Gukoresha Telephone zigezweho kenshi byangiza amaso
Abaganga b’indwara z’amaso bemeza ko gukoresha telephone bita smartphones cyane bigira ingaruka mbi cyane ku maso. Si kuri izi telephone gusa kuko ngo na za mudasobwa na za televiziyo byose bitera amaso kwangarika bikabije.
Ibi abaganga babyemeje nyuma y’ubushakashatsi bakoreye ku bantu 2000 bakoreshaga telephone zabo inshuro byibura 25 ku munsi.
Muganga w’amaso Andy Hepworth yagize ati “Urumuri rw’ubururu ruba mu matelefome ni rubi cyane ku mboni y’ijisho”
Burya ngo urumuri ruba muri za telephone ruba ari ubururu kandi ngo ni rubi cyane kuko rubamo ubumara bwangiza amaso.
Yavuze ko kureba cyane muri telephone na mudasobwa bituma habaho ibyo bita macular degeneration ni ukuvuga ko agace hari mu mboni kitwa Macula mu Cyongereza kagenda gatakaza ubushobozi bwako gahoro gahoro bikazaviramo umuntu guhuma burundu. Ubu burwayi bukunda kwibasira abantu bari hejuru y’imyaka mirongo itanu.
Ikindi bavuga kibi cyo kureba mu rumuri rw’ibi bikoresho by’ikorana buhanga ni uko uru rumuri rutuma umuntu adasinzira neza, bigatuma umuntu agira umushiha no kumva atameze neza.
Ikindi kintu kibi giterwa n’ibi bikoresho ni indwara y’umutwe ya buri gihe. Abashakashatsi basanze abantu bakuze bamara byibura amasaha arindwi kuri za mudasobwa kandi kimwe cya kabiri cyabo baba bumva bataguwe neza kuko baba bashyize telephone zabo hasi.
Imibare kandi yerekana ko 43 ku ijana y’abantu bafite munsi y’imyaka 25 bagira umushiha n’amahane iyo bari mu mimerere itabemerera gukoresha telephone zabo uko babyifuza.
Ubu bushakashatsi bwerekana kandi ko 55 ku ijana mu babajijwe bavuga ko kubera kureba mu birahure by’izi mashini, bumvabafite ibibazo by’amaso.
Umukobwa witwa Alana Chinery wo mu gace kitwa Essex yabwiye BBC ko atajya atandukana na telephone ye na rimwe.
Yagize ati “Ubu maze kwibonera ko guhora kuri mudasobwa na telephone byanyiciye amaso kandi ngahora mbabara umutwe kensh.i”
Umuganga witwa Amanda Saint atanga inama yoroshye agira ati “ Jya wisuzumisha amaso kenshi kandi ugerageze kudahora kuri mudasobwa na telephone yawe”
ububiko.umusekehost.com