Digiqole ad

Guma Guma VI irajyamo nde, hasohoke nde?

 Guma Guma VI irajyamo nde, hasohoke nde?

Umunsi wo gutoranywa kw’abahanzi 10 abafana baba ari benshi

Primus Guma Guma Super Star irushanwa rikomeye mu bya muzika mu Rwanda rikurikirwa n’abanyarwanda benshi hirya no hino mu bice bitandukanye. Ku nshuro ya gatandatu rigiye kugaruka. Haribazwa abahanzi bazahatana n’abatazajyamo.

Umunsi wo gutoranywa kw'abahanzi 10 abafana baba ari benshi
Umunsi wo gutoranywa kw’abahanzi 10 abafana baba ari benshi

Ni irushanwa rimaze kuba inshuro eshanu ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ryitabirwa n’abahanzi 10 batoranywa muri 15 baba baragaragaye cyane mu mwaka.

Iri rushanwa ritegurwa na BRALIRWA, uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ku bufatanye na East African Promoters ikora business mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa bya muzika mu Rwanda.

Benshi mu bahanzi ntabwo imitima iba iri hamwe kuko iyo yibuze ku rutonde rw’abazahatana bimusaba imbaraga nyinshi zo gukora cyane ngo arebe ko yakomeza kumvikana.

Abahanzi 10 baba bari mu irushanwa usanga aribo bavugwa mu itangazamakuru ndetse n’indirimbo zabo akaba arizo zikinwa cyane kurusha abatari mu irushanwa.

Ubu haribazwa abahanzi 10 bashobora kuzitabira iri rushanwa dore ko bishobora gutungurana hakazagaragaramo abahanzi bashya batari bitezwe.

Mu bahanzi 10 bitabiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatanu, uyu mwaka hashobora kutagarukamo benshi kuko bamwe nta musaruro bagaragaje kandi aricyo irushanwa rigenderaho.

Mu bahanzi bashya bashobora kugaragara mu irushanwa kuri iyi nshuro, harimo Umutare Gaby, Danny Vumbi, Gabiro, Green P, Jolis Peace, Buravani, Gisa Cy’Inganzo, P-Fla, Davis D na Kid Gaju.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko abahanzi bagomba kwitabiri iri rushanwa bashobora gutoranywa muri uku kwezi kwa Gashyantare 2016. Bityo ibitaramo bigatangira muri Werurwe 2016 nk’uko bisanzwe.

Mu bahanzi 10 bari bitabiriye iri rushanwa uvanyemo Knowless waryegukanye, ninde ubona ukwiye gusigaramo? Ninde ubona ukwiye kuvamo?

  1. TNP
  2. Jules Sentore
  3. Paccy
  4. Dream Boyz
  5. Knowless
  6. Rafiki
  7. Senderi International Hit
  8. Active
  9. Bull Dogg
  10. Bruce Melodi

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Hasubiramo Bruce melidi

    • Bruce melodi asubiremo na Dream boyz

  • Hasubiramo Paccy, Jule nsentore ndetse Bruce Merodi.

  • Bruce Melodi,Dream boys basubiremo

  • Umusaza Senderi ntazaburemo, naburamo ubwo Guma guma iza ibaye ibihuha pe.
    Ntayo twareba kabisa. Turamwemera kudukoryo

  • Hasubiramo Hit Kuko Niwe Uriryoshya Na Twa Dushya N’udukoryo Twe!

  • Ok, njye ndabona Senderi ari we wenyine wasubiramo pe
    Abandi ni ukumoteera gusa, umusaza Senderi we anatumara irungu nibura.

  • Hit n’ubwo atagitwara azi kurushyushya, udushya akaturuhura mu mutwe, kdi n’abanyamakuru nzi ko ibinyamakuru byanyu bisomwa cyane kubera Hit Senderi, Radio zanyu zikumva cyane. Abandi se bazana iki? Na Bralirwa irabizi ko Senderi abuzemo yahomba.

    • nihazaburemo b.Melody, d.Boyz, Teta diana, active, charly na nina

  • hakwiyemo impala

  • Ariko ubwo Active, sendeli, melody na bull dog, pacy,teta na dream boys ubwo rikajya ryitabirwa cyane ra!? Gusa Dream boyz yo uyu mwaka ntago yagaragaye cyane Ariko abandi amazina yabo yagiye agaragara kenshi hari n abambutse imipaka nka Active na teta bagiye no mu marushanwa mpuzamahanga!

  • sinkunda abo bahimbyio kuko n` indirimbo zabo ntizinfasha ariko uriya muhungu usa n` inka utega nk` inyambo agatega amahembe !!!! ariko ninde uriya wo Mugisaka cya Kimenyi , umwe yewe ugiraq imodoka idasa n` iza abandi , ariko mwanfashije kumenya izina rye , umwe twabanye mu mahe , wawundi yewe ufana amakpe yose akamabara imyenda yayo itandukanye ….., utagira yumugore wavuze ngo azashaka abakobnwa bakore irushanwa kuri radio uzatsinda abe ariwe arongora ,,,,,,,,,,,,apuuuu izina riranyibagiye namwe mwanze kunfasha reka mbiveho

  • Hahahaaa!wowe wiyise 000 reka ngufashe ndabona bagutereranye,yitwa Hit Internationa Senderi nayandi nayandi………niwe muhanzi mukarere ufite amazina kenshi!!!

  • hh SENDERI NTAKABURE

  • HIT ntakabure

  • TNP Dream Boyz Rafiki Paccy

  • Brussmerody ntazabure arikomwibagiwenokuvugakuri Chany naNina nabobarakoze

  • Senderriiiii ntuzasuubirem kbxxx

Comments are closed.

en_USEnglish