Digiqole ad

Guhanahana amakuru, kongera umusaruro.

Guhanahana amakuru  ku buhinzi, imwe mu nzira yo kongera umusaruro mu karere k’afrika y’uburasirazuba KIGALI-Ibi ni ibivugwa n’umuryango ukora ubushakashatsi muby’ubuhinzi mu bihugu 10 birimo n’urwanda ( Assocition for strengthening Agricutural Research in Eastern and Central Africa Asareca ).

Guhanahana amakuru imwe mu nzira zo kongera umusasuro

Uyu muryango wibumbiyemo abashakashatsi batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye bigize umuryango w’afrika y’iburasirazuba, uravugako nyuma yo gusanga ko guhana amakuru mu byerekeranye n’ubuhinzi mu karere k’afrika y’uburasirazuba bikiri k’urwego rwo hasi, kuri ubu uyu muryango urizeza abahinzi ko hagiye kubaho imikoranire myiza hatangwa amakuru ku buryo bugezweho hagati y’ibihugu. Ibi ngo bizafasha n’abahinzi mu kumenya igihingwa runaka kijyanye n’ubutaka ahingamo.

Amwe mu makuru  yerekeranye n’ubuhinzi  abantu bakenera kumenya, ni ibiciro cyangwa se uko umusaruro uhari ungana. Aha Dr alexandre Ryambabaje uhagarariye iri tsinda ry’abashakashatsi bibumbiye muri ASARECA avugako muri aka karere kugeza ubu bitoroshye guhana amakuru mugihe ibi bibayeho byatuma abacuruzi n’abahinzi bakorana neza.

Uretse guhanahana amakuru ku biciro, ndetse n’ingano y’imyaka iri mu gihugu runaka, Dr Ryambabaje avugako hifashishijwe ikoranabuhanga bizajya bifasha kumenya ubuso bwahinzwemo iki niki n’uko hatanze umusaruro Ibi bikazorohereza abahinzi bagiraga ikibazo cyo kubonera imbuto ku gihe kuku ahantu runakan’imbuto ihakwiriye bizajya biba byagaragajwe mbere.

Tubabwire ko iyi gahunda yo gutanga amakuru ku buhinzi mu karere k’africa y’iburasirazuba, bizafasha cyane mu bucuruzi bukorerwa muri aka karere, cyane cyane mu bihugu nka Uganda, Burundi ndetse n’Urwanda byitabiriye ubu bushakashatsi mu gihe cy’imyaka 4 ishize.
Claire u

Umuseke.com

 

 

 

2 Comments

  • kontarwenya mutugezaho kandi tuba dukeneye ibintu bitumara ibitekereo biba bimaze iminsi mumitwe yacu byaranze kutuvamo .ariko singaya ibyo mutugezaho nabyo ngombwa ko tumenya amakuru agezweho muburyo bwose

    • ikifuzo cyawe ni kiza bidatinze turabashakira uretse ko hari nako ufite wakatugezaho tukakageza kubandi tukwibutse address yacu ari [email protected], urakoze cyane karangwa

Comments are closed.

en_USEnglish