Gukora injyana imwe ntibyakwereka urwego uriho mu muziki- Mico The Best
Gukora mu injyana imwe muri muzika ngo ntushobora gupfa kumenya urwego ibihangano byawe biriho. Mico abona iyo ugeze no mu zindi njyana bikwereka ko nibura ibyo uhanga bitera imbere bitewe n’umubare w’ababyakiriye neza.
Mico ni umuhanzi muri bamwe bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda kandi ugaragaraza ubuhanga mu miririmbire ye no mu butumwa buba bugize indirimbo ze.
Ibi bishimangirwa n’irushanwa arimo ryo guhatanira ibihembo bya Salax Awords aho abarizwa mu byiciro bigera kuri bitatu.
Ari mu kiciro cy’umuhanzi w’umwaka, Umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka, ndetse n’umuhanzi wahize abandi muri Afrobeat.
Kuba akunze kuvanga injyana ya afrobeat n’izindi, avuga ko atari imbata y’injyana imwe gusa ndetse atari nayo ashoboye. Ko agomba gukora indirimbo mu njyana yumva bijyanye.
Yambwiye Umuseke ati “Ntabwo naretse Afrobeat, kuko ni injyana indi mu maraso ariko nanone sinzigera mba imbata y’injyana imwe. Nkorera abankurikira, niteguye kubahiriza ibyifuzo byabo kuko byose nibo mbikorera”.
Yakomeje avuga ko ataveba abakora injyana imwe. Kuko buri wese agira uburyo (style) akoramo ibintu bye ariko ntiyabura kubakangurira gukora n’izindi njyana ku wabishobora.
Biri mu bituma umenya uko ukomeza kwagura muzika yawe kandi bigatuma ukomeza gushimisha abakunda ibihangano byawe kubera kutakumenyera mu kintu kimwe gusa.
Kugeza ubu, Mico The Best yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye iri mu injyana ya RnB yitwa ‘UWO NAREMEWE’. Avuga ko yishimira inama ahabwa n’abakurikirana ibihangano bye kuko hari ibyo zimufasha.
https://www.youtube.com/watch?v=TTIn0T5r7FQ
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW