Gusimbura Ban Ki-moon ngo bizakorwa mu mucyo kurushaho
*Bwa mbere, ibihugu byose bigize UN byarandikiwe ngo bitange umukandida
Mogens Lykkentoft umuyobozi w’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje kuri uyu wa kabiri i Bruxelles ko gushyiraho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye uzasimbura Ban Ki-moon bizarushaho kunyura mu mucyo na demokarasi kurusha ubushize.
Mandat ya kabiri y’imyaka ine ari nayo ya nyuma ya Ban Ki-moon muri UN irarangira mu mpera z’uyu mwaka.
Umuryango w’Abibumbye watanze guhera mu kwezi kwa mbere gushize nko gutangira urugendo rwo gushaka umusimbura we.
Mu ibaruwa imwe yoherejwe ku itariki 15 Ukuboza ku bihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye, abayobozi b’akanama k’umutekano ka UN, Ambasaderi wa Amerika Samantha Power n’uriya Perezida Mogens Lykkentoft w’Inteko rusange ya UN, nibwo bwa mbere, banditse basaba buri gihugu gutanga umukandida kifuza kuri uriya mwanya.
Kugeza ubu Abakandida batanu, bose baturuka mu Burayi nibo bamaze gutangwa na za Guverinoma zabo.
Abo ni Irina Bokova wo muri Bulgaria ubu ni umuyobozi wa UNESCO, Danilo Turk wahoze ari Perezida wa Slovenia, Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga Vesna Pusic wo muri Croatia na Igor Luksic wa Montenegro, hamwe na Srgjan Kerim wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Macedonia.
Mu banyamabanga bakuru b’Umuryango w’Abibumbye barindwi babanjirije Ban Ki-moon abanyafrica bari babiri Boutros Boutros-Ghali (Misiri) na Kofi Annan wo muri Ghana wasimbuwe na Ki-moon.
Mu ijambo rye mu kwezi gushize mu nama y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yikomye cyane Umuryango w’Abibumbye ko ibogamye bikomeye mu byemezo byayo n’utunama twayo nk’agashinzwe Amahoro n’umutekano ku Isi.
Mugabe yagize ati “Wowe Ban Ki-moon (yari ahari) ariko ugende ubabwire ko turambiwe ubusumbane muri UN mu gufata ibyemezo bitureba.”
UM– USEKE.RW
3 Comments
Umucyo ni uko hashyirwaho uri mu kwaha kwa USA
Demokarasi muri UN na Security Coucil yayo, IMF, World Bank, uko ikora birazwi. Bajye babeshya abatuye ku kwezi.
arikonajye nabuze uwavugisha ukuriko buriwese ibyakora byose anshyira agafaranga imbere inda NINI TUYIME AMAYIRA
Comments are closed.