indwara nyinshi zifatira abantu mukanwa ziba zanyuze mugusomana.thx

  • turashize iri ni iterambere ! ushobora kuharenganira ngo uri gusomana

  • Murakoze cyane none ko mutubwiye ibyiza byo gusomana ko mutatubwiye n’ibibi birimo kd ngo na sida irahafatira ese nibyo? Mutubwire neza tudahunga ubusambanyi tugashirira mu minwa thank U

  • Umuseke i really like what u inform us. njye Gusomana mbifata nko gusangira umunezero hagati y’abakundana kuko iyo wabibayemo wumva neza agaciro bifite couple. bituma umuntu urushaho kugenda yiyumvamo uwo bakundana,urukundo rukiyongera, umunsi kuwundi, guhora bifuzajyanya.so wonderfully……..

  • ahaaaa ibi ntibindeba nagato

  • njye umukunzi wanjye niyo atangira ikindi ankorera gusa kansoma neza numva nishimye cyane birampaza naho ntacyo yankorera gusa nkumva yansoma buri kanya

  • GOOD GOOD. CYANE CYANE TIRE-langue y’umukunzi. NI BIRUNGI.

  • murakoze cyane reka twongere akabaraga

  • Nibyokabisa gusomana bitanga umunezero ariko muramenye nugusomana numugorewawegusa

  • hanuyma se ko numva mwabigize bitagatifu,nyuma yo gusomana menya ko no gukora imibonano mpuzabitsina bishoboka kandi mu buryo butateguwe

  • Gusomana nibyiza birashimisha iyobikozwe neza.

  • ego cyane ubu nibwo buryo bugezweho bwo gushimishanya numukunzi wawe mutishoye mubusambanyi.gusa vyiza mwokabanza kuvugana imbere yigihe kohari aho mutari burenze,gutyo mukirinda guhuz urugwiro(sex).

Comments are closed.

en_USEnglish