Digiqole ad

Gushora imari mu buhinzi biracyari ku rwego rwo hasi

Inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, urugaga rw’ibikorera PSF n’abafatanyabikorwa bahuriye mu biganiro bigamije kureba uko iterambere mu buhinzi mu Rwanda ryagerwaho, ibiganiro birabera i Kigali.

Inzego zinyuranye ziteraniye mu nama muri Serena Hotel i Kigali
Inzego zinyuranye ziteraniye mu nama muri Serena Hotel i Kigali

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira yabwiye abanyamakuru ko iterambere ry’ubuhinzi rizagerwaho leta ifatanyije n’abikorera bagashorama imari yabo mu bikorwa by’ubuhinzi.

Abikorera mu Rwanda ngo baracyafite ubushobozi buke mu mikoro, inama yabaye kuri uyu wakane ngo ni akaryo ko kungurana ibitekerezo, inzego zikicara zikareba ahari ibikibura kugira ngo leta mu bushobozi bwayo irebe uko yabafasha.

Leta y’u Rwanda yihaye inshingano yo guteza imbere ubuhinzi ku gipimo cya 8,5% mu myaka itanu iri imbere.

Gusa mu Rwanda haracyari abahinzi bahomba bitewe n’impamvu z’ikirere cyabaye kibi cyangwa bagahendwa ku musaruro wabo igihe bejeje, kuri ibyo bibazo Umunyamabanga wa leta yavuze ko leta itashobora gufasha buri muhinzi ku giti cye, ariko ngo iyo habaye ikiza cy’amapfa gifatika leta ifite uburyo igoboka abahinzi.

Ku kuba umusaruro w’abahinzi hari abaza kuwufata mu ngo ku giciro cyo hasi, Tony Nsanganira yavuze ko abahinzi bashishikarizwa kujya mu makoperative kugira ngo hatabaho babandi bajya guhenda abaturage mu ngo.

Ikindi ngo hagomba kubaho ubufatanye n’inzego zirimo na Minisitri y’Ubucuruzi kugira ngo abo bacuruzi barwanywe ngo kuko batuma hahoraho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Ahandi hashobora kwangirikira umusaruro ni igihe umusaruro wabonetse utabitswe neza, ariko ngo leta yakoze ibishoboka byose yubaka ibigega byo guhunikamo umusaruro wabonetse, bityo mu biganiro biri bube, abakorera barerekwa amahirwe ahari kugira ngo na bo bashore imari yabo mu giteza imbere ubuhinzi.

Ku bwa Dr. Livingston Byamungu, ukuriye umushinga witwa LIFAM uashinzwe guhuza ahabihinzi n’isoko mu rugaga rw’abikorera PSF, yavuze ko inguzanyo zishorwa mu buhinzi muri iki gihe zingana na 3% gusa bityo ngo mu gihe cy’imbaturabukungu EDPRS II hari ikizere cyo kuzamura ayo mafaranga akagera kuri 18% mu 2017.

Dr. Byamungu avuga ko iterambere ry’ibihugu byinshi ryatangiriye mu buhinzi, n’u Rwanda rukaba ruri muri urwo rujyano rwo gutera imbere binyuze mu buhinzi, ariko hakaba hashakishwa uburyo bwo kugabanya ababukora, umubare munini w’abashoramari bakajya mu bijyanye no gutunganya umusaruro.

Imwe mu mpamvu zituma abantu batinya gushyira imari mu buhinzi ngo ni uko umusaruro wabwo uboneka utinzi, ariko muri iyi minsi ngo bigaragara ko imishinga ijyanye no gushora imari mu buhinzi yiyongereye.

Mu Rwanda haracyari abahinzi bahombywa n’imitere y’ikirere nk’izuba ryumisha umusaruro abahinze bakaviramo aho, ari na byo bituma benshi bavuga ko gukora ubuhinzi ari ugukina urusimbi (guhumiriza ugashora imari utazi ko ayo ushoye azagaruka).

Ikindi ni uko umuhinzi agihendwa ku myaka ye ugereranyije n’igiciro kigurwa ibintu byavuye mu ruganda bikomoka ku buhinzi. Mu Rwanda kandi amasosiyeti y’ubwishingizi ku bahinzi aracyari make, n’ahari agaca abahinzi amafaranga mensi.

Ntanuwabura kuvuga ko benshi mu bakora ubuhinzi mu Rwanda bafite amikoro make bityo benshi bakabukora kugira ngo babeho atari ukugira ngo basagurire amasoko.

Abari muri iyi nama bakoze amatsinda yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zatuma ubuhinzi butera imbere mu Rwanda, bakaza gutanga inama kuri Minisiteri ndetse banagaragaza imbogamizi ziriho mu iterambere ry’ubuhinzi n’umuti zavugutirwa.

Iyi nama yiswe, ‘Rwanda Comprehensive Africa Agriculture Development Progaram (CAADP II) Business Round Table, ihuje abashoramari, Minagri, RDB ndetse n’abafatanyabikorwa barimo na USAID.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntabwo bishoboka , gushora imari mu buhinzi bizakomeza kugorana igihe ingwate ijya mubuhinzi itarabonerwa igisubizo. Ubuhinzi burarushya, kubukora ntasoko ni nkurusimbi. INGANDA nicyo gisubizao, ariko nanone ni nka byabindi ngo ari inkoko n’igi hanje iki? Uruganda rudafite umusaruro uhagije wo gutunganya rurahomba. Umuhinzi wabuze aho agemura nawe bikaba ibyo? KUBIZAMURA BYOMBYI ntibyoroshye.Ubwo rero murebe uko mwatworohereza, maze tukabona inguzanyo ya banki dutanze ingwate ku masambu yacu, kuko amazu dufite yo mucyaro mutayakunda. Ikindi inganda nk’INYANGE Zirusheho gukoresha umusaruro ukomoka i wacu.

Comments are closed.

en_USEnglish