Digiqole ad

Guhabwa akamo ‘Boooo’ n’abafana si uko baba batagushaka- Jules Sentore

 Guhabwa akamo ‘Boooo’ n’abafana si uko baba batagushaka- Jules Sentore

Jules Sentore niwe uri muri Guma Guma ukora injyana gakondo gusa

Jules Sentore umuhanzi umaze guhamiriza benshi ko ari umuhanga mu miririmbire y’umwimerere live, avuga ko kuba umuhanzi yajya kuririmbira abantu bakamutera akamo ari uko baba bamwanze cyangwa se badashaka kumva ibyo aririmba. Ahubwo bamwe baba bashutswe n’ababishyuye guca intege abandi bahanzi.

Jules Sentore niwe uri muri Guma Guma ukora injyana gakondo gusa
Jules Sentore niwe uri muri Guma Guma ukora injyana gakondo gusa

Atangaje ibi nyuma y’aho mu gitaramo giherutse kubera kuri Tapi rouge i Nyamirambo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, ari mu bahanzi babangamiwe cyane n’abafana agihamagarwa. Gusa atangiye indirimbo ya mbere bose batega amatwi.

Yabwiye Umuseke ko nk’umuhanzi umaze kwitabira iryo rushanwa inshuro zirenze imwe, azi neza icyo abafana bashaka kumva cyangwa guhabwa n’umuhanzi uje kubasusurutsa. Atakabaye aza kuri stage akakirizwa akamo.

Ati “Buriya umuhanzi utaramenya neza icyo umufana agiye kujya imbere ashaka kureba, niwe waterway ipfunwe n’akamo. Ariko njye ubundi njya kuza ku rubyiniro nzi neza igihe akamo kari buze kurangirira. Nubwo baba banishyuwe n’abandi bahanzi babona ko ubabangamiye, umufana agera aho akaryoherwa n’ibyo wamuhaye ngo atere akamo akabyibagirwa”.

Jules Sentore avuga ko mu gihe irushanwa ririmo abantu barenze umwe, byanga bikunda hagomba gukoreshwa uburyo bwose bwo kugirango bamwe bashake uko baca intege abandi.

Ku nshuro ya gatatu yitabira iri rushanwa rifatwa nka rimwe mu marushanwa abera mu Rwanda akomeye kandi ateza imbere umuziki, ngo umwanya uwo ariwo wose kuri we arawishimira kuko ubwo niko abagize akanama nkemurampaka bo batanga amanota baba bamuhitiyemo.

Ku bijyanye no kuba ari kumwe n’andi mazina atoroshye mu muziki ashobora gutungurana isaha n’isaha arimo Danny Nanone na Urban Boys, avuga ko nawe ubwo ku ruhande rwabo bafite uburyo bamwubashyemo.

Atapfa kuvuga ko umuhanzi uyu n’uyu niwe umuteye ubwoba mu gihe irushwanwa ririmo abahanzi 10 kandi bafite ububasha n’ubushobozi bwo kuba bakwegukana iryo rushanwa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish