Digiqole ad

Guma Guma iraba vuba, ni uko hari ibigitekerezwaho- Boubou

 Guma Guma iraba vuba, ni uko hari ibigitekerezwaho- Boubou

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors

Byinshi bimaze iminsi bivugwa ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatinze gutangira. Bamwe bakavuga ko ritazaba, naho abandi bakavuga ko rizitabirwa n’abahanzi bagiye baryegukana gusa uko ari batanu.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors
Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors

Mushyoma Joseph cyangwa se ‘Boubou’ umuyobozi wa East African Promotors avuga ko iryo rushanwa riza gutangira vuba aha, uretse ko hari ibyari bitaremezwa neza na Bralirwa umufatanya bikorwa muri iri rushanwa.

Nyuma y’amakuru yari amaze igihe avugwa ko ku nshuro ya gatarandatu biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba ariko rikitabirwa n’abahanzi batanu gusa, kwiheba kwari kose ku bandi bahanzi batigeze baryegukana.

Mu bagiye baganira na Umuseke batashatse ko amazina yabo yashyirwa hanze, bavugaga ko mu gihe byaba aribyo ko rizitabirwa na batanu bamwe bahura n’ibihe bikomeye.

Benshi bahurizaga kukuvuga ko ari ibintu byari bimaze kumenyerwa ko abahanzi 10 bamara amezi hafi arindwi bahembwa neza kandi nta kazi gakomeye bakoze cyangwa se batiriwe biruka ku biraka bibaha amafaranga.

Igishobora kuba nk’igisubizo kuri abo bahanzi, ni uko irushanwa ryakomeza kujyamo abahanzi 10 bakoze neza mu mwaka uba warashize bityo ntihagaragare ubukene kuri bamwe badakunze kubona ibiraka.

Boubou mu kiganiro yagiranye na Radio10,yatangaje ko iri rushanwa rigiye kuba mu minsi ya vuba gusa ko hari ibyo bakivugana na Bralirwa ku mpinduka rishobora kuzagira.

Yagize ati “Guma Guma izaba. Impamvu yabaye nk’itindaho ni uko hari ibyari bicyigwaho ku mpinduka rishobora kuzagira mu mitegurire yaryo”.

Akomeza avuga ko amakuru yagiye ajya hanze avuga ko abahanzi barimo, Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly na Knwoless atari ukuri.

Gusa nanone hakaba hari amakuru agera ku Umuseke avuga ko Bralirwa na EAP bamaze iminsi mu biganiro n’abo bahanzi ahubwo habayemo ukutumvikana ku mafaranga bajya bahabwa buri kwezi.

Aricyo cyonyine gishobora gutuma iri rushanwa rizitabirwa n’abari basanzwe baryitabra uko ari 10. Naho ubundi rikaba ryaragombaga kwitabirwa na batanu.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish